Kagame ati: “murakajya mu muriro mwese mwese abajya baza kungira inama z’icyo ngomba gukora”

Inyandiko yo mu cyongereza ya David Himbara yashyizwe mu Kinyarwanda na  Afriquela1ère  

Ibaruwa yavuye mu Rwanda : Disikuru ya perezida Paul Kagame mu masengesho yo ku itariki ya 14 mutarama 2024

Murunganwa twita Himbara, ni ngombwa cyane ko ugira icyo uvuga kuri disikuru ya Nyakubahwa Paul Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu yabaye kuri uyu wa 14 mutarama 2024. Twakoherereje videwo yose ya disikuru ye niba utari wayibonye.

Igisubizo cyanjye ku ibaruwa yavuye mu Rwanda

Jenerali Paul Kagame yavuze ibintu byinshi by’ubwiyemezi birenze ukwemera muri ayo masengesho yo kuwa 14 mutarama 2024. Ariko icyanyishe cyane, ni amagambo atameshe yavuze avuga ko abaza kumugira inama y’icyo gukora bosebose ababwira kimwe ati « murakajya mu muriro » (go to hell).

Iri jambo rero riherekejwe no kwiyemera kurimo no gufunga umutwe kwe bituma abantu bibaza amaherezo ye nka Kagame n’ay’abaturarwanda bose muri rusange. Ese uku gufunga umutwe kwe kuzagira icyo kumufasha mu bibazo by’ingutu bimwugarije ? Ese uku gufunga umutwe kwe ahubwo hari icyo gukemura uretse guteza izindi mvururu nshya ? Biragoye kugira icyo twavuga,ni akumiro gusa. Ikintu kimwe cyo ariko ni ukuri kudashidikanywaho:  amezi n’imyaka biri imbere biduhishiye byinshi bizagera ku Rwanda kubera uyu mugabo. Ni ahacu gutegereza no kwirebera ibizakurikiraho. Ijisho ribera kurora.

Written by David Himbara

Educator, Author, and Consultant in Socioeconomic Development & Governance. Affiliated Scholar at New College, University of Toronto, Canada. 

3 thoughts on “Kagame ati: “murakajya mu muriro mwese mwese abajya baza kungira inama z’icyo ngomba gukora”

  1. It was great seeing how much work you put into it. Even though the design is nice and the writing is stylish, you seem to be having trouble with it. I think you should really try sending the next article. I’ll definitely be back for more of the same if you protect this hike.

  2. you are truly a just right webmaster The site loading speed is incredible It kind of feels that youre doing any distinctive trick In addition The contents are masterwork you have done a great activity in this matter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *