URWANGO FPR YITIRIRA UBUREZI BWAHABWAGA ABANYARWANDA MU GIHE CY’UBUTEGETSI BWAYIBANJIRIJE, AHUBWO RUFITE UMUZI MURI YO UBWAYO

Maître Valentin Akayezu

Hari ibitantangaza iyo mbonye FPR ijyaho igasahinda ngo Abanyarwanda bigishwaga kwanga Abatutsi, haba mu ngo iwabo (“ingengabitekerezo yo ku ishyiga“) ngo umwana w’umuhutu yavukaga iwabo bamuhata kwanga umututsi!! Ushaka kwirebera ibi, urugero, yajya kureba ibyo Tito Rutaremera mu nyandiko z’ubumara akunze gucisha ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yandika!!Ubundi ugasanga FPR irahimba ngo byigishwaga mu mashuri!! Ariko nta rugero na ruto rw’ibitabo ntenganyanyigisho (curriculum) bishobora kugaragazwa ngo berekane ingero zifatika z’uko kwanga umututsi byari mu nyigisho zigomba gutangwa mu mashuri!!

Natangiye ngira nti hari ‘ibitantangaza” kuko FPR yigisha urwo rwango igamije kubona abanyarwanda (Abahutu n’Abatutsi) bakomeza kubaho bishishanya kuko urwo rwango kuri FPR ni amahirwe yo gukomeza gutsimbataza ubutegetsi bwayo (ni iturufu yitwa “mbacemo ibice binyorohetre kubayobora uko nshaka” advantage of divide and rule for power control).

“Ibintangaza” ni ukubona umunyarwanda wakuriye muri uru Rwanda, wize muri ubwo burezi ndetse akageraho anaminuza, wanyuze muri ubwo burezi, agakora mu nzego za Leta cyangwa z’ubuzima bwite, maze ukabona umuntu agiye aho arihandagaje ngo mu mashuri no mu miryango, Abahutu barereshwaga inkongoro yo kwanga Abatutsi!!

Abahutu n’Abatutsi bamye babana neza mnbere y’igitero cya FPR Inkotanyi (photo credit Nelson)

Reka nibarize: ko urwango iyo rwigishwa birimo n’imbaraga za Leta bihungabanya ubuzima bwite bw’umuntu, haba ari bangahe bigeze bahunga urwo Rwanda bitewe nibyo babwirwaga mu mashuri byo kubahutaza? Ni bangahe bagaragaje ibyo bibazo kubera iyo mikorere y’uburezi maze baza kubizira? Muti wenda u Rwanda ntirwari rwisanzuye? Ibinyamakuru nka Le Dialogue, byaba byarigeze bibivugaho ko byandikwagamo ibitagenda mu buzima bw’imibereho y’Abanyarwanda mu rurimi rw’igifaransa? Ko tuzi inyandiko zari zariswe “isiha rusahuzi” zavugaga ku by’imicungire itaboneye y’umutungo w’igihugu, umwanditsi wazo ko yamaze igihe azisohora ntizigere zikumirwa(censure), kuki ikibazo nk’icyo cyahutazaga benshi nk’uko ubu bivugwa, kitigeze kivugwa na hamwe? Uhazi azambwire!!

Ese ko bamwe baza bakavuga ngo Abatutsi bimwaga amashuri, agahabwa abahutu (igitangaje ni uko usanga hari ababivuga kandi barize muri ubwo burezi bita ko umututsi yari akumiriwemo?), ngo ariyo mpamvu hagiye hashingwa amashuri yigenga yafunguriraga imiryango abana b’Abatutsi!! None, turetse ko ayo mashuri yahabwaga ibyangombwa byo gukora na bwa butegetsi bivugwa ko bwimaga Abatutsi amahirwe yo kwiga, kuki batatwereka niba muri ayo mashuri yigenga ho barikoreye integanyanyigisho zihariye, maze zimwe zibiba urwango ba nyiri ukuyashinga bakazikumira mu myigishirize yabo?!! Uwarondora ibinyoma FPR ikoresha muri disikuru politiki yayo, ntiyarangiza.

Reka nigarukire ku mashusho naherekesheje iyi nkuru.

Iyi shusho ibanza ni ifoto y’Ingoro Ndagamurage y’u Rwanda (Musée Nationale du Rwanda) uko yari iri igihe yatahwaga muri Nzeli 1989 na Ministiri w’Intebe w’Ububirigi Wilfried Martens. Njye ubwanjye nibuka neza ko nyuma yaho, umwalimu watwigishaga, yaduteguriye urugendoshuri rwo gusura iyo nzu Ndangamurage y’U Rwanda. Nibuka neza ko mu byo tweretswe, mu biganiro twahawe, ahanini byinshi byari byibanze ku Mateka y’ubutwari bw’Abami b’u Rwanda mu birebana no kwagura u Rwanda. Ndibuka neza ko mu byo tweretswe, harimo umugogo w’Umwami Cyirima Rujugira (niba nibuka neza). Nta hantu na hamwe muri iyo musée hari ibigaragaza ubugome bw’ingoma nyiginya mu kuvangura Abahutu bagirwa Abacakara mu gihugu cyabo (uwaba yarabibonye ukundi, yanyomoza!!) Mpereye aha, niho nvuga ko ikinyoma cya FPR cyo kwemeza ko Leta zayibanjirije zari zaragize urwango rw’Abatutsi bombone ya oxygène zahumekaga, icyo kinyoma ari karundura!!

Iyo urwo rwango ruza kuba rwarabayeho koko, byari guhera mu kubigaragariza mu mateka y’igihugu aho yerekanirwa. Izo Leta FPR yirirwa itaramanye izitirira ibiyigize ubwayo, ntizigeze zisibanganya ibimenyetso by’Amateka y’ubutegetsi bw’Abatutsi. Mu kugaragaza amateka y’ingoma nyiginya, izo Leta FPR itaramana mu binyoma, ntizigeze zibanda kuvuga ubugome bw’ingoma Nyiginya, ahubwo havuzwe imikomerere yazo (grandeur) nicyo zamariye u Rwanda. Harya urwo rwango rutagaragarizwa muri musée nk’iriya ya Butare ahandi rwagaragarijwe nihe uretse mu kuba FPR ihora igoreka amateka y’imitegekere ya mbere yayo ishakamo ibibi gusa? FPR igenda ikarimbura n’urwibutso rw’imva ya Perezida Mbonyumutwa!! Ese ko barushenye bavuga ko bagiye kuhubuka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga ariko nubundi hakaba hakibereye ibihuru?

Iyi shusho ya kabiri ni ikiswe Urwibutso rwa Gisozi. Ababyibuka neza, igihe Sepp Blatter wayoboraga FIFA yahataniraga mandat ya 2, ubwo yari ahanganye na Issa Hayatou, umunyaKamerouni wayoboraga CAF akaba yari n’umukandida wa Afurika, Sepp Blatter yakoreye urugendo mu Rwanda maze asiga atanze igisa na ruswa. Icyo gihe uyu musuwisi yiyemeje gutanga amafaranga yo kubaka urwibutso rwa Gisozi. Icyo gihe Général Ceaser Kayizari wayoboraga FERWAFA yabajijwe niba u Rwanda ruzashyigikira Issa Hayatou nk’uko ibindi bihugu bya Afurika byinshi bimuri inyuma, maze Kayisari avuga ko u Rwanda rutazajya gutora “uruhu”!!! Igisubizo gitangaje ku bantu biyita abapanafricaniste, bagombaga kwemera ko Afurika nayo igira ijwi rikomeye ku rwego nka ruriya!! Twibutse ko uyu mukandida w’uruhu rwera wa FPR binyuze muri General Kayizari, atanarangije mandat ye kuko ubutasi bwa Amerika bwaje kugaragaza ruswa irenze urugero yari mu miyoborere ya FIFA!!

Sepp Blatter watanze amafaranga yo kubaka urwibutso rwa Gisozi.

Ngarutse kuri urwo rwibutso rwa Gisozi, mu by’ukuri rwagombye kuba urubuga rukwiye koko rwo kugaragaza amateka nyakuri yaranze ubwicanyi bwakorewe igice cy’Abanyarwanda b’Abatutsi (dore ko aricyo rwashyiriweho), intego y’ishyirwaho ryarwo, FPR yahise iyibonamo indi nyungu yo gukomeza gucurika isi n’Abanyarwanda hakwirakwizwa amateka mahimbano ubona ko afite intego imwe gusa: “kugira Umuhutu igicibwa” mu gihugu cye.

Mu 2016 nigeze kujya muri urwo rwibutso rwa Gisozi kimwe n’urwa Bisesero binyuze muri gahunda zategurwaga n’ubuyobozi bwaho nakoraga ndetse hanubahirizwa icyemezo cya Leta ya FPR ko buri munyarwanda wese agomba gusura inzibutso za jenoside.

Urwibutso rwa jenoside rwa Nyamata, uduhanga. Nyamata, Rwanda.

Ariko ibyo niboneye ubwanjye, ni uko izo nzibutso ari imiyoboro yo gukora poropande yo kurwanya umuturuge w’Umuhutu mu Rwanda aho abereyeho gusa kugirwa “icyontazi n’ishyano” ku muryango nyarwanda ndetse hashimangirwa ko FPR ariyo buzima bw’igihugu. Izo nzibutso zahindutse imyirongi yo gukwirakwiza ko imitegekere ya Leta z’Abahutu mu Rwanda ari ishyano ryagwiririye u Rwanda ndetse kandi zinagirwa igihanaguzo cyo gusiribanga amateka y’abaturage b’Abahutu mu Rwanda. Ushaka kunyomoza, azambwire niba hari aho amateka y’Abahutu mu Rwanda avugwa uretse gusa iyo bagaragazwa nk’abicanyi!!

Nongere nsoze mbaza niba atari ibigaragara ko urwango FPR igerageza komeka kuri Leta zayibanjirije ahubwo urwo rwango rudashoye imizi muri yo ubwayo?

PS: singamije guhakana ko hari amakosa yagiye akorwa mu bihe by'ubutegetsi bwabayeho mbere ya FPR ndetse akagira nabo abangamira mu mibereho yabo yo kubaho nk'abaturage bisanzura mu buryo bureshya n'abandi bose.

13 thoughts on “URWANGO FPR YITIRIRA UBUREZI BWAHABWAGA ABANYARWANDA MU GIHE CY’UBUTEGETSI BWAYIBANJIRIJE, AHUBWO RUFITE UMUZI MURI YO UBWAYO

  1. I’m not exactly sure how I got here, but I thought this post was fantastic. I don’t know who you are, but if you’re not already, you’re going to be a well-known blogger. Cheers.

  2. I loved even more than you will get done right here. The picture is nice, and your writing is stylish, but you seem to be rushing through it, and I think you should give it again soon. I’ll probably do that again and again if you protect this hike.

  3. I loved even more than you will get done right here. The overall look is nice, and the writing is stylish, but there’s something off about the way you write that makes me think that you should be careful what you say next. I will definitely be back again and again if you protect this hike.

  4. I loved as much as you will receive carried out right here The sketch is tasteful your authored subject matter stylish nonetheless you command get got an edginess over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come further formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this hike

  5. I do agree with all the ideas you have introduced on your post. They are very convincing and will definitely work. Still, the posts are very short for newbies. May just you please prolong them a little from subsequent time? Thank you for the post.

  6. Great blog you have here but I was curious about
    if you knew of any message boards that cover the same topics talked about here?
    I’d really love to be a part of group where I can get feedback from other
    experienced people that share the same interest. If you
    have any suggestions, please let me know. Appreciate it!

    Here is my web blog vpn code 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *