Umustar R. Kelly yahamwe n’ibyaha mu rubanza rwo gucuruza abakoreshwa imibonano

Umuririmbyi w’Umunyamerika R Kelly yahamwe no gukoresha nabi kuba ari icyamamare agashyiraho uburyo bwo guhohotera abagore n’abana abakoresha imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

Abamushinja cumi n’umwe, bagizwe n’abagore icyenda n’abagabo babiri, batanze ubuhamya muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, bavuga uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukojeje isoni bakoreshejwe ndetse n’urugomo bakorewe.

Nyuma y’iminsi ibiri ikora isuzuma, inteko y’abacamanza yasanze Kelly, w’imyaka 54, ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga.

Kumukatira igihano byitezwe kuba ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatanu mu 2022 kandi bishoboka ko ashobora kumara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe afunze.

Inteko y’abacamanza yasanze Kelly, ubundi izina rye mu buryo burambuye ni Robert Sylvester Kelly, yari akuriye igico cy’abantu gikoresha urugomo n’agahato cyareshyaga abagore n’abana kugira ngo abakorere ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muririmbyi – wamamaye cyane mu ndirimbo ye yahawe igihembo yitwa I Believe I Can Fly – yanahamwe no gucuruza abagore hagati ya za leta zitandukanye z’Amerika no gukoresha abana filime z’urukozasoni (child pornography).

Hamwe n’ibirego umunani byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano, Kelly yanahamwe no gukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko – ikirego ubusanzwe kiregwa abari mu mashyirahamwe y’ubugizi bwa nabi buteguwe.

Umugore wiswe Sonja ati ‘niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba’

Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavuye imuzi (barondoye) uburyo abakuriye abakozi be, abamucungira umutekano n’abandi bamuri hafi bakoze mu kumufasha mu bugizi bwa nabi bwe.

Umugore umwe, watanze ubuhamya ko Kelly yamufunze, akamuha ibiyobyabwenge ndetse akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, mu itangazo ryanditse yasohoye nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko yari amaze igihe “yihisha” “kubera inkeke nashyirwagaho” na Kelly, kuva uwo mugore yatangaza ku mugaragaro ibyo amushinja.

Uwo mugore, umwirondoro we watanzwe mu rukiko nka Sonja, yongeyeho ati: “Niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba no gutangira urugendo rwo gukira ibikomere”.

Lizette Martinez, undi mugore watanze ubuhamya mu rukiko, yavuze ko “aruhuwe” n’uyu mwanzuro.

Yongeyeho ati: “Ntewe ishema cyane n’abagore bashoboye kuvuga ukuri kwabo”.

Inyandiko z’urukiko zanahishuye guhungabanya mu bitekerezo Kelly yakoreraga abo yahohoteraga.

Ntabwo bari bemerewe kurya cyangwa gukoresha ubwiherero atabahaye uruhushya, yagenzuraga imyenda bambara ndetse agatuma bamuhamagara “Papa”.

Gloria Allred, umwunganizi mu mategeko waburaniye benshi mu bo Kelly yahohoteye, yabwiye abanyamakuru ati:

“Maze imyaka 47 ndi umunyamategeko. Muri iki gihe, nakurikiranye abantu benshi bakora ihohotera rishingiye ku gitsina bakoreye ibyaha abagore n’abana”.

“Muri abo bakora ihohotera bose nakurikiranye, Bwana Kelly ni we wa mbere mubi cyane”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru hanze y’urukiko ku wa mbere, umushinjacyaha Jacquelyn Kasulis yavuze ko inteko y’abacamanza yatanze ubutumwa ku bagabo b’ibikomerezwa nka Kelly.

Madamu Kasulis yagize ati: “Igihe byafata icyo ari cyo cyose, ukuboko kw’amategeko kuzagufata”.

Uyu mwanzuro w’urukiko ugezweho nyuma y’imyaka 13 Kelly agizwe umwere ku birego byo gukoresha abana filime z’urukozasoni nyuma y’urubanza rwabereye muri leta ya Illinois.

Byinshi mu birego byumviswe muri uru rubanza byatangajwe bwa mbere muri filime mbarankuru yatangajwe mu 2019 yiswe ‘Surviving R Kelly’, cyangwa Kurokoka R Kelly, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Rimwe na rimwe abakorewe ihohoterwa batoranywaga mu bitabiriye ibitaramo bye, cyangwa bakareshywa ngo bamusange nyuma yo guhabwa ubufasha mu muziki wabo wari ukiri ku rwego rwo hasi, bamaze kugira amahirwe yo guhura n’icyo cyamamare.

Ariko nyuma yo kugera mu bari hafi ye, basangaga bagomba gukurikiza amategeko akarishye kandi bagahanwa bikomeye iyo barengaga ku byo itsinda rye ryitaga “amategeko ya Rob”.

2px presentational grey line

Umwanzuro wihuse nyuma y’imyaka za mirongo yo gutegereza

Isesengura rya Nada Tawfik, umunyamakuru wa BBC i New York

Iki cyabaye icyemezo cyihuse cy’inteko y’abacamanza igizwe n’abagabo barindwi n’abagore batanu.

Bafashe amasaha icyenda mu gihe cy’iminsi ibiri ngo bagere ku mwanzuro, bivuze ko ushyize mu gaciro bagomba kuba bari bahurije ku isuzuma ryabo ry’ibimenyetso.

Mbere gato y’uko umwanzuro utangazwa, bacye mu bafana ba R. Kelly bacuranze cyane umuziki we hanze y’icyumba cy’urukiko. Nababajije uko biyumva nyuma yuko ahamwe n’ibyaha. Byagaragaraga ko bababaye bambwira ko bakimushyigikiye.

Ku rundi ruhande, abahohotewe na R. Kelly barimo kumva hari ukuntu baruhutseho.

Umugore umwe – wakomeje kudatangazwa umwirondoro mu gihe cyose cy’urubanza – yasohoye itangazo avuga ko yumva ubu noneho ashobora gutangira urugendo rwo gukira ibikomere. Uyu mwanzuro nta gushidikanya ko washingiye cyane ku buhamya bwabo n’ubushake bwo kuvuga ku ihungabana bagize.

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo aba bagore b’abirabura bakomeje kubaza igihe bazumvirwa, igihe amajwi yabo azahabwa agaciro. Uku guhamwa n’ibyaha kwe ni intsinzi yabo kuri Nanjye Byambayeho.

2px presentational grey line

Muri uru rubanza rwo ku rwego rwa leta, urukiko rwanumvise ukuntu yabonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo ashakane n’umuririmbyi Aaliyah wari utarageza ku myaka y’ubukure, wapfiriye mu mpanuka y’indege mu kwezi kwa munani mu 2001 nyuma yo gushakana na Kelly afite imyaka 15.

Deveraux Cannick, wunganira Kelly mu mategeko, yabwiye abanyamakuru ko umukiliya we atari yiteze ko ahamwa n’icyaha.

Bwana Cannick yagize ati: “Leta yihitiyemo uko ibona ibintu yatekerezaga ko bishyigikira gukomeza kw’imvugo iriho”.

“Ni gute yaba yiteze uyu mwanzuro n’ukuntu habayeho kunyuranya twabonye?”

Bitandukanye n’uru rubanza, Kelly anakurikiranywe mu rubanza rwo mu mujyi wa Chicago ku birego byo gukoresha abana filime z’urukozasoni no gusibanganya ibimenyetso. Biteganyijwe ko anaregwa ihohotera rishingiye ku gitsina muri leta za Illinois na Minnesota.

Abahoze bakorana na Kelly batari munsi ya babiri bemeye icyaha mu zindi manza zijyanye n’amagerageza ya Kelly yo gucecekesha abamushinja.

Kelly yemeje ko yarenganye

N’ubwo aba bagore bavuze gutya ariko ku rukuta rwa Facebook rwa R.Kelly handitseho ko yarenganye. Ati “ Ku bafana banjye bose n’abanshyigikiye ndabakunda kandi ndabashimira ko mwashyigikiye. Uyu munsi icyemezo cyo kumpamya ibyaha cyantengushye, nzakomeza kugaragaza ko ndengana ndwanira ubwigenge bwanjye.”

Uko byakiriwe n’abamukundaga kimwe n’abamukurikiraga

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagaragaje ko bishimiye ko uyu muhanzi yahamijwe ibyaha abandi bavuga ko bazakomeza kumukunda n’ubwo bimeze gutyo, mu gihe abandi bo bihanganishije abo yahohoteye.

Kerry Washington uzwi mu ruganda rwa sinema muri Amerika yanditse kuri Twitter agaragaza ko yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibyaha bakoreweho na R.Kelly.

Ati “Ndatanga ishimwe, urukundo, ndetse n’amasengesho y’amahoro ku bagizweho ingaruka n’ibyaha bya R. Kelly babashije kuvuga n’abatarabikoze.”

Ibi abihurizaho na producer Dream Hampton wakoze “Surviving R Kelly” yari irimo abakobwa bashinjaga kubafata ku ngufu.

Umuririmbyi Nandi Madida wo muri Afurika y’Epfo yanditse kuri Twiiter agaragaza ko kuba icyamamare cyangwa kugira amafaranga bidashobora gutuma umuntu aba mwiza.

Ati “Kuba umukire, icyamamare cyangwa umunyembaraga ntabwo bituma uba umuntu mwiza. Umutima wanjye ku bahohotewe na R.Kelly.”

Hari umwe mu bakoresha Twitter we wanditse agaragaza ko n’ababyeyi b’abahohotewe na R.Kelly bakwiriye gukurikiranwa.

Uwitwa Jason Khumalo, yanditse kuri uru rubuga agaragaza ko n’ubwo yahamijwe ibyaha azahora ari umuhanzi w’icyubahiro muri RnB. Ati “N’ubwo yaba yarakoze ibyaha, azahora ari umuhanzi w’igitangaza wa RnB w’ibihe byose ndetse nzahora numva umuziki we.”

Ibi abihuriza n’abandi benshi barimo uwitwa Clive wavuze ko abantu bagushwa n’ibintu biba ari byo bagiraho intege nke, bagafata ibyemezo bibi ariko ikingenzi ari uko uyu muhanzi yatanze umuziki mwiza.

Ibi ntabwo abihuza n’uwitwa Jabulani Macdonald kuko we ashaka ko ahubwo imiziki ye ikurwa ahantu hose. Ati “Bakure imiziki ye ku mbuga z’umuziki ndetse ntizangere kumucuranga kuri radio ukundi.”

Uwitwa Alan yanditse agaragaza ko umuntu ucyumva umuziki wa R.Kelly nawe akwiriye gufungwa.

Biteganyijwe ko R.Kelly agiye kujya kuburana urundi rubanza nk’uru muri Chicago mu minsi iri imbere.

135 thoughts on “Umustar R. Kelly yahamwe n’ibyaha mu rubanza rwo gucuruza abakoreshwa imibonano

  1. 902008 919522An attention-grabbing dialogue is worth comment. I believe that its finest to write extra on this topic, it wont be a taboo subject nonetheless typically individuals are not sufficient to speak on such topics. To the next. Cheers 790672

  2. 515087 567931Following examine a couple of of the weblog posts within your web site now, and I truly like your manner of blogging. I bookmarked it to my bookmark web site list and may be checking back soon. Pls take a look at my internet site as effectively and let me know what you think. 816493

  3. Hi, I do believe this is a great blog. I stumbledupon it ? I’m going to come back yet again since I saved as a favorite it. Money and freedom is the best way to change, may you be rich and continue to help others.

  4. Good – I should definitely pronounce, impressed with your site. I had no trouble navigating through all the tabs as well as related information ended up being truly simple to do to서귀포출장샵 access. I recently found what I hoped for before you know it at all. Quite unusual. Is likely to appreciate it for those who add forums or anything, site theme . a tones way for your customer to communicate. Nice task..

  5. Very man or woman speeches need to seat giving observe into couples. Brand new sound system just before unnecessary people should always be mindful of generally senior general rule from public speaking, which is to be the mini. best man speaches

  6. I will right away clutch your rss feed as I can’t to find your e-mail subscription hyperlink or e-newsletter service.Do you have any? Kindly permit me know so that I may just subscribe.Thanks.

  7. When I originally commented I clicked the -Alert me when new comments are added- checkbox and also now each time a comment is included I obtain 4 emails with the very same comment. Is there any way you can remove me from that service? Many thanks!

  8. بخش چند نفره بازی با وجود ۴ گروه و تنوع بسیار در نوع ساختمان ها و سربازان و تفاوت های زیاد در بینشان باعث شد تا این بازی به یکی از مسابقاتورزشی الکترونیک (ESport) تبدیل شود و از نظر فکری بابازی همچون شطرنج مقایسه شود.

  9. hi!,I like your writing very a lot! proportion we keep up a correspondence more approximately your poston AOL? I require an expert on this space to resolve my problem.Maybe that’s you! Taking a look ahead to peer you.

  10. Thank you, I have recently been looking for info approximately this subject for a long time and yours is the best I have discovered so far.But, what concerning the bottom line? Are you positive in regards to the supply?

  11. Thanks , I have just been looking for information approximately this topic for
    ages and yours is the greatest I have found out so far.
    But, what about the bottom line? Are you positive in regards
    to the supply?

  12. A motivating discussion is definitely worth comment. There’s no doubt that that you ought to write more about this topic, it might not be a taboo subject but usually folks don’t speak about these issues. To the next! Many thanks!!

  13. I am no longer sure where you’re getting your info, however good topic. I must spend a while studying much more or understanding more. Thank you for magnificent info I used to be looking for this information for my mission.

  14. I don’t even know the way I ended up here, however I thoughtthis post used to be good. I don’t understand who you might be butcertainly you’re going to a famous blogger for those who are notalready. Cheers!

  15. Hi there! This post could not be written much better! Looking at this post reminds me of my previous roommate! He always kept preaching about this. I will forward this article to him. Fairly certain he’ll have a good read. Thanks for sharing!

  16. Have you ever considered adding more videos to your blog posts to keep the readers more entertained? I mean I just read through the entire article of yours and it was quite good but since I’m more of a visual learner,I found that to be more helpful well let me know how it turns out! I love what you guys are always up too. Such clever work and reporting! Keep up the great works guys I’ve added you guys to my blogroll. This is a great article thanks for sharing this informative information.. I will visit your blog regularly for some latest post.

  17. I have truly enjoyied reading through your nicely written post. It looks like you spend a great deal of effort and time on your blog. I have bookmarked it and I am looking forward to looking at new content articles. Keep up the good work!

  18. If you have been injured as a result of a defective IVC Filter, you should contact an experienced attorney practicing in medical malpractice cases, specifically someone with experience in these lawsuits.

  19. Do you mind if I quote a couple of your posts as long as I provide credit and sources back to your website? My blog is in the very same niche as yours and my visitors would genuinely benefit from a lot of the information you provide here. Please let me know if this okay with you. Thank you!

  20. Hey I’m reading this on my iPhone and it looks a ton different than on my computer have you noticed this or is it just my phone ? thx Nice post btw

  21. Hello! I merely would wish to supply a massive thumbs up with the excellent info you’ve got here with this post. We are coming back to your site to get more detailed soon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *