Amaraso si amazi koko: abishe Capitain Thomas Sankara ‘Che Guevara wa Africa’ batangiye gutoragurwa.

Inyuma y’imyaka 34, hafi umunsi ku wundi, kuva habaye iyicwa ry’umukuru wa Burkina Faso, Thomas Sankara, abantu 14 batangiye gucirirwa urubanza, bashinjwa uruhare bagize mu kwica umugabo uzwi nka “Che Guevera wa Africa”.

Yari umunyabwenge agakunda Afurika cyane.Yishwe arashwe afise imyaka 37 gusa yicwa n’abasirikare ku wa 15 ukwakira mu 1987, nuko uwari incuti ye magara Blaise Compaoré afata ubutegetsi mu maraso y’incuti ye yamwizeraga.

Imyaka ine mbere y’aho, abo babiri bari bafatanije gukora coup d’état nuko Sankara aba umukuru w’igihugu.

Compaoré ari muri abo 14 bagirizwa urupfu rwa Sankara ariko ubu aba hanze muri Cote d’Ivoire, aho yahungiye imyigaragambyo ikaze y’abanyagihugu agahitamo kwegura,hari mu ri 2014. Yagumye guhakana ko nta ruhare yagize mu rupfu rwa Sankara, kandi yavuze ko atazitaba urwo rubanza.

N’ubwo haciye igihe, Sankara aracyari umuntu afatwa nk’ikimenyetso gikomeye cyane muri Afrika – ahatari hake muri Afrika y’uburengerazuba usanga amafoto n’amashusho ye ku ma tagisi (taxi) , ahandi nko muri Afrika y’Epfo umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi Julius Malema avuga ko Sankara ari umwe mu bo yisunga mu bitekerezo bye.

Kuki Sankara abonwa nk’intwari ?

Luc Damiba, umunyamabanga mukuru w’itsinda ry’Urwibutso rwa Sankara avuga ati:

Kuri twebwe, Sankara yari umuntu ukunda igihugu. Yakundaga abantu be. Yakundaga igihugu cye. Yatanze ubuzima bwe kubera twebwe”.

Igihe yategekaga nibwo igihugu cyahinduye izina – kiva kuri Haute Volta cyitwa Burkina Faso, bisobanura ngo “Igihugu cy’inyangamugayo”.

Sankara ubwiwe yabagaho mu buzima buciye bugufi cyane. Yagabanyije umushahara we n’uwo abandi bakozi ba reta. Yanakuyeho kandi imodoka z’abategetsi n’abashoferi babo, anabuza gusubira kugendera mu myanya ihenze yo mu ndege.

Amashuri yari mu bintu yashyiraga imbere – igihe yari ku butegetsi, urugero rw’abari mu mashuri rwavuye kuri 13% mu 1983 rushika ku 73% mu 1987 yongera atunganya gahunda ngari,nini ryo gukingiza abana mu gihugu cyose.

Yanahaye amasambu n’ibibanza abanyagihugu ayambuye abari barayigaruriye nuko ayaha abahinzi b’abakene, bituma umusaruro w’ingano wiyongera cyane.

A man holds flowers next to an image of Thomas Sankara, in front of the headquarters of the National Council of the Revolution (CNR), in Ouagadougou in 2019. The former leader was killed at the site in 1987.
Thomas Sankara yiciwe hafi y’icyicaro cy’ahakoreraga inama ye ya “revolution” ari naho hubatswe urwo rwibutso rwe

Sankara yashakaga ko habaho Africa yunze ubumwe yo guhangana n’icyo yitaga “ubukoroni bushyashya” bw’inzego nk’ikigega mpuzamakungu FMI/IMF na banki y’isi. Bivugwa ko umunsi umwe yigeze kuvuga ngo : “Ukugaburira niwe ugutegeka.”

Yagize poritike mpuzamahanga yo kwanga gutegekwa n’ibihugu bikomeye harimwo Ubufaransa, bwari busanganywe ijambo rikomeye mu bihugu bwahoze bukoronije muri Afrika harimwo na Burkina Faso. Umupfakazi yasize ari we Mariam yashinje Ubufaransa ko aribwo bwateguye urupfu rwe.

Umunyeshuri muri kaminuza yitiriwe Thomas Sankara ku murwa mukuru Ouagadougou yabwiye BBC ati: “Aracyari prezida wanjye. Ibyo yakoreye abaturage twebwe nk’abakiri bato biduha ingufu zo gukora nka we”.

Urwibutso runini cyane rwa metero esheshatu kibumbyye muri bronze cya Thomas Sankara cyatashywe muri 2019 mu murwa mukuru Ouagadougou, nyuma kiza gusubirwamo mu mwaka ushize kubera abaturage bitotomberaga uko cyasaga.

Damiba avuga ko hari umugambi wo kwagura aho kiri, harimwo no kwubaka umunara muremure cyane wa metero 87 uhanamiye Ouagadougou.

Hazubakwa kandi inzu ndangamurage ya Sankara, inzu ya sinema (cinema) hamwe n’inzu yo gusomeramwo ibitabo byose bizitirirwa Sankara. Ibyo bikorwa byose bifite intumbero yo guhererekanya ibitekerezo by’impinduka bya Sankara ku rubyiruko rwo mu bihe bizaza.

Abanegura Sankara bo gute?

Poritike zikaze za Sankara zegamiye ingengabitekerezo ya ”gi-socialiste” zaneguwe n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu avuga ko zari zikabije.

Icyegeranyo cya Amnesty International cyasohotse muri 1986 cyashize ahabona ukuntu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafungwaga badaciriwe urubanza kandi bagakoretwa iyicarubozo bikomeye.

Burkina Faso's Blaise Compaore in 2014 during his presidency.
Compaoré yafashe ubutegetsi ari kumwe na Sankara arahakana uruhara mu rupfu rwe.

Serge Theophile Balima yabaye ministre wo kumenyesha amakuru muri reta ya Sankara yagize ati:

“Ntekereza ko atihutiraga cyane mu kwemera ibintu bya demokrasi y’ibitekerezo bitandukanye, bigatuma abatavuga rumwe nawe badashobora kumuvugisha ngo bumvikane.”

Balima usigaye ari umu Professeur yongeraho ko: “Yashakaga guha ubutegetsi abaturage, nuko atangira gushyira ubutegetsi mu maboko y’abakozi basanzwe bari bayoboye aamashyirahamwe yaharaniraga “revolution [CDR], bari bafite igikorwa cyo kwigisha imyifatire myiza ikwiriye mu mirimo ya reta n’abikorera ku giti cyabo. Ariko byaje guhinduka, nibo wasangaga bakora amabi yahindukiraga agasebya ubutegetsi bwe”.

Mu kiganiro yahaye urubuga Africa Report mu 2020, Jean-Baptiste Ouédraogo wahoze ari umukuru w’igihugu wakorewe cou d’etat na Sankara, yavuze ko yari afite “akantu ko kwibaza ko abantu bose bagenzwa n’inyungu zabo gusa hamwe n’amayeri ya poritike”.

Kubera iki urubanza rwari rwaratinze kuba?

Umuvandimwe we Paul Sankara yagize ati: “Twategereje igihe kirekire, imyaka 27 yose Blaise Compaoré yamaze ku butegetsi. Akiri ku butegetsi, nta n’uwari kurota ko hazabaho urubanza.”

People stand next to graffiti that reads "justice for Sankara".
Abashigikiye Sankara bahereye kera basaba ko haba ubutabera

Uwari umugore we yatanze ikirego mu 1997 kw’iyicwa ry’umugabo we , ariko byafashe imyaka 15 kugira Urukiko rusumba izindi rufate icyemezo cyo kwemera ko amaperereza akorwa.

Ariko nta ntambwe nini yabaye kugeza ubwo na Compaoré ubwe yirukanywe ku butegetsi mu 2014.

Ku mwaka ukurikiraho,bidatinze,umurambo (ibisigazwa) ukekwaho ko ari uwa Sankara warataburuwe ariko ibipimo bya ADN/DNA ntibyashoboye kwemeza ko ibyo bisigazwa ari ibye koko.

Muri 2016 abategetsi ba Burkina Faso basabye bakomeje ko abategetsi b’Ubufaransa batanga inyandiko zijyanye n’iyicwa rya Sankara.

Izo nyandiko zo mu bubiko zavanywe muri France zoherezwa muri Burkina Faso mu byiciro bitatu – urwa nyuma mu kwezi kwa kane mu 2021.

Abandi bakurikiranwa muri urwo rubanza ni ba nde?

General Gilbert Diendéré yari umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare (chef d’état major) ku butegetsi bwa Compaoré n’abandi 11 nibo bitezweho kugezwa mu rukiko rwa gisirikare. Bashobora kuregwa ibyaha byo “guhungabanya umutekano w’igihugu”, “ubufatanyacyaha mu kwica” no “kuzimiza umurambo”.

Diendéré asanzwe ari imfungwa inyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 20 kubera uruhare yaba yaragize muri coup d’etat yaburijwemo mu 2015.

People wear T-shirts commemorating Che Guevara and Thomas Sankara in Ougadougou in 2007.
Sankara azwi kandi nka “Che Guevera wa Afrika “

Diébré Jean Christophe, undi ushinjwa urupfu rwa Sankara,ni umuganga wasohoye urupapuro rwemeza urupfu rwa Sankara, akandika ko Sankara yapfuye urw’ikirago (urupfu rusanzwe). Ashinjwa gusohora urupapuro rw’ikinyoma.

Undi ni uwitwa Hyacinthe Kafando, wari umukuru w’abarindaga Compaoré; yashyiriweho urupapuro mpuzamahanga rwo kumufata.

Ni we uregwa ko yari ayoboye igitero simusiga cy’abishe Sankara hamwe n’abandi 12.

Urwo rubanza ruzagira izihe ngaruka?

Hari ubwoba ko urwo rubanza rushobora guhungabanya Burkina Faso, igihugu gisanzwe gihanganye n’ibitero by’abarwanyi biyitirira Islam bafitanye isano na ya al-Qaeda na Etat Islamique (Islamic State)

Compaoré aracyafite abamuyoboka mu gihugu, abitegereza ibintu n’ibindi bakavuga ko bamwe mu gisirikare bakimuyoboka bashobora gutera intugunda. Ariko nta kimenyetso cy’ibyo kigaragara.

Ahubwo, prezida Roch Marc Kaboré yizeye ko urwo rubanza ruzacubya umwuka mubi, rukanatuma habaho gusubira ugushyira hamwe mu gihugu.

Mathieu Pellerin wo mu kigo Intenational Crisis Group (ICG) yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique mu kwezi kwa kane mu 2020 ati: “Sinibwira ko urwo rubanza rushobora gutera umutekano muke.

“Ntibikunze kubaho ko gusubizaho ubumwe bw’igihugu bibaho nta butabera bubayeho”.

Soma,somesha ikinyamakuru cyawe Afriquela1ère.com/rw umenye ibyagufasha,hamwe n’amakuru y’ukuri yasuzumwe neza.

source/bbc

66 thoughts on “Amaraso si amazi koko: abishe Capitain Thomas Sankara ‘Che Guevara wa Africa’ batangiye gutoragurwa.

  1. 221163 980653Likely to commence a business venture about the refers to disclosing your products and so programs not just to individuals near you, remember, though , to several potential prospects more via the www often. earn money 296039

  2. 120420 17732BTW, and I hope we do not drag this too long, but care to remind us just what kind of weapons were being used on Kurds by Saddams army? Towards the tune of hundreds of thousands of dead Speak about re-written history 163509

  3. As I am looking at your writing, casinocommunity I regret being unable to do outdoor activities due to Corona 19, and I miss my old daily life. If you also miss the daily life of those days, would you please visit my site once? My site is a site where I post about photos and daily life when I was free.

  4. 396018 568322Spot on with this write-up, I should say i believe this outstanding internet site needs significantly a lot more consideration. Ill probably be once again to learn a great deal a lot more, numerous thanks that data. 444304

  5. Its like you read my thoughts! You appear to know so much about this, such
    as you wrote the e book in it or something. I feel that you simply can do with a few
    p.c. to force the message home a bit, however instead of that, this is wonderful blog.
    An excellent read. I will definitely be back.

  6. Hi there, I discovered your blog via Google whilst searching for
    a comparable subject, your web site came up, it appears to be like great.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.
    Hi there, simply changed into aware of your blog thru Google, and found that it is truly
    informative. I’m going to be careful for brussels. I’ll
    be grateful when you proceed this in future.
    Many folks shall be benefited out of your writing.
    Cheers!

  7. Great items from you, man. I have keep in mind your stuff previous to and you’re just extremely fantastic.
    I actually like what you’ve obtained here,
    certainly like what you are stating and the way in which you
    say it. You are making it entertaining and you continue
    to care for to stay it smart. I can’t wait to read far more from you.
    This is really a tremendous site.

  8. Howdy superb website! Does running a blog like this require a large amount of work?
    I have no expertise in programming but I had been hoping to start
    my own blog soon. Anyhow, should you have any suggestions or
    techniques for new blog owners please share. I know this is off topic but I just wanted to ask.

    Appreciate it!

  9. Hello there, I discovered your site via Google while
    looking for a related matter, your site got here up, it
    appears to be like good. I have bookmarked it in my google bookmarks.

    Hi there, simply was aware of your weblog thru Google, and located that
    it is truly informative. I’m gonna watch out for brussels.
    I’ll appreciate in case you continue this in future.
    Many other folks will probably be benefited out of your writing.
    Cheers!

  10. Новые пользователи могут получить welcome-пакет бонусов, благодаря
    которому появится возможность играть на реальные деньги без риска и внесения депозита.

  11. Hello, Neat post. There is an issue with your web site in internet
    explorer, might test this? IE nonetheless is the market leader and a large element of other folks will leave out your
    fantastic writing due to this problem.

  12. I loved as much as you’ll receive carried out right here.
    The sketch is tasteful, your authored material stylish.
    nonetheless, you command get bought an shakiness over that
    you wish be delivering the following. unwell
    unquestionably come more formerly again since exactly the same nearly
    very often inside case you shield this increase.

  13. В сравнении с Play Fortuna, казино имеет
    более приятную «картинку» и лучшее промо,
    хотя и по-прежнему рассчитанное на
    игроков, играющих по невысоким ставкам.

  14. Просим Вас сознательно относиться к процессу
    предоставления государственных и муниципальных услуг
    и отменять свою запись в случае её неактуальности.

  15. Does your website have a contact page? I’m having a tough time locating it but, I’d
    like to send you an email. I’ve got some suggestions for your
    blog you might be interested in hearing. Either way, great blog and I look forward
    to seeing it grow over time.

  16. excellent put up, very informative. I ponder why the other experts
    of this sector do not notice this. You should continue your writing.
    I am sure, you have a great readers’ base already!

  17. Hey there, I think your website might be having browser compatibility issues.
    When I look at your website in Firefox, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping.
    I just wanted to give you a quick heads up! Other
    then that, fantastic blog!

  18. It’s a pity you don’t have a donate button! I’d certainly donate to this fantastic blog!
    I guess for now i’ll settle for bookmarking and adding your RSS feed to my Google account.
    I look forward to fresh updates and will talk about this website with my Facebook group.
    Chat soon!

  19. Woah! I’m really enjoying the template/theme of this website.

    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s challenging
    to get that “perfect balance” between user friendliness and appearance.
    I must say that you’ve done a amazing job with this. Additionally, the blog loads
    very fast for me on Internet explorer. Excellent Blog!

  20. Oh my goodness! Impressive article dude! Thank you so much, However I am encountering problems with your RSS.

    I don’t know why I can’t join it. Is there anybody having the same RSS issues?
    Anyone that knows the answer will you kindly respond?
    Thanx!!

  21. My brother recommended I might like this website.
    He was once entirely right. This submit truly made my day.
    You can not believe simply how a lot time I had spent for this
    information! Thanks!

  22. Your talent is really appreciated!! Thank you. You sav보령출장샵ed me lots of frustration. I switched from Joomla to Drupal towards the WordPress platform and Ive fully embraced WordPress. Its so much easier and easier to tweak. Anyway, thanks again. Awesome domain!

  23. каскырдын пайдасы, каскырдын ургашысы калай аталады сен туралы аккорды
    мұхтар ханзада, әлі талай талай таңдарды
    кавер скачать қазақ тілін оқыту әдістемесі пдф, қазақ тілін оқыту әдістемесінің лингвистикалық негізі параграф
    деген не қазақша

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *