Mu ijambo rye mu Nama Rusange y’umuryango w’Abibumbye, Kagame yahondaguye abategetsi b’isi ababwira ko ibyabo ari ukuvuga gusa kandi ko ntacyo bakora ngo bazane amahoro muri Afurika. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zimwishyurana imbaraga

Inyandiko ya David Himbara yashyizwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo : « Inkuruzi y’ibikoba yikururiye amakara». Burya hari ubwo ibyo ushaka ubibona. Amaze kwita abategetsi b’isi ko ari “abo kuvuga gusa no kutagira icyo bakora na mba“, Jenerali Paul Kagame yikururiye amakara.

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika yahise imukanira urumukwiriye ako kanya. Urugero,kuri icyo cy’amahoro, Leta zunze ubumwe za Amerika zamenyesheje Kagame ko ziri kumugenzura zidahumbya ku byaha byose byo guhungabanya amahoro mu gihugu cya RD Kongo,kandi ko imipaka ibahuza bayihozaho ijisho ko bazi ibihabera. Ukwezi kumwe mbere y’iryo jambo rye, ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwafatiye ibihano byeruye u Rwanda ku cyaha cyo gutera no kuvogera ubusugire bwa RD Kongo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RD Kongo iri gukorwa n’u Rwanda kandi ko bazi neza izina rya diviziyo ya gisirikare iri koherezwaho:  Diviziyo ya 3 y’ingabo za RDF iyobowe na  Général de Brigade Andrew Nyamvumba.Nyuma y’ibyo,umuyobozi w’iperereza ry’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika,hamwe na Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga hagati ya Amerika na Afurika,baherekejwe ndetse n’intumwa yihariye ya perezida Biden, boherejwe mu Rwanda kubwiza umunwa Kagame ibyerekeye n’uko agomba kwitwara mu kibazo cya RD Kongo.

Kagame yavuze ijambo ry’ubuswa kandi ridakwiriye,arivugira ahantu hadakwiriye no mu gihe kidakwiriye

Brigadier General Andrew Nyamvumba

Jenerali Paul Kagame yakoresheje umwanya ahawe wo kuvugira muri mikoro z’Inama Rusange ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye yo kuwa 20 Nzeri 2023 maze yikoma abategetsi b’Isi karahava ariko atabavuze mu mazina ngo yerure.

Umunyagitugu w’i Rwanda yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga urembye,ko urwaye indwara ebyiri z’igikatu: ko icyo bashoboye ari ukuvuga ubusa gusa kandi ko ntacyo bakora gifatika , kandi ko bigira impumyi ngo batabona ibikorwa bibi biriho. Mu magambo ye bwite, Paul Kagame ati « Inzira iracyari ndende » kugira ngo tugere ku mahoro arambye:

« Kwivugishwa ko mushyigikiye amahoro ku munwa gusa, maze mukigira impumyi ku cyakorwa ngo agerweho mutanga inzira ndende cyane kandi zigoye zo kunyuramo ngo agerweho, byemeza ko bimwe mu bihugu rutura bigize Umuryango Mpuzamahanga bigira ibihugu byitaho kurusha ibindi ahandi bigafunga amaso. »

Kagame yavuze ijambo ry’ubuswa kandi ridakwiriye,arivugira ahantu hadakwiriye no mu gihe kidakwiriye. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika zari zimaze ukwezi zihondaguye Paul Kagame, aho ubutegetsi bwa Biden bwashinje u Rwanda kongera gutera uburasirazuba bw’igihugu cya RD Kongo. Minisitiri wungirije ushinzwe Imali akaba n’ushinzwe kurwanya iterabwoba akoresheje Iperereza ry’Imali, bwana Brian Nelson, yavuze nta mbebya aho ubutegetsi bwa Joe Biden buhagaze ku Rwanda agira ati:

«Minisiteri yacu ntizajijinganya gukurikirana inkozi z’ibibi zose zikomeje gukora ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kandi zigahungabanya amahoro zongera ingorane z’abaturage baho (mu burasirazuba bwa RD Kongo) basanzwe batorohewe.»

 Diviziyo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda iyobowe na  Général de Brigade Andrew Nyamvumba,yavuzwe ho kuba ari yo yabonywe yoherezwa gutera,gufata uduce no guhungabanya RD Kongo mu mwaka wa 2022. Nyamvumba uwo yashyiriweho ibihano ku mpamvu zikurikira :

Jenerali de Brigade Andrew Nyamvumba (bita Nyamvumba), ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni we muyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri diviziyo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda RDF. Mu ntangiriro za 2022, iyi diviziyo ya 3 ayobora yinjiye ku butaka bwa RDC maze, ifatanyije n’abarwanyi ba M23,batera ibirindiro n’ibigo by’ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo,FARDC, bicamo benshi babatunguye. Nyamvumba wagenwe n’itegeko teka rya perezida n° 13413, nk’uko ryavuguruwe n’itegeko teka rya perezida n° 13671, kuba umuyobozi wa RDF, igisirikare, hamwe n’inyeshyamba gikoresha zitwaje intwaro, zakoze cyangwa zakingiye ikibaba, cyangwa se zimwe muri zo zakoze cyangwa zakingiye ikibaba,cyangwa se zijanditse,mu buryo buziguye n’ubutaziguye,mu bikorwa cyangwa muri politike ihungabanya amahoro,umutekano,n’ituze bya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ”.

Icyakurikiye iyo ntambara ishyushye hagati ya Kagame na Leta zunze ubumwe za Amerika byabaye tariki ya 6 ugushyingo 2023, igihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika bwana Anthony Blinken yahamagaraga kuri telefoni umunyagitugu wo mu Rwanda. Nk’uko byumvikana, yamuhaye gasopo ku kibazo cyo guhungabanya amahoro no kwangaza abaturage muri RD Kongo kandi amubwira ko ibiri kubera ku mipaka babikurikirana neza.

Leta zunze ubumwe za Amerika zavuze ko zihoza ijisho ku mipaka y’u Rwanda na RD Kongo

Tariki ya 19 ugushyingo 2023, umuyobozi w’iperereza ry’igihugu (DNI) muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Avril Haines, yaje kwivuganira na Kagame i Kigali amaso ku yandi. Iyi ntasi nkuru niyo iyobora ubutasi bwose bw’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ikagira n’umwihariko wo kuba umujyanama wihariye wa perezida Biden ku by’iperereza. Avril Haines yari aherekejwe na Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika na Afurika, Molly Phee, bari kumwe n’ Umufasha udasanzwe akaba n’umuyobozi wa NSC ku birebana ba Afurika, Judd Devermont.

 Perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika zasobanuye ko perezida Biden yohereje iryo tsinda ryo mu rwego rwo hejuru kubonana na perezida Kagame ukwe, na perezida wa RD Kongo ukwe kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko Leta zunze ubumwe za Amerika zishaka ko iyi ntambara itutumba hagati y’ibihugu byombi ihagarara . Iya kabiri ni uko Leta zunze ubumwe za Amerika yabwiye aba bakuru b’ibihugu bombi ko iri gukurikiranira hafi uko ibihugu byombi byitwara ku byo byiyemeje mbere mu gucubya iyi ntambara .  Perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasobanuye ibyavuye muri uru ruzinduko rw’umuyobozi ushinzwe iperereza ry’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika n’abari bamuherekeje muri aya magambo:

« Intasi nkuru Haines yahuye na perezida w’u Rwanda Kagame na perezida wa Kongo Tshisekedi kugira ngo bavugane aho ibyo biyemeje bombi mu gucubya umwuka w’intambara yeruye hagati yabo bigeze bishyirwa mu bikorwa. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika yishimiye ibyo baganiriye kandi irabamenyesha ko izakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu rwego rwo kugarukana amahoro hagati y’u Rwanda na RD Kongo”.

Kagame nyamara ni we wakungukira mu bikorwa byose by’Umuryango Mpuzamahanga bigerageza kugarukana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ikirundo cya za raporo z’Umuryango w’Abibumbye ONU, iza Leta zunze ubumwe za Amerika n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) ku byaha by’ iterabwoba rya Kagame mu Karere cyakuzuza inzu y’ibitabo. Ariko nyamara, kurundanya izo raporo ni ikintu kimwe, kumugeza mu butabera ngo abazwe ayo mabi ye,ni ikindi. Wasanga wenda uku guhagurukirwa na Leta zunze ubume za Amerika k’uyu munyagitugu w’i Rwanda kwaba kugiye gukora umuti.

Ntimukabe kure yacu .

3 thoughts on “Mu ijambo rye mu Nama Rusange y’umuryango w’Abibumbye, Kagame yahondaguye abategetsi b’isi ababwira ko ibyabo ari ukuvuga gusa kandi ko ntacyo bakora ngo bazane amahoro muri Afurika. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zimwishyurana imbaraga

  1. If some one desires to be updated with newest technologies after that he must be go to see this
    web page and be up to date all the time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *