U Rwanda nta mateka rugira,hari Amateka y’ubwoko n’ibikomere by’abategeka n’ababibonamo gusa

Maître Valentin Akayezu

KUGEZA UYU MUNSI AMATEKA Y’U RWANDA NTARANDIKWA, HANDITSE GUSA AMATEKA Y’IBIKOMERE BY’ABATEGEKA N’ABABIBONAMO .”AMATEKA Y’IGIHUGU ATANDUKANYE N’AMATEKA Y’INGUNI Z’UBWOKO BURI WESE YIBONAMO”

Uhereye kuva aho u Rwanda rubereye igihugu kitwa ko kigenga kugera uyu munsi, imyandikire n’imivugire y’Amateka ikomeje kuba umuzi wo gucamo abanyarwanda ibice, kubaryanisha no kubasumbanya.

Nta Leta n’imwe muzabayeho mu Rwanda kugera ku iriho uyu munsi, yari yitangira gushaka uburyo Amateka yandikwa hagamijwe gushakamo umuzi w’impamvu ndemabikomere ku bice byose by’abanyarwanda kugira ngo harebwe noneho uburyo hubakwa imibanishirize y’abenegihugu igamije komora ibikomere by’ahahise no kubikumira burundu.

Noneho ikinatangaje uyu munsi, ni uko Leta iriho noneho yanaciye mu myigishirize yo ku rwego rwo hejuru (Kaminuza) ibijyanye n’imyigishirize y’ubumenyi bw’Amateka nka siyansi.

Mbere hahozeho ishami ryihariye ry’Amateka muri Kaminuza y’u Rwanda, ukahasanga amashami arebana n’iby’ubuvanganzo nyarwanda na nyafurika (Littératures Rwandaises et Africaines). Hari ushobora kuza kumbwira ngo mu cyahoze ari KIE hari inyigisho z’Amateka zihatangirwa!! Yego ndabyemera, ariko si ubumenyi bw’Amateka bwigwa, ahubwo higishirizwa ubumenyi bwo kwigisha amateka ari nayo mpamvu babyita “arts”(education+history) aho kuba science.

Iyo witegereje imikorere y’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, usanga gukuraho iyo myigishirize atari ibintu byahubukiwe kuko ni ubutegetsi bushingiye ku kugoreka ukuri kw’ibyabayeho, himakazwa muri rubanda imyumvire yorohereza kumvikanisha ko u Rwanda rwabayeho ku ngoma ya cyami, maze aho ingoma cyami ikuweho, rumera nk’urupfuye, rwongera kuzuka ari uko FPR ifashe ubutegetsi!!

Niyo mpamvu usanga rero, Leta ihari uyu munsi yiyemeje kurandura mu myigishirize yo ku rwego rwo hejuru imitangire y’ubumenyi bw’mateka nka siyansi, ikabisimbuza propaganda z’iyozabwonko zitangirwa mu cyiswe “Itorero ry’Igihugu” aho buri mu nyarwanda wese uri mu gihugu, ndetse n’uri hanze y’igihugu wifuza kugira uburenganzira yabona mu gihugu cye, agomba kwitabira iryo torero, bityo akavamo ngo yiswe “intore” irangwa n’imyumvire myiza.

Aha nshimangire ko icyitwa imyumvire myiza, atari imwe ishingiye ku ndangagaciro za kimuntu (valeurs humaines) cyangwa ku migenzo myiza (bonnes mœurs) ahubwo ni imyumvire ibereye FPR Inkotanyi irimo no kurangwa n’urugomo “intore” zigomba kumenya kugaragaza igihe zibonye uwo ariwe wese ugaragaza ukundi imiyoborere y’ikinyoma ya Leta irangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

Ikindi kintu kirangwa mu mikorere y’iryo rerero yozabwonko ryiswe “Itorero” ni uko mu gutoranya abitwa abatoza, hadashingirwa ku bumenyi (science) bafite, ahubwo harebwa ku bushobozi bw’ubucabiranya mu kubeshya no kugoreka ukuri kw’amateka.

Hari ibibazo maze iminsi nibaza muri iyi minsi kandi ngikomeje gushakira ibisubizo nitonze. Reka mpere kuri iki:

FPR ibinyujije mu muryango itera inkunga witwa Isooko, ugizwe ahanini n’abavuga ikinyarwanda bavuga ko bafite inkomoko muri Congo, uherutse gukoresha kongere muri Amerika, maze humvikana ubutumwa buhamagarira uwitwa “Umututsi” wese aho ari ku isi yose, cyane abari mu Rwanda,muri Congo, mu Burundi, kwibona muri FPR Inkotanyi kuko nibwo buryo bwo kurinda ubwoko bwabo. Ubu butumwa ntibwigeze bwamaganwa na FPR Inkotanyi.

Mu kwezi kwa Kane 2022, Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Yoweli Kaguta Museveni, yanyanyagije ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga avuga iby’ubumwe bw’Abahima b’i Bugande n’Abatutsi bo mu Rwanda ndetse anatangiza ibikorwa bya gisirikare yise “opération Rudahigwa” bigamije kwagura no kurinda ubutegetsi bwa “Hima-Tutsi” ariyo ntambara yitwa iya M23/RDF uyu munsi!

Soma n’ibi: ESE UBWAMI BUGARI BW’ABAHIMA-ABATUTSI BWITWA EMPIRE HIMA-TUTSI BUBAHO KOKO CYANGWA NI BARINGA?

Soma n’ibi:“KAGAME NA MUSEVENI NI NKA COCA COLA NA PEPSI COLA”

Ntaho abafite ubutegetsi mu Rwanda bigeze bamagana ibyo bintu! Sinibyo gusa, ubu hamaze no kugwira ubuhanzi buririmbwe mu rurimi rw’ikinyarwanda bugenda bugaragaramo imvugo zigira ziti: Abatutsi ni beza weee, njye ndabakunda……”

Ibyo maze kuvuga hejuru, ntabwo nari niteze ko FPR Inkotanyi yabyamagana kuko nzi ko aribyo yemera kandi inabereyeho, uretse ko no ku giti cyanjye bwite, nta n’ikibazo mbibonamo bikozwe gutyo!! Ahubwo icyo nibaza ni iki kibazo gikurikira:

Ese hari aho byaba bibangamye ko Abatutsi aho bava bakagera kw’isi yose bihuriza hamwe, binabaye ngombwa ko hakoreshwa imbaraga, bakarengera inyungu z’ubwoko bwabo?

Ibyo bihita binjyana ku kindi kibazo.

Kuki Abahutu bo iyo bicaye hamwe, gusa banarenze umuntu umwe, bihita byitwa icyaha, bikitwa umugambi wa jenoside?

Urugero natanga ni abasore n’inkumi bihurije mu muryango bise “Association Jambo ASBL” bahora batotezwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’imiyoboro yose yabwo ishinzwe gukwirakwiza urwango ku bwoko bw’Abahutu.

Wenda hari uwahita ansubiza ati muri kwa guharanira inyungu za gitutsi, abafite iyo myumvire ntibazarebera Abahutu bagerageza kwishyira hamwe kugira ngo batagera aho bagira ingufu z’ubwoko bwabo, ahubwo buri gihe hazajya harebwa uko ukwo kwihuza kw’Abahutu, guhita guhungetwa, kwitirirwa ibibi byose bibaho!!

Nkiri hano, mpita ngaruka ku bihe byabayeho mu myaka ya 1992-1993 ubwo amashyaka menshi yabagaho.

Coalition pour la Défense de la République

Icyo gihe hashinzwe ishyaka ryiswe CDR, rikaba ryaramenyekanye cyane kubera ko ryari rishyize imbere politiki yo guharanira inyungu za rubanda nyamwishi rw’Abahutu.

Iri shyaka ryavuzweho byinshi, riregwa guhembera inzangano n’ibindi!! Ariko se ko inyungu z’Abahutu ryaharaniraga byitwaga kurema inzangano, none ubu hakaba hadutse indi miryango inashyigikiwe na FPR Inkotanyi iharanira inyungu zo guhuza ubumwe bw’Abatutsi, ariko byo ntibyitwe gukwirakwiza inzangano?

Aho mariye kubona ko imvugo zamamaza ubumwe bw’Abatutsi zirimo kugira imbaraga nyinshi, byatumye nsubiza amaso inyuma, njya kugerageza gushaka imbwirwaruhame z’Abayobozi ba CDR, njya gushaka inyandiko bahitishaga mu binyamakuru bitandukanye icyo gihe, maze mbifataho igihe gihagije, nsoma nkongera ngasoma, nkumva imbwirwaruhame nkongera ngasubiramo, ngamije gusa ikintu kimwe: gushaka aho abayobozi ba CDR baba barahamagariye kwanga Abatutsi, kwica Abatutsi, guheza Abatutsi mu gihugu.

Ndashimangira ko ubu nandika ibi, ntaho nigeze mbona, uwaba yarahabonye, cyangwa afite ibitandukanye n’ibyo nabonye, yamfasha akabinyereka.

Icyo nashoboye kubona nk’umwanzuro, ni uko CDR yari iri muri politiki ishingiye guharanira inyungu za rubanda rw’Abahutu bityo ihangana n’urundi ruhande rwavugaga ko rukora politiki yo guharanira inyungu z’ubumwe bw’Abanyarwanda nyamara ari ikinyoma, kuko urwo ruhande aho rufatiye ubutegetsi rwahise rwigaragaza ko ruharanira inyungu z’ubwoko bw’Abatutsi kandi ubu bikaba bigenda birushaho kwigaragaza, aribyo binaha ishingiro ko politiki CDR yakoraga, nta kibazo na gito yagombaga kubonwamo.

CDR Impuzamugambi

FPR Inkotanyi

Bamwe bakunze kugoreka nkana cyangwa gusoma macuri amateka, bashobora kuza batanga ingero wenda z’ibyavugirwaga kuri Radio RTLM!! Ariko hano mpita nibutsa ibintu bibiri:

1) Abashinze radio RTLM abenshi babarizwaga mu ishyaka rya MRND.

Nanone kandi mu bayishinze banafitemo imigabane, harimo abari mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi uyu munsi, harimo abazwi bakora ku maradio mpuzamahanga banakorera ingendo mu Rwanda ntacyo bikanga, harimo abazwi ubu bari mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera imbere mu Rwanda. Kuba hari bamwe muri CDR amazina yabo yagaragara ku rutonde rw’Abanyamigabane ba Radio RTLM, kuri jye si ikidasanzwe, igikomeye ni ukumenya niba hari ubutumwa bwibasira Umututsi bwigeze burangwa mu mvugo bwite za CDR;

2) Imvugo z’urwango zumvikaniye ku miyoboro ya Radio RTLM njyewe ntaho nzitandukanyiriza n’imvugo z’urwango zavugirwaga kuri radio Muhabura ya FPR Inkotanyi.

Iyi radio ya FPR niyo yadukanye bwa mbere imikorere yo gusoma intonde z’Abahutu “babi” mu bice byose by’ u Rwanda. Njyewe nkabona ko RTLM nayo ariho yafatiye itangira kujya yirirwa isoma intonde z’Abatutsi b'”ibyitso” by’inkotanyi mu gihugu cyose.

RADIO TELEVISION LIBRE DES MILLE COLLINES

RADIO MUHABURA

Reka mpinire hano inyandiko yanjye, nkomeza gushimangira ko igihugu kigikennye imyandikire y’amateka nyomorabikomere, kikaba ahubwo gikomeje kugwa mu manga y’imyandikire y’amateka yorohereza inguni z’ubwoko utegeka yisangamo.

One thought on “U Rwanda nta mateka rugira,hari Amateka y’ubwoko n’ibikomere by’abategeka n’ababibonamo gusa

  1. Bonjour Maître,
    Ibi bintu usesenguye ni ukuri nk’umukoro( devoir à domicile) mzee Twagiramungu adusigiye. Nous avons besoin d’être une vraie nation et non pas un petit Etat Nation spécial sur le papier comme le fait le FPR comme dans un film ou une simulation. Hakwiye kuzaba Arusha2 na Rukokoma abanyarwanda bakandika amateka concrètement plus ou moins proche de ce qui s’est passé aho kubeshwaho ku kinyoma.
    CDR na FPR zagombaga kujya mu butegetsi nk’uko Arusha1 yari yabyifuje kandi si Président Habyarimana wanze ahubwo ni FPR yamwishe ifata ubutegetsi bwose, isubiza uRwanda mu bwami butagira izina, bwubakiye ku kinyoma cy’umututsi n’ubuhemu bw’umuvumo wo ku Rucunshu. L’Occident est derrière le busness des guerres et génocides car la poussée démographique noire est devenue un grand danger pour l’occident.

    Votre activiste en Suisse

    Zoé Roger Sesonga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *