IBIBERA MU KARERE N’INGARUKA ZABYO KU RWANDA

Maître Valentin Akayezu

Ubwo Jenerali Kagame yuburaga ibitero bye ku gihugu cya RD Kongo, bigaragaza ko iperereza rye ritigeze ribasha gusesengura ngo ribone imyagukire n’imigabire y’amashami y’intambara yari ateje kuri RD Kongo muri mata 2022!! Ariko kubura isesengura ry’ingaruka z’intambara, ntawabura kuvuga ko kunashingiye ku mpamvu ya baringa yitwa “guhagarika jenoside no kurengera abatutsi”, kuko intambara yashingira ku mpamvu itariho kuyitsinda si ibintu byoroshye!!

Camera ze zaramutengushye!

Ikindi kandi iyi mpamvu ya baringa idashobora guhira Kagame ni uko kuva aho ageragereje kuyikoresha ngo ahirike ubutegetsi mu Burundi bikamubana ibamba (muri 2015), aho yongeye kuyibyukiriza akayigira impamvu ye nanone yo gutera RD Kongo, byahumuye amaso ya benshi. Abarundi babonye neza ko aramutse ayikoresheje bikamuhira muri RD Kongo nk’uko yagiye abigeraho mbere, byari kuba bibaye ubundi buryo bwo kongera kugeza akaboko ku Burundi. Iyo niyo mvano y’ugukorera hamwe ku Burundi na RD Kongo ngo bapfubye imigambi ya Kagame yo gushoza intambara yitwaje impamvu baringa!!

Inkuru bifitanye isano: Ingabo z’Uburundi zinjiye ku mugaragaro muri RD Kongo gufatanya n’Ingabo z’igihugu FARDC guhashya imitwe yitwaje intwaro

Ingabo z’Uburundi zinjiye ku mugaragaro muri Kongo-byemezwa na raporo y’inzobere za ONU

Inkuru bifitanye isano:NTACYO U RWANDA RUTAKOZE NGO RUSEBYE KANDI RUSENYE U BURUNDI KUVA 2015 ARIKO BYARANZE

Iperereza rya Kagame iyo ribasha gutekereza kabiri, ryari kubona ko ayo mayeri ya jenoside atagishoboka ko yaba impamvu y’intambara kuko yari amaze no gupfuba muri Etiyopia aho bacuti ba Kagame b’Abatigrenya bashatse kuyagira ikarita ya bwana ariko bakisanga iyo karita yarabaye ikigarasha. Ikindi iperereza rya Kagame ritigeze ryitaho ni ugusesengura uburyo Tanzaniya yari kwitwara muri icyo kibazo!!

Inkuru bifitanye isano:Kagame «ni umuturanyi mubi,twahagaritse ububanyi bwose na we kuzageza igihe azashyirira ubwenge ku gihe » – Burundi

Kuva mu myaka y’ibihe by’Ubwigenge, kubera uruhare rwa Tanzaniya mu gucumbikira mouvements de libération z’ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika y:amajyepfo, Tanzaniya yabikiwe akangononwa n’abakoloni babyirukanywemo maze nayo ihitamo umurongo wa dipolomasi ifunze bituma kuyicengerera mu miyoborere bibera abakoloni ikibazo cy’ihurizo badasubiza. Iperereza rya Kagame ryagombaga kuba risonanukiwe ibyo kuko gufata uburasirazuba bwa Kongo kugera za Manyema ni ukugota Tanzaniya ukamanuka waba ufite U Burundi ukaba urayizenguritse wagenda Mozambike Caboderikado ukaba uyifunga ubuhumekero. Igihugu kihagazeho gifite iperereza rikora nka Tanzaniya, ntigishobora kureba ibyo ngo nikirangiza kisekere. Ngiyo miscalculation y’iperereza rya Kagame ridafite ubusesenguza ahubwo rirwana intambara zishingiye kuri poropagande ya baringa!

Inkuru bifitanye isano: Amakuru y’ibanga y’impaka zikaze hagati ya RD Kongo,u Burundi,Tanzaniya na Sudani y’Epfo bivuga rumwe,n’uruhande rw’u Rwanda na Uganda bikomeje gushyigikirana.Byagenze gute?

Ubwo Kagame yagiranaga ibibazo na Museveni, yafashe ubucuruzi bwose bw’u Rwanda bwakorerwaga Uganda ndetse bituma banagabanya bigaragara gukoresha icyambu cya Mombasa maze bashora imbaraga zikomeye ku cyambu cya Dar-Es-Salaam. None Tanzaniya bigenze nabi, Kagame asubiye Mombasa. Ibyo byose bigaruka kuri za ntege nke z’iperereza rya Kagame ridashobora gutuma igihugu kigira umurongo uhamye kigenderaho mu birebana na dipolomasi ndetse n’imibanire mpuzamahanga ahubwo rigashingira gusa ku gutanga umurongo wo gucungana n’ikirere!!

Muhoozi kuba CDF(Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda- UPDF): Ese ni amahirwe kuri Kagame? Ese ni amayeri ya Museveni yo kwigizayo Muhoozi warimo agaba amashami muri politiki anashaka kwiyamamaza mu 2026, bityo Museveni akabona ko kumushyira kure ya politiki aribyo bihita bimusohora mu kibuga cya politiki? Gusa kumuha umwanya w’umukuru w’ingabo zose za UPDF bifite ikibazo gikomeye gishingiye imbere muri politiki ya UGANDA.

5 thoughts on “IBIBERA MU KARERE N’INGARUKA ZABYO KU RWANDA

  1. I loved as much as you will receive carried out right here The sketch is tasteful your authored subject matter stylish nonetheless you command get got an edginess over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come further formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this hike

  2. ดูเว็บโป๊ ไทยคุณภาพที่คัดสรรหนังXมาอย่างดีไม่มีโฆษณาแบบ Porn Hd โป๊จากทั่วโลกอย่าง beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ที่ไม่ทำให้ผู้ชมทุก ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans จากทางกลุ่มลับที่หาดูยากรวมทั้ง เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ควย ที่คอยรองรับทุกท่าน อีกทั้งเรายังรับประกันความดูก่อนใครโดยชมผ่านเว็บ ดูหนังโป๊ หี ดูหนังโป๊ฟรี เว็บไซต์ดูหนังโป๊ออนไลน์ยอดนิยม สามารถรับชมผ่านมือถือและคอมพิวเตอร์ได้ หนังโป๊ หนัง18+ หนังโป๊เด็ก เย็ดสด

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *