Salva Kiir perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo :Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

Inyandiko yavanywe ku rubuga rwa prof HAKIZIMANA Maurice

Amazina ye arambuye ni Salva Kiir Mayardit, yavutse tariki 13 Nzeri 1951 avukira mu ntara ya  Bahr el-Ghazal, mu muryango w’abashumba bo mu bwoko bwa Dinka mu mudugudu wa Akon, muri Sudani y’Epfo,akaba umwana wa munani mu bana icyenda (abahungu 6 n’abakobwa 3) bo mu rugo rwabo. Se, Kuethpiny Thiik Atem (wapfuye muri 2007), yari umushumba byahiriye wo mu bwoko nzu(clan) bwa Payum. Atem yari afite abagore batatu, Awiei Rou Wol, Adut Makuei Piol na Awien Akoon Deng,n’abana 16.Nyina wa Kiir, ari we Awiei Rou Wol Tong, akaba uwo mu muryango w’abahinzi, bo mu bwoko nzu(clan) Payii.

Salva Kiir ni umusirikare byahamye akaba n’umunyepolitike No 1 muri Sudani y’Epfo.Afite icyubahiro cyo kuba perezida wa mbere wa Repubulika ya Sudani y’Epfo kuva 2011.Muri 2005 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za APCLS (Armée populaire de libération du Soudan) nyuma y’urupfu rwa John Garang wari umukuriye. Na mbere yo kwigenga kwa Sudani y’Epfo,Salva Kiir yanabanje kuba Visi perezida wa mbere w’igihugu cya Sudani yose (yungirije perezida Omar el-Béchir) kuva 2005 kugeza 2011.

John Garang Mose wa Sudani y’Epfo

Salva Kiir – Yosuwa wa Sudani y’Epfo

Salva Kiir yaba agira dipolome?

Nk’uko nabivuze haruguru, Salva Kiir Mayardit yavutse tariki 13/09/1951 kandi amateka ye arazwi neza: Igihe yari mu kigero cy’imyaka 10, yinjiye mu nyeshyamba zo mu majyepfo ya Sudani, kandi byageze mu mpera ya za 1960 (atarageza imyaka 20), ari umusirikare byahamye. Yahereye ku ipeti ryo hasi agenda akora umwuga we wa gisirikare kugeza abaye umusirikare mukuru (ofisiye) mu gihe perezida wa Sudani w’icyo gihe, Jaafar Numeiri, yasinyanaga amasezerano y’amahoro ya Addis-Abeba n’izo nyeshyamba mu mwaka wa 1972.

Salva Kiir Mayardit ntiyigeze akandagira mu ishuri , birashoboka ko yatorotse ishuri akiga amashuri abanza kuko azi gusoma no kwandika bigereranyije,ariko icyo mpamya ni kimwe : mu gisirikare, yajyanywe mu ishuri rya gisirikare rya Sudani kandi aho ho yahakuye urupapuro ruhamya ubushobozi bwe mu bya gisirikare. Uretse aho honyine, uyu mugabo nta shuri rindi rimuzi.

Abantu bazi neza Salva Kiir  bavuga ko ari perezida utazi kuvuga,utari intyoza,utagira za disikuru nyinshi, ariko akaba umukozi w’umunyamwete cyane, wishimirwa n’aba minisitiri be, abajyanama be, aba jenerali be,ndetse na benshi mu baturage be.

kiir-salva

Twinjire mu buzima bwe bwite

Ibintu by’ingenzi wamenya mu mibereho ya Jenerali Salva Kiir

  • Ni umugabo utarize amashuri asanzwe uretse imyitozo yo mu ishuri rya gisirikare.
  • Avukana (mu nda imwe) n’abantu 7 se akaba yari afite abagore 3 .
  • Kaminuza yitwa «Great Lakes University of Kisumu» yamuhaye dogitora y’icyubahiro.
  • Ni umuperezida wanga urunuka kandi urwanya cyane ubutinganyi.
  • Yatangiye ari umusirikare muto cyane agenda azamuka mu ntera mu mapeti yavunikiye kugeza abaye visi perezida wa mbere wa Sudani, bimugeza ku kuba perezida wa mbere wa Sudani y’epfo.
  • Hari ibihuha bivuga ko yaba yararongoye undi mugore ukiri muto kurushaho,umukobwa w’incuti ye ya kera wapfuye, mu bukwe bwagizwe ibanga cyane, ariko ayo makuru ntacyo we cyangwa umugore we bigeze bayavugaho.
  • Se wa Kiir yari umushumba w’inka nyinshi naho nyina ari umuhinzi
  • Se yari afite abagore batatu.
  • Ni umugabo udakunda itangazamakuru,utaryigaragariza kenshi kandi utaryorohera.
  • Umubare nyawo w’abagore be n’abana be ntuzwi, nta we upfa kumwinjirira, kandi akunda kubaho ubuzima bw’ibanga cyane.

Tuvuge ku ngofero ye y’umukara ahoramo

Muri 2006 Kiir yasuye ibiro bya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (White house/Maison blanche) yakirwa na mugenzi we perezida George W. Bush maze amuha impano y’ingofero nziza cyane ya gishumba y’umukara( ingofero bita iy’aba cow-boy). Bivugwa ko iyo ngofero yayikunze bitavugwa maze ahubwo agurayo n’izindi nyinshi zisa. Kuva ubwo ni gake cyane wamubona atambaye imwe muri izi ngofero ze; azihozamo keretse ahantu hamwe gusa: iyo yinjiye mu Kiliziya.

Twinjire iwe mu rushako no mu rugo rwe

Kirr arubatse,afite umugore witwa  Mary Ayen Mayardi  wubashywe kandi ukunzwe cyane mu gihugu. Akundirwa ko atuje, kandi agira ikinyabupfura cyinshi cyane. Bafite abana,ariko abazwi amazina ni  Munuti Salva Kiir na Adut Mayardit.Urugo rwe ntirwibonekeza mu itangazamakuru.

Mary Ayen Mayardit 

Hari ibihuha bivuga ko yaba yararongoye undi mugore ukiri muto kurushaho witwa Aluel William Nyuon Bany umukobwa w’incuti ye ya kera wapfuye witwaga William Nyuon Bany, wo mu bwoko bw’aba Nuer wari umuyobozi wa APLS mu bukwe bwagizwe ibanga cyane,aho ngo yaba yarohereje abavandimwe be kumusabira,gukwa no kurangiza ibisabwa byose mu muco wabo,ariko ayo makuru ntacyo we cyangwa umugore we bigeze bayavugaho. Ibinyamakuru byo muri Kenya byacukumbuye iyo nkuru bivuga ko umuryango wo kwa « sebukwe wa Kiir » ari wo wasabye ko iby’ubuzima bwite bikomeza kuba ubuzima bwite,ibanga.

Salva Kiir ni umukirisitu cyane, akaba “Yosuwa” w’abanye Sudani y’Epfo

Ku rubuga rwa Leta ya Sudani y’Epfo, guverinoma yigeze kwandikaho iti

« Abasesenguzi benshi ba politike n’abavuga rikumvikana bo mu isi yose bita Salva Kiir “Yosuwa wo muri Bibiliya” wasigiwe ubuyobozi na Mose (John Garang igihe Abayisirayeli bari bageze mu marembo y’Igihugu cya Kanani maze abigiranye ubwenge n’imbaraga akageza abaturage be mu Gihugu cy’Isezerano »

Salva Kiir ni umukirisitu cyane kandi ntabihisha.Ahantu yumva yisanzuriye kuvugira ijambo ni mu Kiliziya. Ikintu yari atandukaniyeho na Garang ngo ni uko Garang we yifuzaga ko abo mu majyepfo ya Sudani baguma kuba ku gihugu cya Sudani ariko bagahabwa uburenganzira bwose nk’ubw”abandi baturage ba Sudani, mu gihe Salva Kiir we yarotaga Sudani y’Epfo yabaye igihugu kigenga byuzuye .

Muri 2005, Kiir yavuze ijambo ryakunzwe cyane n’abaturage agira ati “ tugomba guhitamo hagati yo gukomeza kuba abaturage ba Sudani babonwa nk’abagererwa mu gihugu cyabo cyangwa kuba abaturage buzuye kandi bigenga mu gihugu cyacu ubwacu ”.

Abanya Sudani y’Epfo baramukunze cyane maze batora yego ku bwinshi muri Kamarampaka yo kwigenga yabaye mu kwa 1/2011 aho Yego yatsinze Oya ku majwi 98,83% by’abatoye kwiyomora kuri Sudani. 

Tariki ya 09/07/2011, Salva Kiir aba agejeje atyo abanye Sudani y’Epfo ku Bwigenge,havuka igihugu gishya bari bamaze imyaka myinshi cyane barota: Leta yigenga ya SS(South Sudan/Soudan du Sud/Sudani y’Epfo), perezida wa Repubulika wayo aba Sebwigenge (umubyeyi w’igihugu) Salva Kiir.

Ese Salva Kiir,ni umunyagitugu cyangwa yorohera abo batavuga rumwe?

Igihugu cya Sudani y’Epfo kikivuka cyanyuze mu bihe bikomeye byatangiranye n’intambara yo kuwa 15/12/2013 igihe ingabo nshya z’igihugu gishya zasaga nk’izicitsemo kabiri kubera ibibazo byari hagati y’abagabo babiri bombi bafatanyije urugamba rwo kugera ku ntsinzi yabagejeje ku ishingwa rya Repubulika ari bo Salva Kiir na Riek Machar,bahanganye kandi bikinjiramo amoko yabo Riek Machar akagumura ingabo zimwe z’igihugu. Iyo ntambara ishingiye ku bwoko yatumye hapfa abantu bari hagati y’ibihumbi 50 na 300,abagore bafatwa ku ngufu kandi abaturage baribasirwa cyane,abagera kuri miliyoni 2,3 bava mu byabo.

« Sudani y’Epfo ikeneye ukuri n’ubwiyunge, ntikeneye imanza » —Salva Kiir

Le président sud-soudanais Salva Kiir (à gauche) et son vice-président Riek Machar (à droite).
Perezida Salva Kiir (ibumoso) na visi perezida we bahanganye cyane Riek Machar (iburyo). Ifoto ya ZACHARIAS ABUBEKER, SAMIR BOL/AFP

Aba bagabo bombi bari abanzi cyane baje kwiyunga maze barandika bati

« Kubaka igihugu kizima si akazi koroshye. Turabisobanukiwe,ni akazi k’ubuzima bwacu bwose»- New York Times

Perezida Salva Kiir, na visi perezida Riek Machar bahoze ari abanzi,bavuze ko amahoro y’igihugu agomba kuza imbere ya byose, maze bumvikana ko bagiye gushyiraho komisiyo « Ukuri n’ubwiyunge » bw’igihugu aho guhiga no gucira imanza abantu bose bakoze ibyaha mu myaka ibiri y’intambara.Bombi baranditse bati:

« Turifuza ko igihugu cyacu kitazongera kubamo intambara y’abanyagihugu iteka ryose. N’ubwo hari ukutavuga rumwe ku ngingo nyinshi – ahubwo uko kubona ibintu mu buryo bunyuranye – nibyo bizadufasha kubaka no kunga abaturage bacu mu moko yose  »

Ese Salva Kiir yaba ari perezida wihanganira abo batavuga rumwe muri politike kandi uhora witeguye kuva ku izima no kwiyunga n’abanzi be bakomeye?

Salva Kiir yaravuze ati: « Gushyira hamwe Sudani y’Epfo ntibyashoboka ntakurikije iyi nzira imwe rukumbi: gushaka icyazana amahoro n’ubwiyunge bw’abaturage bacu, wenda amahanga akadufasha muri ubwo bushake bwacu ».

Aba bagabo bari abanzi bakomeye bagize bati:

« Twifuza gushyiraho inzira y’ukuri n’ubwiyunge bya nyabyo, nka kwa kundi byakozwe muri Afurika y’Epfo no muri Irilande ya Ruguru.Abazavugisha ukuri kose ku byo bakoze cyangwa babonye bazahabwa imbabazi (amnistie) kabone n’ubwo baba baticuza ibyo bakoze (…) intego yacu si ugutegeka abantu gusaba imbabazi mu magambo, ahubwo ni iyo gutegurira Abanya Sudani y’Epfo umushinga ukomeye ubategereje: kubaka igihugu cya bose, igihugu cy’ababi n’abeza, igihugu amoko yose yibonamo ».

Salva-Kiir

Muri 1993 Jenerali Salva Kiir yararusimbutse igihe indege yarimo yashwanyagurikiraga mu kirere cya Kenya

Mu myaka 30 ishize, turi mu mwaka wa 1993, Salva Kiir yari afite ipeti rya Jenerali mu nyeshyamba za SPLA zarwaniraga ubwigenge bw’igice cy’Amajyepfo cya Sudani. Indege yarimo, ivuye i Nairobi igana Karitumu yashwanyagurikiye mu kirere igeze hejuru y’intara zerekera amajyaruguru agana uburengerazuba bwa Kenya; kandi iyo abaturage batahagera vuba akirimo akuka yari apfuye. Vuha aha baherutse kumushyikiriza pasiporo yagenderagaho nayo yatoraguwe ahabereye iyo mpanuka. Nta wari uzi ko uwo mugabo azavamo perezida.

Reka noneho mbagezeho amafoto agaragaza igihugu cya Sudani y’Epfo: igihugu kimaze imyaka 12 kivutse

Umurwa mukuru wa Juba

Sudani y’Epfo:Igihugu gishya cyahungabanyijwe n’intambara kikivuka

2012: Ku munsi w’isabukuru ya mbere y’Ubwigenge (indepandansi) ya Sudani y’Epfo

JUBA, Umurwa mukuru ukaba n’umugi munini kurusha ini yose ya Sudani y’Epfo

Kaminuza nkuru ya Juba

Ikibuga cy’indege cya Juba

Ikibuga cy’indege cya Juba

Videwo ya 1:ahantu nyaburanga wasura ugeze Sudani y’Epfo

Videwo ya 2: Gutwara imodoka mu mihanda ya Juba

Ni ibihe bintu wari usanzwe uzi ku gihugu cya Sudani y’Epfo na perezida wacyo bwana Salva Kiir Mayardit?

Source: Cet article a été publié pour la première fois sur www.prof-maurice.com

64 thoughts on “Salva Kiir perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo :Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

  1. Thanks for another informative blog. Where else may I get that type of information written in such a perfect manner?
    I’ve a undertaking that I’m just now working on, and I
    have been on the look out for such info.

  2. I’m curios too find out what blog platfoprm you’re using?
    I’m having some small swcurity problems wigh my latewst blog annd I’d like tto find something more risk-free.

    Do you hhave any suggestions?

  3. Very nice post. I just stumbled upon your blog and wanted to say that I have really enjoyed browsing your blog posts. In any case I’ll be subscribing to your rss feed and I hope you write again soon!

  4. Hi, I do believe this is a great blog. I stumbledupon it 😉 I’m going to come back yet again since i have book marked it. Money and freedom is the best way to change, may you be rich and continue to guide others.

  5. I’ll right away grab your rss feed as I can’t find your e-mail subscription link or e-newsletter service. Do you’ve any? Please let me know so that I could subscribe. Thanks.

  6. I’m not sure where you are getting your info, but good topic.I needs to spend some time learning more or understanding more.Thanks for fantastic information I was looking for this info for mymission.

  7. Hey! I know this is kind of off topic but I was wondering if you knew where I could locatea captcha plugin for my comment form? I’m using the same blog platform as yours andI’m having difficulty finding one? Thanks a lot!

  8. It’s in reality a great and useful piece of info. I’m glad that you just shared this useful info with us. Please stay us up to date like this. Thank you for sharing.

  9. Hey this is kind of of off topic but I was wanting to know if blogs use WYSIWYG editors or if you have to manually code with HTML. I’m starting a blog soon but have no coding know-how so I wanted to get guidance from someone with experience. Any help would be enormously appreciated!

  10. I have read several good stuff here. Certainly worth bookmarking for revisiting. I wonder how much effort you put to create such a excellent informative website.

  11. Thanks for another informative web site. Where else may I get that kind of information written in such a perfect means? I have a mission that I am just now running on, and I’ve been on the look out for such info.

  12. hey there and thank you for your information – I’ve certainly picked up something new from right here. I did however expertise a few technical issues using this web site, as I experienced to reload the site lots of times previous to I could get it to load correctly. I had been wondering if your web hosting is OK? Not that I’m complaining, but slow loading instances times will very frequently affect your placement in google and can damage your quality score if advertising and marketing with Adwords. Anyway I am adding this RSS to my e-mail and could look out for a lot more of your respective interesting content. Make sure you update this again very soon..

  13. Excellent beat ! I would like to apprentice while you amend your site, how can i subscribe for a blog site? The account helped me a acceptable deal. I had been a little bit acquainted of this your broadcast provided bright clear concept

  14. Very nice post. I simply stumbled upon your blog and wanted to say that I have truly loved browsing your weblog posts. In any case I’ll be subscribing to your feed and I hope you write again soon!

  15. Good post. I learn one thing more challenging on completely different blogs everyday. It’s going to at all times be stimulating to read content material from other writers and apply a little one thing from their store. I’d want to use some with the content material on my weblog whether or not you don’t mind. Natually I’ll offer you a hyperlink in your web blog. Thanks for sharing.

  16. Hi, Neat post. There’s an issue with your website in web explorer, might test this… IE still is the market chief and a huge component of other folks will pass over your fantastic writing due to this problem.

  17. Incredible! This blog looks just like my old one! It’s on a totally different subject but it has pretty much the same page layout and design. Great choice of colors!

  18. Hey There. I found your blog using msn. This is a really well written article.I will make sure to bookmark it and come back to read more of your useful info.Thanks for the post. I’ll certainly comeback.

  19. Thank you for another informative blog. The place else may just I am getting that kind of info written in such aperfect means? I’ve a undertaking that I’m simply now running on,and I have been at the look out for such information.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *