Kagame yanyereje uwahoze ari Umugenzuzi Mukuru w’Imali Obadiya Biraro wari umaze umwaka umwe gusa agizwe umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures, cya gisosiyeti rutura cy’ubucuruzi bwa FPR cya miliyoni zisaga 500 z’amadolari

Inyandiko yo mu cyongereza ya David Himbara yashyizwe mu Kinyarwanda na Afriquela1ère

Iyo ushakishije izina OBADIAH BIRARO  ku rubuga rwa interineti rwa Crystal Ventures Ltd, haza amagambo  SORRY, NOTHING FOUND.DÉSOLÉ, RIEN N’A ÉTÉ TROUVÉ ari byo bivuga ngo MWIHANGANE, IBYO MUSHAKA NTIBIBONEKA. Ngo ngw’iki? Habaye iki ? …..

Hashize gusa umwaka umwe Jenerali Paul Kagame agize Biraro umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures, cya gisosiyeti rutura cy’ubucuruzi bwa FPR cya miliyoni zisaga 500 z’amadolari. Kagame yongeye kandi dore ko atajya yiburira – Biraro wo muri Crystal Ventures yaburiwe irengero.

Uyu ni we OBADIAH BIRARO, muri 2022 wagizwe umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures cya gisosiyeti rutura cy’ubucuruzi bwa FPR cya miliyoni zisaga 500 z’amadolari

Byagendekeye bite Obadiah Biraro nyuma y’igihe kigufi cyane yamaze ari umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures cya gisosiyeti rutura cy’ubucuruzi cya miliyoni zisaga 500 z’amadolari cy’ishyaka riri ku butegetsi ?

Tariki 26 Kamena 2023 Biraro yitabiriye inama y’ishoramali yiswe Forum UE-Rwanda, kandi yagiyeyo nk’umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd

Tuzi neza ko tariki 26 Kamena 2023 Biraro yitabiriye inama y’ishoramali yiswe Forum UE-Rwanda, kandi yagiyeyo nk’ umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd. Yaburiwe irengero nyuma yaho….

Kunyerezwa kwa Biraro wa Crystal Ventures Ltd biratangaje ariko no kuba yaragizwe perezida(umuyobozi) w’Inama y’ubutegetsi wa kiriya gisosiyete cy’ishyaka riri ku butegetsi nabyo byari bitangaje.Mbere yo kuva ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru w’Imali y’u Rwanda muri 2021, Biraro yari yashyize ahabona ruswa no kunyereza ulutungo w’igihugu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Ntiyigeze arya iminwa mu guhishura ukuntu amafaranga y’ubwiteganyirize bw’Abakozi, bw’Abanyarwanda yashimuswe agashorwa rwihishwa mu bucuruzi bwa za sosiyete zikorera mu bihombo gusa gusa.

Raporo ya Biraro yo muri 2015  yavuze ko imali y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize n’Ubwishingizi bw’Abakozi (RSSB) yashowe rwihishwa mu bigo bitunguka yageraga kuri miliyari 81,9 z’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga miliyoni 65,7 z’amadolari ya Amerika. Amashami atatu y’igisosiyeti cya Crystal Ventures Ltd agaragara imbere ku bigo byibye (byihaye)amafaranga y’Ubwiteganyirize bw’Abanyarwanda akajyanwa rwihishwa gushorwa mu bucuruzi nabwo butunguka.Ibyo bigo ni Inyange Industries, East African Granite Industries na Crystal Telecom.

Ese aho Kagame ntiyaba yaranze ko Biraro aguma ku buyobozi bw’Ikigo cy’Ubucuruzi cye cyiba umutungo w’igihugu Biraro yari abereye Umugenzuzi Mukuru w’Imali mbere yaho,bityo agatinya ko yamenya noneho aho wa mutungo w’Abanyarwanda warigitiye?

Ijisho ribera kurora

One thought on “Kagame yanyereje uwahoze ari Umugenzuzi Mukuru w’Imali Obadiya Biraro wari umaze umwaka umwe gusa agizwe umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures, cya gisosiyeti rutura cy’ubucuruzi bwa FPR cya miliyoni zisaga 500 z’amadolari

  1. What i do not understood is in truth how you’re
    now not actually a lot more neatly-favored than you
    might be right now. You are so intelligent. You know therefore significantly
    in the case of this subject, made me personally imagine it from so many varied angles.
    Its like men and women don’t seem to be involved unless it is one thing to do with Girl gaga!
    Your personal stuffs excellent. At all times handle it up!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *