Kagame n’igisenzegeri cye FPR gisigaye bagombye kubanza gusoma imibare igaragaza uko urwego rw’umurimo ruhagaze mbere yo kwizihiza imyaka 30 y’ubukene, ubushomeri, y’imibereho y’intica ntikize, n’iy’ubusumbane bushingiye ku gitsina

Inyandiko yo mu cyongereza ya David Himbara yashyizwe mu Kinyarwanda na  Afriquela1ère  

Kagame n’igisenzegeri cye FPR asigaranye bagombye kubanza gusoma imibare yavuye mu iperereza ryakozwe rigaragara uko urwego rw’umurimo ruhagaze mbere yo kwizihiza imyaka 30 y’ubutegetsi bwe uyu mwaka. Imibare igaragaza ko 91,3 % by’Abanyarwanda bari mu kigero cyo gukora batagira akazi gahamye kababeshaho, ibyo bigashyira 91,3 % mu bukene, ubushomeri, akazi kadafashije , no mu busumbane bushingiye ku gitsina.

Soma n’ibi: Kagame,muri 2024 amaze imyaka 30 ku ngoma. Dore ibintu 5 yagombye gukora ubundi akarwiyoborera uko ashaka mu yindi myaka 30 iri imbere (Tumuvugireho)

Ibaruwa yavuye mu Rwanda

Murunganwa twita Himbara,duherutse gusoma inyandiko yawe y’incyuro  ku myaka 30 ya guverinoma ya FPR iyobowe na Nyakubahwa cyane Paul Kagame. Yari inyandiko nziza inasekeje ariko twashakaga ko uduha imibare ifatika nk’uko watumenyereje. Ntegereje ubusesenguzi n’imibare ibuherekeje y’icyo u Rwanda rwagezeho kuva 1994 kugeza 2024.

Uko nasubije ibaruwa yavuye mu Rwanda

Abanyarwanda 8,7 % bari mu myaka yo gukora ni bo bonyine bafite akazi gahamye kagira icyo kabaha bihoraho

Imibare yavuye mu iperereza ryakozwe rigaragara uko urwego rw’umurimo ruhagaze igashyirwa ahagaragara muri werurwe 2023 igaragaza uko Abanyarwanda babayeho muri ubu buryo :

“Abantu 3 239 356 nta kazi gahamye bagira kababeshaho, ni ukuvuga Abanyarwanda 91,3 % by’abagomba gukora. Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 158 772 ari bo bonyine bafite akazi gahamye bakora bihoraho”.

Ibyo bigaragaza ko, Abanyarwanda 8,7 % by’abagomba kuba bafite akazi kabatunzeari abashomeri, cyangwa se bakora akazi kadahamye, katazwi. Reka wenda tubanze tubasobanurire neza dukoresheje ingero icyo akazi gahamye n’akazi kadahamye bisobanura:

Petero Gatanazi akora mu kigo cya MTN Rwanda. Yahawe amasezerano y’akazi asobanutse neza. Ahabwa umushahara we,udushimwe n’uduhimbazamusyi nk’uko bigenwa muri ayo masezerano,hagendewe ku bushobozi bwe n’ubunararibonye mu kazi. Afite uburenganzira ku minsi ya konji n’ibiruhuko nk’uko biteganywa n’amategeko y’umukoresha we MTN Rwanda, kandi yarwara amasezerano akamwemerera gusiba akazi akajya kwivuza. Gatanazi uyu ateganyirizwa amafaranga y’izabukuru buri kwezi azamugoboka ashaje.

Johnson Kayitare we ni umukarani ngufu uzerera ku isoko rya Nyabugogo. Akora akazi katazwi katanditse. Rimwe na rimwe abona uturaka two kwikorera imifuka iremereye y’imboga ayivana cyangwa ayijyana aho bamweretse muri karitsiye z’i Kigali. Kayitare nta masezerano yanditse agirana n’umucuruzi cyangwa umuguzi agiye kwikorerera umuzigo,baciririkanwa mu magambo. Udufaranga bavuganye hari ubwo aduhabwa cyangwa ntaduhabwe twuzuye,kimwe n’uko batumwambura. Iyo ari umucuruzi yikorerera imizigo hari ubwo amubwira ko azayamuhera rimwe mu minsi runaka cyangwa ibyumweru hakaba ubwo amwambuye cyangwa ntayamuhe yose. Iminsi n’amasaha amara muri ibyo yita akazi nayo ntizwi, rimwe amara amasaha 5 ku munsi, ubundi akamara 12 ku munsi, cyangwa yaba yanegekaye ntajyeyo. Iyo Kayitare arwaye, ntawe uba umwitayeho, nta bwisungane, nta n’amafaranga yo kwivuza. Iyo atakoze kandi,nta cyo acyura. Ntumubaze iby’ubwishingiza bw’izabukuru.

Mu myaka 30 Kagame n’ishyaka rye rya FPR Inkotanyi bamaze ku butegetsi mu Rwanda babashije kubaka ubukungu buhamye bwa ba Petero Gatanazi n’abandi bake cyane nka we,abo nibura bagira icyo binjiza gihoraho kandi amategeko arengera mu kazi. Ni Abanyarwanda 8,7 %  gusa by’abari mu myaka yo gukora mu Rwanda. Abantu 8 mu ijana. Hagati aho, Johnson Kayitare na bagenzi bakora akazi kadafashije cyangwa bari mu bushomeri rwose ni  91,3 % by’Abanyarwanda bari mu myaka yo gukora. Abantu 91 mu ijana babaho batariho.

Ba Kayitare 91,3 % by’Abanyarwanda bakeneye akazi ngo babeho ntibakora ako kazi k’intica ntikize ku bushake bwabo,ahubwo ni ukugira ngo badapfa gusa,kandi babone utwo kuramiza imiryango yabo. Ni ba nyagupfa,babaho mu bukene bukabije, mu bushomeri, mu kazi kadashinga, no mu ivangura rishingiye ku gitsinakuko abenshi mu bazunguza ubuzima bwabo gutyo ari abagore.

Jenerali Kagame ari kwitegura gucakira manda ya kane. Itegeko nshinga yavuguruye muri 2015 rimwemerera kuguma ku butegetsi kuzageza nibura muri 2034. Hanyuma? Azamarira iki abantu bo mu cyiciro cya ba Kayitare atagize icyo amarira mu myaka 30 ishize ? Kagame yagombye nibura gukora ikintu kimwe : Kureka gukina abantu ku mubyimba avuga ko yahinduye u Rwanda nka Singapour ya Afurika.-Ntimukabe kure yacu.

Written by David Himbara

Educator, Author, and Consultant in Socioeconomic Development & Governance. Affiliated Scholar at New College, University of Toronto, Canada. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *