Ikibazo cya Afghanistan mu nteko ishinga amategeko na sena ya Amerika: Biden mu mazi abira.

Abajenerali babiri b’Amerika bo ku rwego rwo hejuru bavuze ko bagiye inama yo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan, mbere yuko Amerika ikura ingabo zayo zose muri icyo gihugu mu kwezi kwa munani.

Ubuhamya Jenerali Mark Milley na Jenerali Kenneth McKenzie bagejeje ku nteko ishingamategeko y’Amerika buvuguruza Perezida Joe Biden, wavuze ko atibuka agirwa inama nk’iyo.

Aba Talibani bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani, nyuma yuko bigaruriye ibice byinshi by’igihugu mu buryo bwihuse.

Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho.

Ku wa kabiri, aba bajenerali babiri bahaswe ibibazo n’akanama ka sena y’Amerika kibanda ku by’igisirikare, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin.

Ibazwa ryabo ribaye hashize ibyumweru ingabo z’Amerika zivuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul mu buryo bw’akajagari, mu gihe ibihugu bikomeye by’amahanga byashakaga gutahukana abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bingingaga ngo batabarwe.

Igitero cy’ubwiyahuzi cyishe abantu 182 muri icyo gikorwa cyo kuva muri Afghanistan. Abasirikare 13 b’Amerika n’Abanya-Afghanistan batari munsi ya 169 biciwe ku irembo ry’ikibuga cy’indege ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani.

Kugumishayo abasirikare

Abasirikare b'Amerika ku kibuga cy'indege cy'i Kabul, ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa munani mu 2021
,Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bashatse uko bahunga banyuze ku kibuga cy’indege cya Kabul, cyari kirinzwe n’ingabo z’Amerika

Jenerali McKenzie, nk’ukuriye ibiro bikuru biha amategeko ingabo z’Amerika, ni we wahagarikiye kuva muri Afghanistan kwazo.

Ahatwa ibibazo n’abasenateri b’abarepubulikani, yavuze ko yagiye inama yo kugumisha abasirikare bacye 2,500 muri Afghanistan.

Ibi bisa nk’ibivuguruza ibyashimangiwe na Perezida Joe Biden mu kiganiro n’umunyamakuru wa ABC ku itariki ya 19 y’ukwa munani ko atibuka umuntu n’umwe amugira inama nk’iyo.

Jenerali Milley yavuze ko Perezida yemeye iyo nama, ariko abajijwe na senateri w’umurepubulikani Dan Sullivan uhagarariye leta ya Alaska niba amagambo ya Bwana Biden yari “itangazo ritari ukuri”, yanze gutanga igisubizo kidaciye ku ruhande.

Nyuma yaho, Jen Psaki, umuvugizi w’ibiro bya perezida bya White House, yavuze kuri iyo ngingo.

Madamu Psaki yagize ati: “Perezida aha agaciro inama y’ukuri ya… abakuru b’ingabo n’igisirikare. Ibyo ntibivuze ko buri gihe yemeranya na yo”.

Yavuze ko iyo ingabo ziguma muri Afghanistan nyuma y’itariki ntarengwa yo mu kwezi kwa munani, Amerika yari kuba noneho yinjiye mu ntambara n’aba Taliban.

2px presentational grey line

Abajenerali bashegeshe amagambo ya Biden

Mark Milley, Lloyd Austin na Kenneth McKenzie batanze ubuhamya mu nteko, ariko amagambo bwite ya Joe Biden ni yo yangije cyane perezida ku wa kabiri.

Abarepubulikani baconshoye amagambo yo mu gihe cya vuba gishize perezida yavuze, aba bajenerali, mu buryo bweruye cyangwa buziguye, bavuguruje.

Mu kiganiro cyo mu kwa munani, Biden yashimangiye ko nta jenerali n’umwe wamushishikarije kugumisha abasirikare bamwe b’Amerika muri Afghanistan ngo babuze ko aba Taliban bigarurira igihugu.

Jenerali Milley na Jenerali McKenzie bombi bavuze ko batekerezaga ko abo basirikare bari bacyenewe, kandi hari aho uyu wa nyuma yavuze ko ibyo yabibwiye perezida.

Abasenateri b’abarepubulikani banibajije impamvu Bwana Biden yari yarasezeranyije kugumishayo abasirikare kugeza igihe abaturage b’Amerika bose bazaba bamaze guhungishwa, kubera ko hari Abanyamerika bakiri muri Afghanistan nyuma y’ibyumweru bishize ingabo za nyuma zivuyeyo.

Nyuma, abajenerali bombi bavuze bashimitse ko al-Qaeda ikiri muri Afghanistan – bavuguruza badaciye ku ruhande ibyo Biden yari yavuze mbere ko uwo mutwe w’iterabwoba waranduranwe n’imizi.

Ibyo byose byatumye abarepubulikani babona aho bahera bashinja perezida kubeshya abaturage b’Amerika.

Bwana Biden ntibyari ngombwa ko agira ibyo yizeza bikomeye. Yashoboraga kuba yaravuze gusa ko yatekereje ku nama yagiriwe n’igisirikare ariko agahagarara ku cyemezo cye cyo kuhakura ingabo. Ariko, cyo kimwe n’abandi banyapolitiki benshi bamubanjirije, yaravuze yijyana mu bibazo.

2px presentational grey line

Jenerali Mark Milley ni nde?

  • Ni we musirikare mukuru ugira inama Joe Biden – akaba akuriye abakuru b’ingabo (akanama kagizwe n’abasirikare umunani bo ku rwego rwo hejuru cyane)
  • Ntabwo ari mu ruhererekane rutanga amategeko ku gisirikare kandi na we ntatanga amategeko ku basirikare
  • Ariko, ni umuhuza hagati ya White House n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon
  • Yari umusirikare w’inyenyeri enye n’umukuru w’ingabo mbere yuko mu kwezi kwa cumi mu 2019 agirwa ukuriye ako kanama k’abasirikare bakuru.
2px presentational grey line

Ingabo z’Amerika zinjiye bwa mbere muri Afghanistan mu mpera y’umwaka wa 2001, nyuma gato y’ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda.

Mu gihe zahavaga, Amerika yari imaze gukoresha hafi miliyari 985 z’amadolari ndetse imaze no kuhohereza abasirikare babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari benshi cyane mu 2011 ubwo bari 110,000.

Mu byumweru byo hagati yo gufatwa kw’umurwa mukuru Kabul ku itariki ya 15 y’ukwa munani n’itariki ntarengwa ya 31 y’ukwa munani yo kuhakura ingabo, Amerika yahakuye abasirikare bayo 4,000 bari bahasigaye. Irimo no kwakira impunzi hafi 50,000 z’Abanya-Afghanistan zahungishijwe n’indege zikuwe i Kabul.

Abantu bagera kuri 20 bapfiriye mu kivunge cyateraniye ku kibuga cy’indege cya Kabul mu minsi yakurikiye gufata ubutegetsi kw’aba Taliban.

49 thoughts on “Ikibazo cya Afghanistan mu nteko ishinga amategeko na sena ya Amerika: Biden mu mazi abira.

  1. 733707 616911I like this post a great deal. I will certainly be back. Hope that I will be able to read far more insightful posts then. Will probably be sharing your knowledge with all of my associates! 195686

  2. 474018 693793Im glad I identified your post. I would never have produced sense of this topic on my own. Ive read some other articles on this topic, but I was confused until I read yours. 111443

  3. 274290 20608After examine a couple of with the weblog posts on your web site now, and I in fact like your way of blogging. I bookmarked it to my bookmark site list and shall be checking again soon. Pls try my website online as effectively and let me know what you feel. 27445

  4. 822983 569839Hello there, just became alert to your weblog by means of Google, and found that it is actually informative. Im gonna watch out for brussels. Ill be grateful in the event you continue this in future. Several individuals will be benefited from your writing. Cheers! 82117

  5. Have you ever considered creating an ebook or guest authoring on other
    websites? I have a blog based on the same ideas you discuss and would really like to have you share
    some stories/information. I know my viewers would appreciate your work.
    If you are even remotely interested, feel free to shoot me an email.

  6. What you published made a bunch of sense.
    But, what about this? suppose you wrote a catchier post title?
    I ain’t saying your information is not good., but what if you added something to possibly get folk’s attention? I mean Ikibazo cya
    Afghanistan mu nteko ishinga amategeko na sena ya Amerika: Biden mu mazi abira.
    – Afriquela1ère is kinda plain. You could glance at Yahoo’s home page and watch
    how they write post headlines to get viewers to click.
    You might add a video or a related picture or two to get people
    excited about everything’ve written. In my opinion, it
    would bring your blog a little bit more interesting.

  7. Thank you for the auspicious writeup. It in reality
    used to be a leisure account it. Look advanced to far brought agreeable from you!
    However, how could we keep in touch?

  8. Unquestionably imagine that which you said. Your favourite justification appeared to be on the web the simplest factor to consider of.
    I say to you, I certainly get irked whilst people think about concerns that they just do not
    understand about. You managed to hit the nail upon the highest and also defined out the entire
    thing without having side effect , folks can take a signal.
    Will likely be again to get more. Thanks

  9. I’m not sure where you are getting your information, but great topic.

    I needs to spend some time learning much more or
    understanding more. Thanks for fantastic information I was looking for this information for my mission.

  10. Hi there just wanted to give you a quick heads up.

    The text in your post seem to be running off the screen in Firefox.
    I’m not sure if this is a format issue or something to do with
    internet browser compatibility but I figured I’d post to let you know.
    The design and style look great though! Hope you get the problem solved soon.
    Thanks

  11. 940521 171550The vacation trades offered are evaluated a variety of in the chosen and just excellent value all about the world. Those hostels are normally based towards households which youll discover accented by way of charming shores promoting crystal-clear fishing holes, concurrent of ones Ocean. Hotels Discounts 244584

  12. I’m also commenting to make you understand of the awesome discovery my friend’s daughter experienced browsing yuor web blog. She discovered so many issues, which include what it is like to have a very effective giving mindset to get a number of people very easily understand a variety of multifaceted subject areas. You actually surpassed 세종출장샵my expected results. Thank you for producing such helpful, trustworthy, informative not to mention unique tips about this topic to Jane.

  13. 943928 267936I think other web site proprietors should take this internet site as an model, extremely clean and great user friendly style and style, as nicely as the content. You are an expert in this subject! 692709

  14. Useful information. Lucky me I found your website unintentionally, and I’m
    surprised why this twist of fate didn’t took place earlier!

    I bookmarked it.

  15. Pingback: blote tieten

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *