Rémy RUGIRA
Ibi bihano biteganya kubuza ingendo mu bihugu by’Uburayi ndetse no gufatira umutungo mu Muryango w’Ubumwe ku bantu icyenda, kandi byibasira cyane cyane aba ofisiye batatu bo mu rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda.
Ku wa mbere, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wafatiye ibihano abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’umuyobozi w’isosiyete y’amabuye y’amabuye y’agaciro, kubera intambara u Rwaanda rwateje muri Kongo rwitwikiriye umutwe witwaje intwaro M23 ushyigikiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Kigali nayo yahi se itangaza ko ihagaritse umubano n’Ububiligi, ishinja ubutegetsi bwahoze ari ubwa gikoloni kuba “bwarafashe uruhande” rwa Kinshasa “haba mbere no mu gihe cy’intambara ikomeje” muri RDC.
Umutwe wa M23 urwanya leta ya Kongo ni umutwe waremwe kandi uterwa inkunga na Kigali, wagabye igitero cy’umurabyo mu burasirazuba bwa DRC mu Kuboza, ufata Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, wokejwe igitutu n’Ububiligi, wafashe ibihano ku wa mbere ku bantu bo mu Rwanda. Ibi bihano biteganya kubuza gutembera mu bihugu by’Uburayi ndetse no gufatira umutungo mu Muryango w’Ubumwe ku bantu icyenda. Bibasiye cyane cyane abasirikari bakuru batatu b’ingabo z’u Rwanda – Ruki Karusisi, Eugène Nkubito na Pascal Muhizi – n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze mu Rwanda, Francis Kamanzi.
Urutonde rukurikira ni abantu 9 bafitanye isano na RDF na M23 bemejwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ko bagize uruhare rukomeye mu guhungabanya ubuzima n’ubusugire by’abanyekongo!



1. Bertrand Bisimwa, umuhuzabikorwa wungirije wa AFC / M23
2. Ruki Karusisi, aherutse gusimbuzwa shishi itabona ku buyobozi bw’ingabo zidasanzwe (special forces) mu Rwanda(RDF)
3. Désire Rukomera, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ushinzwe gushaka abinjira no kwamamaza M23
4. John Imani Nzenze, umunyagihugu cya congo, ushinzwe iperereza muri M23
5. Eugène Nkubito, umuyobozi wa diviziyo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda RDF
6. Pascal Muhizi, Komanda wa diviziyo ya kabiri y’ingabo z’u Rwanda RDF
7. Jean Bosco Nzabonimpa, umuyobozi ushinzwe imari muri RDF_M23, ubwenegihugu bwa congo
8. Francis Kamanzi, umuyobozi mukuru wa Rwanda Mines, peteroli na gaze.
9. Joseph Musanga (wiyita Bahati Erasto), guverineri wa M23 mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru
10. Gasabo Gold_Rafiney, isisiyete nyarwanda ikorera , Kigali Rwanda
U RWANDA RWACANYE UMUBANO N’UBUBILIGI
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bijyanye na dipolomasi.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yafashe uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.Kubera iki cyemezo, U Rwanda rwategetse ko Abadipolomate b’u Bubiligi bagomba kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Guhagarika uyu mubano bibaye nyuma y’amasaha make Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe, aza kwihanangiriza u Bubiligi.Yagize ati
“Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”
Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro u Rwanda rwafashe wo guhagarika gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi nyuma y’uko iki Gihugu cyafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande kikabogama ku kibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ububiligi bwahise busubiza
Minisitir w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi bwana Maxime PREVOT yahise ajya kuri X maze yandika asubiza u Rwanda.

Yanditse ko Ububiligi bubabajwe n’icyemezo u Rwanda rufashe cyo gucana nabwo umubano no kwirukana aba dipolomates babwo mu Rwanda. Ibyo bigaragaza ubugwari bw’abayobozi b’u Rwanda,ko iyo hagize utumvikana nabwo bananirwa kwisobanura(ko batazi kuganira). Yasoje avuga ko nabwo burabikora gutyo nyine : guhamagaza abahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, guhagarika burundu imikoranire yari igihari, no kwirukana aba diplomates bose b’u Rwanda bari mu Bubiligi!

U Rwanda ariko rwamaze guha amabwiriza abakozi barwo bari muri Ambasade ymu Bubiligi kuba bahavuye mu masaha 48 kandi buhita bufunga inyubako yakoreragamo Ambasade y’i Buruseli.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda amaze kuvuga ko aba dipolomate babo batazitaba ihamagazwa ry’Ububiligi.
Great post! I really enjoyed reading it. Your insights are valuable and well-presented. Keep up the excellent work!