Kuva mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha kugeza uyu munsi,abanyarwanda baracyari muri muzunga y’abanyepolitke bakururura bishyira

Maître Valentin Akayezu

Abanyamateka batubwira ko mu myaka ya 1950 ubwo mu Rwanda hatangiraga amajwi yo gusaba impinduka mu mitegekere y’u Rwanda, amashyaka arimo za MDR Parmehutu na Aprosoma, yandikiye Umwami Rudahigwa amusaba ibiganiro bigamije kureba uko ubusumbane hagati y’Abanyarwanda bugomba kurandurwa, cyane cyane Abahutu bari ku ngoyi y’ubuja. Rudahigwa bivugwa ko yaganiriye icyo kibazo n’Inteko y’Ibwami (yagereranywa na Parlement) ikaba yari igizwe gusa n’indobanure zo mu ishyaka rya RUNALI.

Iyo Nteko y’i Bwami yaje gusohora inyandiko yo mu 1956 yiswe “Mise au Point” ikaba yarabanje guhakana ko nta kibazo kiriho hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ariko kandi iyo nyandiko yongera gushimangira ko Abatutsi ari ibimanuka, badashobora gusangira ubutegetsi n’abaja b’Abahutu (iyi nyandiko iboneka mu gitabo “Inganji Karinga cyanditswe na Padili Alex Kagame wahoze ari Umwiru i Bwami).

Cyakora kuko igitutu cyari gikomeje kuzamuka, kandi Rudahigwa abona neza uko ibintu bikomeje gufata umuvuduko mu bihugu nka Kongo Lewopordville yaje kuba Zaire aho ba Patrice Emery Rumumba bari batoroheye ubutegetsi bw’abakoloni no mu Burundi aho Rwagasore Louis yari ku isonga ry’impinduka, Rudahigwa yaje gufata icyemezo cyo guca ubuhake mu rwego rwo gusa nk’ucubya umurindi w’abashaka impinduka agamije kwerekana ko hari impinduka ashaka gukora.

Mutara III Rudahigwa - a photo on Flickriver

Umwami Mutara III Rudahigwa

Abakuru bibuka cyangwa babaye mu bihe bya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bavuga ko mu mwaka 1977, Habyarimana Yuvenali, yakoze ingendo mu gihugu hose maze ubwo yari i Butare, mu ijambo yagejeje ku bari bamukurikiye, akaba yarababwiye ko ikibazo gikomeye u Rwanda rufite, ari Ubumwe n’amahoro. Umenya ahari ari nayo mpamvu ishyaka rye rya MRND mu ntego zaryo eshatu ryari rifite, zari Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere.

Abakuru bari baraho icyo gihe Habyarimana Yuvenali asobanura uko ikibazo cy’igihugu ari ubumwe n’Amahoro, Gitera Yozefu wari warashinze ishyaka rya Aprosoma mu myaka ya za 1950, yaje kubaza Perezida Habyarimana ati “icyo kibazo cy’ubumwe uvuga kiri hagati ya nde na nde”? Habyarimana yamushubije ko kiri hagati y’Abanyarwanda. Gitera Yozefu aramubwira ati nyamara icyo si cyo kibazo, “ikibazo ni ubutegetsi hagati y’Abahutu n’Abatutsi“. Habyarimana ati “uzabinyandikire neza”. Gitera aragenda akora inyandiko yacishije mu kanyamakuru kitwaga “ecurium” cyangwa”ecuratium”(izina ry’icyo kinyamakuru sinibuka neza uko ryandikwaga ni ijambo ry’ikilatini). Habyarimana ngo aza kubaza Gitera ati “nagusabye kubinyandikira, sinagusabye kubitangariza rubanda” maze Gitera nawe abwira Habyarimana ko yamusabiye ku karubanda kubimwandikira!!!

Habyarimana Juvenal

Mu gihe cy’imishyikirano yaberaga Arusha ikaza gusinywa tariki ya 04 Kanama 1993, ikaba yarahuzaga Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FPR Inkotanyi, haganiriwe ibintu bitandukanye birebana n’ibibazo by’ u Rwanda, ariko nta hantu ikibazo cy’ubwoko n’imibanire y’Abanyarwanda muri ayo moko bibonamo, kigeze kivugwaho!!! Ibyo byanteye amatsiko yo kubaza umwe mu banyamakuru, icyo gihe akaba yarakoraga muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ari nabyo byamuhaye uburyo bwo gukurikirana iyo mishyikirano kuva itangiye kugera ishoje, tukaba twari duhuriye ahantu tuganira, nagize amatsiko yo kumubaza impamvu Arusha ikibazo cy’ubwoko mu Rwanda kitigeze kiganirwaho?

Uwo munyamakuru yaje kumbwira ko Nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomuseni wari warashinze ishyaka rya PDC yaje gusaba ijambo ubwo iyo mishyikirano yari irimbanije maze avuga ko abona ikibazo nyamukuru cy’u Rwanda aricyo cy’Ubwoko kiri gusimbukwa ndetse no kwirengaginzwa kandi aricyo cyagombye kwibandwaho cyane!! Ntakirutinka Charles wari mu bakuru bashinze kandi bakayobora n’ishyaka rya PSD yahise amubwira ko batari Arusha gutakaza umwanya baganira iby’Abahutu n’Abatutsi. Ubwo Pasteur Bizimungu, uyu akaba yaraje no kuba Perezida wa Repubulika mu gihe cy’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 1994 kugera mu 2000, icyo gihe Pasteur Bizimungu wari mu bari bagize “délégation” ya FPR Inkotanyi muri iyo mishyikirano, nawe ngo yahise yunga mu rya Charles Ntakirutinka maze avuga ko nta kibazo cy’amoko kiri mu Rwanda. Muri make abanyapolitiki bose bari Arusha, buri wese yari ashishikajwe no kwicungira uko azavana intebe y’ubutegetsi muri iyo mishyikirano, ntawari uhangayikishijwe n’ibibazo biremereye umuryango nyarwanda.

Pasteur Bizimungu

Nyamara ubwo Pasteur Bizimungu yeguzwaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, we na Charles Ntakirutinka wahoze ari Ministre muri Leta ya Bizimungu, bahise bashinga ishyaka PDR Ubuyanja. Muri manifesto yiryo shyaka, bagaragajemo ko ikibazo gikomeye cy’U Rwanda ari ikibazo cy’Ubwoko. Ndetse mu kiganiro Pasteur Bizimungu yahaye ikinyamakuru cya Jeune Afrique ari nacyo cyaje kumuviramo gukurikiranwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri, yatangaje ko niba ibintu bidahindutse mu Rwanda, bivuze ko nyuma y’imyaka 15 cyangwa 30, Abahutu nabo bazafata intwaro bakibohoza nk’uko n’Abatutsi babigenje nyuma y’imyaka 30!!

Ikibazo nyamukuru cy’u Rwanda ni ikibazo cy’imibanire myiza y’ubwoko cyane cyane hagati y’abahutu n’abatutsi

Iyo urebye uko abo banyapolitiki Bizimungu, Charles Ntakirutinka na ba Twagiramungu Faustin n’abandi, mu myaka ya za 1991-1994 baje bitwa ko ari Abanyapolitiki beza b’Abahutu batarangwa n’ivangura (Hutus modérés) ariko wareba amaherezo yabo ya politiki ugasanga barimo bakoresha imvugo imwe nk’iya abandi banyapolitiki b’Abahutu bagenzi babo icyo gihe babonwaga nk’intagondwa z’Abahutu “Hutus extrémistes”, umuntu ntiyabura kuvuga ko politiki yo guhisha ikibazo cy’ubwoko kimaze kumunga umuryango nyarwanda, ari politiki y’amayeri y’inda gusa no kurwanya ukuri kwerekeza ku mahoro arambye.

Igitangaje kindi ni uko na FPR ubu ifite imvugo yo kwerekana ko ubutegetsi bwayibanjirije bwarangwaga n’ivangurabwoko, ko Abatutsi bari ibicibwa, ko jenoside yateguwe guhera mu 1959, nta hantu na hamwe yigeze ihingutsa ayo magambo mu gihe cy’ibiganiro by’imishyikirano y’Arusha. Ibyo FPR ivuga ubu, ni ibintu yatangiye gucura aho imariye gufata ubutegesi, ariko nta hantu yari yarigeze ibigaragaza ko ari ibibazo u Rwanda rwari rufite. Yewe no mu ngingo umunani yashyiraga imbere zigaragaza ko arizo mpamvu z’urugamba rwayo, ntaho yigeze igaragaza ko ije kurwanya itotezwa rikorerwa ubwoko, ndetse ntaho yigeze ivuga ko hari ikibazo cya jenoside Abatutsi bakomeje gukorerwa guhera mu mwaka wa 1959. Ndetse yewe n’impamvu ya cyenda ngo yo kurwanya jenoside yaje kongerwa kuri za mpamvu umunani, yongeweho aho FPR imariye gufata ubutegetsi!!

Ese kuberi iki ubwo Muzehe Nayinzira yasabaga ko ikibazo cy’ubwoko mu Rwanda kiganirwaho, FPR itabishyigikiye, ahubwo Bizimungu wari wari mu bayoboye intumwa zayo mu mishyikirano agahitamo kubirwanya? Ku bwanjye FPR yahisemo guceceka ibibazo by’ubwoko kuko yari yaramaze kubona uburyo icyo kibazo kiramutse gikemuwe byabangamira umugambi wayo wo kwigarurira ubutegetsi ikabwikubira kuko kuba FPR yarungukiye cyane mu macakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi si “agaseseshwarumuri” wa mugani w’Abarundi.

Uretse na FPR ikomeje guhakana ko nta kibazo kiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ariko usanga hari n’abandi banyapolitiki bayirwanya bakomeje kumvikanisha ko nta kibazo cy’amoko kiriho hagati y’Abahutu n’Abatutsi ko ikibazo ari FPR gusa cyangwa Kagame!!

Unasanga kandi Abandi banyapolitiki nabo bumva ko ikibazo ari akarengane gusa Abahutu bakorerwa ubungubu, maze bakirengagiza ikibazo cy’abatutsi mu mitegekere y’Abahutu ari nayo mvano y’aho u Rwanda rugeze ubungubu.

Iyi “denial politics” izakomeza kuba umuzi w’urwikekwe rudashira hagati y’Abahutu n’Abatutsi kandi bizakomeza kugorana kubaka igihugu gitekanye kandi gihumuriza buri wese igihe cyose izo mpande zose zizakomeza kwihambira mu bugwari bwazo bwo guhakana ko zifitinye ikibazo hagati yazo!!

29 thoughts on “Kuva mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha kugeza uyu munsi,abanyarwanda baracyari muri muzunga y’abanyepolitke bakururura bishyira

  1. Hi i think that i saw you visited my web site thus i came to Return the favore Im attempting to find things to enhance my siteI suppose its ok to use a few of your ideas

  2. I do not even know how I ended up here but I thought this post was great I dont know who you are but definitely youre going to a famous blogger if you arent already Cheers.

  3. of course like your website but you have to check the spelling on several of your posts A number of them are rife with spelling issues and I in finding it very troublesome to inform the reality on the other hand I will certainly come back again.

  4. Ive read several just right stuff here Certainly price bookmarking for revisiting I wonder how a lot effort you place to create this kind of great informative website.

  5. Hi i think that i saw you visited my web site thus i came to Return the favore I am attempting to find things to improve my web siteI suppose its ok to use some of your ideas

  6. Hi i think that i saw you visited my web site thus i came to Return the favore I am attempting to find things to improve my web siteI suppose its ok to use some of your ideas

  7. ดูเว็บโป๊ ไทยคุณภาพที่คัดสรรหนังXมาอย่างดีไม่มีโฆษณาแบบ Porn Hd โป๊จากทั่วโลกอย่าง beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ที่ไม่ทำให้ผู้ชมทุก ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans จากทางกลุ่มลับที่หาดูยากรวมทั้ง เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ควย ที่คอยรองรับทุกท่าน อีกทั้งเรายังรับประกันความดูก่อนใครโดยชมผ่านเว็บ ดูหนังโป๊ หี ดูหนังโป๊ฟรี เว็บไซต์ดูหนังโป๊ออนไลน์ยอดนิยม สามารถรับชมผ่านมือถือและคอมพิวเตอร์ได้ หนังโป๊ หนัง18+ หนังโป๊เด็ก เย็ดสด

  8. I needed to thanhk yyou foor this wonderful read!!
    I definitely enjoyed every bit oof it. I have got you bookmzrked too checfk out new
    sthff youu post…

  9. You’re so cool! I do nnot suppose I’ve reaqd something luke that before.
    So nijce to disckver sopmeone with originawl thoughts on thuis topic.
    Seriously.. thank you for startiung thus up. This
    website is onee thihg that is neeeded onn the web, someone wijth a
    liittle originality!

  10. Withh havin sso much contenht and artocles doo yoou ever ruun ino anny issues of plagorism or
    ccopyright violation? My wwebsite hhas a loot off unique content I’ve either created myself orr outsourced bbut itt seems a lott oof it is popping it up alll over
    the intetnet withoiut my authorization. Do youu know anny methods tto help reduce contejt from
    being stolen? I’d definitely appreciate it.

  11. Howdy, i rezd yolur bblog frokm tim too time and i owwn a simiilar oone
    annd i was just wondering iif yyou gget a lott
    of spam responses? If sso how do yoou reduce it, any pluhgin or anything youu
    can advise? I geet so uch lately it’s driving mee crazzy sso anny support is vefy much appreciated.

  12. Great goods fom you, man. I’ve underztand ypur sturf previous tto and youu arre just extremely
    wonderful. I really like what you’ve acquired here, really like wha you’re saying
    and thee waay iin which you say it. You make it enkoyable aand you still cade ffor too kwep itt smart.
    I cann nott wait tto rad much moire frfom you. This iis actually a
    terriric website.

  13. Definitely conider tha which yoou said. Your favourrite rwason appeared
    to bbe on thhe nnet thhe simplest factr too tawke note of.
    I say too you, I defginitely get nnoyed even as folks consider worries thatt the plainly don’t unddrstand
    about. You managd to hhit tthe nnail upon the top andd also outlined ouut thee entire thing without having side efffect , other peopke caan take
    a signal. Will likedly bbe back too geet more. Thank you

  14. Thee other day, while I wwas aat work, myy ousin stfole my iphone aand tested tto see if itt ccan suurvive
    a 25 fokot drop, just sso shee caan be a youtube sensation. My apple ipad is
    now destoyed andd sshe hass 83 views. I know this is completel off topoc bbut
    I hadd tto share itt with someone!

  15. I ddo believe aall tthe idedas you have offered iin ykur post.
    Thhey arre rrally conbvincing and cann definitely work.
    Still, the posgs are very short for starters. Couod yyou
    plpease extendd them a lkttle from nrxt time? Thak youu
    forr thhe post.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *