Amaraso akomeje kumeneka mu ntambara nshya Ethiopia – Tigray

Ifoto y'abasirikare bagenda n'amaguru mu murima bafite imbunda zirimo n'inini
Intambara muri Tigray yangije byinshi ndetse ikura mu byabo abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri

Inyeshyamba zo muri Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia zivuga ko uyu ubaye umunsi wa kabiri w’ibitero byo ku butaka bijyanye n’igitero gishya zagabweho n’ingabo za leta ya Ethiopia.

Kuri uyu wa kabiri, Getachew Reda, umwe mu bo ku rwego rwo hejuru bagize umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF), yatangaje kuri Twitter ko ingabo za leta zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko “ababarirwa mu bihumbi bapfuye” muri iyo mirwano mishya, kandi ko ingabo ze “zirimo kuguma mu birindiro byazo”.

Mbere yaho, yari yavuze ko igisirikare cya Ethiopia cyatangiye ibitero bikomatanye mu bice byose ku ngabo zo mu karere ka Tigray.

Yavuze ko leta irimo gukoresha imbunda za rutura, imodoka z’intambara, indege z’intambara n’utudege tutarimo abapilote (drones) mu kugerageza “kongera gutera” ako karere.

Kuba nta tumanaho riri muri ako karere bituma kugenzura amakuru mu buryo bwigenga bidashoboka.

Leta ya Ethiopia ahanini yaracecetse ku bijyanye no gusohora itangazo, ariko ku wa mbere ingabo za Ethiopia zashinje inyeshyamba gukwirakwiza ibinyoma no kugerageza kwigira abatsinze n’abarengana icyarimwe.

Itangazo ryanyuze ku gitangazamakuru cya leta rigira riti: “Bigomba kumenyekana ko mu gihe ingabo zacu zaba zitangiye igitero cyuzuye bijyanye na gahunda bwite yazo, ibyo byakorwa na mbere [yuko inyeshyamba zitangira] yo kwinubira guterwa”.

Imirwano mishya yitezweho guhuhura imibereho isanzwe ari mibi muri Tigray no mu tundi turere twagizweho ingaruka n’iyi ntambara.

Ku wa mbere, Bwana Getachew yari yavuze ko igitero leta yatangije mu cyumweru gishize ubu “kirakataje [kigeze kure]”.

Abajijwe niba hari igitero cyo ku butaka cyagabwe, Billene Seyoum, umuvugizi wa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, yavuze ko leta ifite inshingano yo kurinda abaturage bayo mu gihugu hose ibarinda ibikorwa by’iterabwoba, ariko nta yandi makuru yatanze.

Iyi ntambara imaze amezi 11 yateje amakuba, mu kwezi kwa karindwi umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko abantu bagera hafi ku 400,000 bari babayeho mu nzara mu karere ka Tigray.

Abantu babarirwa mu bihumbi biciwe muri iyo ntambara, naho abandi miliyoni ebyiri byabaye ngombwa ko bahunga bata ingo zabo.

Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.

Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba – zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaho – zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle, zihita zijya no mu bindi bice bihana imbibi na Tigray, nk’akarere ka Amhara.

Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho.

line

Biragoye gusobanura impamvu y’igitero

Isesengura rya Kalkidan Yibeltal,Addis Ababa

Leta ya Ethiopia ntiyemeje amakuru y’igitero kinini ku nyeshyamba zo muri Tigray, ariko gukora (gukusanya) ku ngabo z’igihugu n’imitwe izishyigikiye byabaye mu mezi macye ashize byakuyeho gushidikanya ko igikorwa kinini cya gisirikare kiri hafi kuba.

Mu gihe amatora yamaze kuva mu nzira n’igihe cy’imvura kikaba kigeze ku musozo, bisa nkaho Minisitiri w’intebe Abiy yibanze ku muti unyuze mu nzira ya gisirikare ku ntambara imaze igihe.

Intambara isanzwe yaramaze gushegesha igihugu: abantu babarirwa mu bihumbi barishwe, ababarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo n’abandi babarirwa mu bihumbi amagana bugarijwe n’inzara.

Ariko impande zombi zatanze ubutumwa bw’imvange ku bijyanye n’ubushake bwazo bwo kwemera umuti unyuze mu mahoro.

Nyamara ariko bizaba akazi kagoye kuri Bwana Abiy gusobanura impamvu y’ikindi gitero kinini mu gihe leta ye irimo kotswa igitutu n’amahanga ngo itangize ibiganiro n’inyeshyamba yo yamaze kwita umutwe w’iterabwoba.

line

Tigray – iby’ibanze wagombye kuba uzi

  • Kuva mu 1994, Ethiopia igabanyijemo za leta (uturere), ubu ni 10; zishingiye ku moko hagendewe ku itegekonshinga, kandi zisobanurwa ko ahanini zigenga, ariko zigakorana na leta nkuru y’igihugu
  • Mu 2018, nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana leta ya Ethiopia, Abiy Ahmed yabaye Minisitiri w’intebe anatangiza amavugurura
  • Abanyapolitiki bakomeye bo muri Tigray, leta yo mu majyaruguru cyane y’iki gihugu, bashinje Bwana Abiy kugerageza kongera ububasha bwa leta ya Ethiopia
  • Umubano wabaye mubi kurushaho nuko, nyuma yuko leta ishinje ingabo zo muri Tigray gutera ibigo bya gisirikare byayo, igisirikare cya Ethiopia kihagaba igitero mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, gifashijwe n’ingabo za Eritrea
  • Mu mpera y’uko kwezi kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yatangaje ko intambara irangiye, ariko imirwano yarakomeje

Bwana Getachew, wa mukuru wo muri TPLF, yavuze ko igitero cyo kuri iyi nshuro kirimo kubera mu mijyi mu karere ka Amhara, kandi ko kirimo n’ingabo zo muri Amhara zirwana ku ruhande rwa leta ya Ethiopia.

Itangazo ry’ingabo zo muri Tigray rivuga ko “abarwanyi babarirwa mu bihumbi amagana bo mu ngabo zihoraho n’izidahoraho” bifashishijwe muri iki gitero.

line
Ikarita ya Ethiopia igaragaza Tigray

Soma,somesha ikinyamakuru cyawe Afriquela1ère.com/rw umenye ibyagufasha,hamwe n’amakuru y’ukuri yasuzumwe neza.

41 thoughts on “Amaraso akomeje kumeneka mu ntambara nshya Ethiopia – Tigray

  1. 679377 369426I believe 1 of your advertisings triggered my internet browser to resize, you might effectively want to put that on your blacklist. 423151

  2. 455023 827005An intriguing discussion is price comment. I feel which you should write extra on this topic, it might not be a taboo subject but typically individuals are not enough to speak on such topics. To the next. Cheers 495899

  3. 83840 87765You designed some decent points there. I looked over the internet for your concern and discovered a lot of people will go along with together with your internet site. 722360

  4. 527468 964005Your home is valueble for me. Thanks!? This internet page is genuinely a walk-via for all of the info you necessary about this and didn know who to ask. Glimpse appropriate here, and you l certainly uncover it. 807449

  5. Of course, your article is good enough, majorsite but I thought it would be much better to see professional photos and videos together. There are articles and photos on these topics on my homepage, so please visit and share your opinions.

  6. 628865 55784Hmm is anyone else encountering difficulties with the pictures on this weblog loading? Im trying to figure out if its a dilemma on my end or if it is the weblog. Any responses would be greatly appreciated. 443965

  7. Hola! I’ve been reading your website for a while now and finally got
    the bravery to go ahead and give you a shout out from New Caney Tx!

    Just wanted to say keep up the good job!

  8. 101572 347620Also, weblog frequently and with fascinating material to keep individuals interested in coming back and checking for updates. 102705

  9. 381473 631508Hey There. I discovered your blog using msn. That is really a quite smartly written post. I will make confident to bookmark it and come back to read far more of your useful data. Thanks for the post. I will surely return. 952151

  10. 71473 661564Wow! This can be one specific with the most valuable blogs We have ever arrive across on this topic. Really Excellent. Im also an expert in this topic so I can understand your hard function. 608270

  11. 520410 237782Wow! This could be one certain of the most beneficial blogs Weve ever arrive across on this topic. Basically Exceptional. Im also an expert in this topic therefore I can recognize your effort. 330347

  12. 173141 234644This website is typically a walk-through you discover the details it suited you about this and didnt know who need to have to. Glimpse here, and youll undoubtedly discover it. 63739

  13. 836223 475376For anybody who is interested in enviromentally friendly points, might possibly surprise for you the crooks to maintain in mind that and earn under a holder basically because kind dissolved acquire various liters to critical oil to make. daily deal livingsocial discount baltimore washington 381510

  14. 373249 717744Aw, this is an extremely nice post. In thought I would like to put in spot writing like this moreover – spending time and actual effort to create a very good article but exactly what do I say I procrastinate alot via no indicates seem to get something accomplished. 770198

  15. 183519 58364Spot lets start function on this write-up, I truly believe this remarkable website requirements considerably far more consideration. Ill apt to be once once more to read a great deal much more, many thanks for that information. 205249

  16. Appreciating the persistence you put into your site and detailed information you provide.

    It’s good to come across a blog every once in a while
    that isn’t the same old rehashed information. Wonderful read!

    I’ve bookmarked your site and I’m including your RSS feeds to my Google account.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *