Abdelaziz Bouteflika yapfuye ageze ku myaka 84

Abdelaziz Bouteflika wahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye afite imyaka 84 nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire.

Bouteflika yategetse iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika mu gihe cy’imyaka hafi 20, yegura mu 2019 nyuma yuko gushaka kwiyamamariza manda ya gatanu kwe guteje imyigaragambyo ikomeye mu mihanda y’iki gihugu.

Yagize uruhare rukomeye mu ntambara igamije ubwigenge ya Algeria yo mu myaka ya 1950 no mu myaka ya 1960.

Nuko mu mwaka wa 1999, ubwo Algeria yari ivuye mu ntambara yo gusubiranamo mu gihugu yiciwemo abantu bagera hafi ku 200,000, aba Perezida bisabwe n’igisirikare.

BBC ivuga ko Kuva yagira uburwayi bw’imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa 2013, ari gacye cyane Bouteflika yabonywe mu ruhame. Ubwo burwayi bwashegeshe ubushobozi bwe bwo kuvuga no kugenda

Yatangiye politiki hakiri kare: Nyuma yuko Algeria yigobotoye ubukoloni bw’Ubufaransa ikabona ubwigenge mu 1962, yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere muto mu myaka ku isi afite hagati mu myaka 20, umuhigo ukiriho n’ubu.

Uwo mwanya yawumazeho imyaka 16, ndetse yari umunyamuryango wigaragaza mu mikorere w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN). Nka Perezida w’inama rusange ya ONU mu 1974, yatumiye uwari umukuru w’Abanye-Palestine Yasser Arafat ngo ageze ijambo ku nama rusange ya ONU – ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere.

Yanashimangiye ko Ubushinwa bukwiye kugira intebe muri ONU, ndetse yamagana ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu muri Afurika y’epfo buzwi nka apartheid. Bivugwa ko ari we wahaye Nelson Mandela, wari ukiri umusore, imyitozo ye ya mbere ya gisirikare.

Igice cyo mu myaka ya 1980 Bouteflika yakimaze mu buhungiro, ahunga ibirego bya ruswa nyuma byaje gukurwaho.

Yasubiye mu gihugu cye mu myaka ya 1990 agera ku butegetsi mu 1999 – aba Perezida wa mbere w’umusivile wa Algeria mu myaka irenga mirongo itatu yari ishize.

Uyu mugabo wari uzwi nka “Boutef”, yashoboye kugeza ku mahoro hagati y’igisirikare n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam barimo barwana mu ntambara yo muri icyo gihugu.

Mu 2008, yatangije impinduka mu itegekonshinga rya Algeria yakuyeho igihe ntarengwa cya manda ebyiri kuri perezida – aza kongera gutorwa inshuro ebyiri, nubwo hariho ibirego by’uburiganya.

Ubwo mu 2011 habaga imyigaragambyo muri Afurika y’amajyaruguru yamenyekanye nka Arab Spring (Printemps Arabe), Bouteflika yihutiye kongera imfashanyo igenewe abaturage ndetse asoza ibihe bidasanzwe byari bimaze igihe kirekire mu gihugu.

Yagaragaye bwa nyuma mu ruhame mu 2017, hashize imyaka ine arwaye imitsi yo mu bwonko. Icyo gihe yari yatashye inzira ya gariyamoshi inyura munsi y’ubutaka ndetse n’umusigiti wa Ketchaoua wari uherutse kuvugururwa wo mu murwa mukuru Alger.

Muri icyo gihe, murumuna we Saïd Bouteflika ni we wabonwaga ko ahanini ari we mutegetsi wa Algeria wa nyawe utegekera mu gikari.

Ubwo byatangazwaga ko Perezida Bouteflika wari urwaye azongera kwiyamamaza kuri manda ya gatanu mu 2019, mu bice bitandukanye by’igihugu hadutse imyigaragambyo yo kumwamagana.

Iyo myigaragambyo yaje gukaza umurego ku rwego rw’igihugu ikajya iba buri cyumweru, bitandukanye n’indi yari yarabaye mbere muri Algeria.

Nyuma yuko mbere yari yasezeranyije gusubika amatora ndetse akegura ku butegetsi bitarenze umwaka, Bouteflika yaje guhatirwa kwegura.

Icyo ni cyo gihe cya nyuma Abanya-Algeria benshi baheruka kubona uyu mugabo wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka hafi 20.

33 thoughts on “Abdelaziz Bouteflika yapfuye ageze ku myaka 84

  1. 476619 702108Excellent editorial! Would like took pleasure the specific following. Im hoping to learn to read a lot far more of you. Theres no doubt that you possess tremendous awareness and even imagination. I happen to be quite highly fascinated employing this critical details. 819996

  2. 948904 224715An intriguing discussion will probably be worth comment. I believe that you simply write a lot more about this subject, it may become a taboo topic but usually consumers are inadequate to communicate in on such topics. To another. Cheers 597968

  3. 136411 480634Largest lover messages were made to share it along with your and gives honour with the bride and groom. Really sound systems facing unnecessary throngs of individuals really should take into account each of our valuable concept of all presenting, which is ones trailer. very best man toasts 905434

  4. 257281 461115I was just looking for this info for a while. After six hours of continuous Googleing, finally I got it in your website. 376048

  5. Excellent editorial! Would like took pleasure the specific following. Im hoping to learn to read 화천출장샵a lot far more of you. Theres no doubt that you possess tremendous awareness and even imagination. I happen to be quite highly fascinated employing this critical details

  6. Pingback: casino online
  7. Pingback: ai nude
  8. Pingback: trustbet
  9. Pingback: ketamin
  10. Pingback: ruay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *