Ibibazo bya ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba:Ni nde uri inyuma y’aka kaduruvayo kadashira?

Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu itorero ADEPR, birimo gucikamo ibice hagati ya Biro Nyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi, byatuwe Inama y’Ubuyobozi (CA) y’iri torero ishyiraho komisiyo yo kubyigaho, gusa abakurikiranira hafi ibibera muri iri torero bemeza ko ari ‘baringa’.

Mu kwezi kwa cyenda urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu itorero ADEPR, rwandikiye Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi (CA), rumwoherereza imyanzuro yarwo y’inama yo kuwa 2 Nzeri 2020.

Uru rwego rwavuze ko iyi nama yateranye ‘mu rwego rwo gukumira amakimbirane ari gututumba muri ADEPR by’umwihariko muri Biro Nyobozi ya ADEPR yamaze gucikamo ibice’.

Ibi bishingirwa ku guterana amagambo hagati y’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem n’Umuvugizi wungirije, Rev Karangwa John, nyuma yo gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa uyu mwanzuro warajuririwe.

Urwego rwo gukemura amakimbirane rwagaragaje ko Rev Karangwa afunguwe yakiriwe n’abagize Biro Nyobozi, ndetse asubizwa Biro, imodoka, n’ibindi bikoresho, hirengagijwe ko hakabaye hari ibyemezo urwo rwego rwafashe mu gihe cyose yari amaze ari mu maboko y’ubutabera.

Ibi byiyongeraho ko Rev Karangwa asaba kwishyurwa imishahara ye yose y’amezi umunani yamaze afunzwe ndetse agakomeza guhembwa nk’umukozi uri mu nshingano.

Nyuma y’uko Rev Karuranga ateye utwatsi iki cyifuzo, kuwa 04/08/2020 yandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR amugezaho ikibazo cya Rev Karangwa John asaba ko CA yakemura ikibazo cye akaba ariyo yemeza niba yakomeza imirimo cyangwa se niba yahagarikwa by’agateganyo kugira ngo bidakomeza gukurura umwuka mubi muri Biro Nyobozi.

Ingingo ya 114 igika cya 1 y’amategeko ngengamikorere(statut) y’ishyirahamwe ADEPR iteganya ko:

lyo ukora umurimo w’umunyamuhamagaro utangirwa inshingano akekwaho icyaha cyangwa imyitwarire inyuranije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagararo y’itorero rya ADEPR, ahagarikwa ku nshingano by’agateganyo kugeza igihe ikibazo cye gifatiwe umwanzuro wa nyuma n’urwego rubifitiye ububasha

Ingingo ya 36 agace 1 y’amategeko yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro iteganya ko iyo umukozi w’umunyamuryango ahagarikwa by’agateganyo iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kirenze amezi atandatu (6).

Mu minsi ishize kandi bamwe mu bagize Biro nyobozi y’itorero rya ADEPR, bashinje Umuvugizi waryo, Rev Karuranga Ephrem, kuba nyirabayazana w’ibibazo bigenda bivuka muri iri torero bishingiye ahanini ku myanzuro afata ku giti cye atagishije inama abo bakorana.

Ibi byatumye urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane mu byo rwasabye CA, harimo ‘kwihutisha isesengura ku birego yashyikirijwe na bamwe mu bagize biro ku mikorere idahwitse y’Umuvugizi no kurebako iyo nama yujuje amategeko mu mitegurire no mitumirire yayo ikabifataho umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda idindira ry’imirimo no gusasira amakimbirane arambye mu bagize Biro Nyobozi.

Ububasha bwa CA no kwiyambura inshingano

Inama y’ubuyobozi ya ADEPR (CA), ifite ububasha bwo guhagarika by’agateganyo umwe mu bagize Biro Nyobozi cyangwa bose igihe badasohoza neza inshingano zabo hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere. Bimenyeshwa inteko rusange bitarenze iminsi 60 nayo igafata ibyemezo hakurikijwe amategeko abigenga.

CA kandi ifite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro, amasezerano, amategeko ngengamikorere n’andi mategeko ngengamikorere ya ADEPR.

Kuwa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, CA yarateranye ngo yige ku kibazo cyo kugarurwa mu nshingano kwa Rev Karangwa ndetse n’ikibazo cya Rev Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kuko bitumvikana uko Rev Karangwa yasubizwa mu kazi kandi ikibazo cy’aba bombi gisa.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi nama yamaze umunsi wose yabuze igisubizo ku kibazo cy’urusobe cyo guhagarika Rev Karangwa cyangwa kumusubiza mu kazi. Kumusubiza mu kazi bisobanuye ko n’abandi bafunzwe mu 2017 bagahezwa mu itorero nabo barenganurwa kuko bahuje ikibazo.

Ibi byatumye CA ifata umwanzuro wo gushyiraho komisiyo y’abanyamategeko, abasesenguzi bemeza ko iyi komisiyo nta hantu iteganywa muri sitati ya ADEPR, bo bakayita ‘baringa’. Iyi komisiyo bitaramenyekana abayigize n’uzabatoranya, igomba kumara ibyumweru bibiri isuzuma gusubiza mu nshingano Rev Karangwa cyangwa kumuhagarika.

Ni ryari RGB yitabazwa mu bibazo nk’ibi bya ADEPR?

Ingingo ya 37 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere ryo mu 2018, ivuga ku ‘Guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho abagize ubuyobozi bw’imiryango ishingiye ku myemerere’.

Ivuga ko ‘Mu nyungu z’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, Urwego rushobora guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi babyo, igihe bigaragaye ko inzego zabyo zananiwe kubafatira ibyemezo.

Urwego rushyiraho amabwiriza agena igihe ihagarika ry’agateganyo rimara hashingiwe ku buremere bw’ikosa ryakozwe n’impamvu zishingirwaho mu gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi’.

Abasesengura ibibazo biri muri ADEPR bavuga ko Urwego rw’Imiyoborere (RGB), rubarizwamo imiryango ishingiye ku myemerere (amadini), rukwiye gutera intambwe rukagira icyo rukora muri ibi bibazo bikomeje guhindanya itorero.

Bashingira kandi ku kuba kuwa 13 Kanama 2020, RGB yarandikiwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR bayisaba guharika Biro Nyobozi yayo ariko ntihagire igikorwa.

Impamvu bashingiragaho zirimo kuba abagize Biro Nyobozi bari bakomeje gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, gukoresha imvugo z’iterabwoba, kuba umuvugizi wungirije akomeje kuvugwaho gutunga impamyabumenyi atakoreye ndetse no gucungira umutungo w’itorero mu bwiru bigateza isesagura ryawo.

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John (ibumoso) n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga (iburyo)

Ako kajagari k’abarokore ubu kari mu maboko yabo ubwabi hamwe na Leta.

53 thoughts on “Ibibazo bya ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba:Ni nde uri inyuma y’aka kaduruvayo kadashira?

  1. 90535 526206You could locate two to three new levels inside L . a . Weight loss and any one someone is extremely essential. Initial stage may be real melting away rrn the body. lose weight 339706

  2. 707146 233836Thanks for every other informative blog. Where else may just I am getting that kind of info written in such an ideal approach? 117436

  3. 501889 552377OK initial take a good look at your self. What do you like what do you not like so a lot. Work on that which you do not like. But do not listen to other individuals their opinions do not matter only yours does. Work on having the attitude that this is who you are and if they dont like it they can go to hell. 115182

  4. 652643 855114You produced some decent points there. I looked on-line for any problem and discovered most individuals will go in conjunction with with your site. 290928

  5. 936126 895201Hey. Neat post. There is really a difficulty together with your web site in firefox, and you could want to check this The browser may be the market chief and a large component of other folks will omit your superb writing because of this difficulty. 595891

  6. I was wondering if you ever considered changing
    the structure of your website? Its very well wr의왕출장샵itten; I love what youve got to say.
    But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better.
    Youve got an awful lot of text for only having one or
    2 pictures. Maybe you could space it out better?

  7. I don’t know if it’s just me or if perhaps everybody else experiencing issues with your website.
    It looks like some of the text within your posts are running off
    the screen. Can somebody else please provide feedback and let
    me know if this is happening to them as well?
    This may be a problem with my browser because I’ve had this happen before.
    Kudos

  8. 122911 551854hi and thanks for the actual blog post ive lately been looking regarding this specific advice on-line for sum hours these days as a result thanks 672009

  9. Its such as you learn my thoughts! You seem to grasp a lot approximately this, such
    as you wrote the guide in it or something. I believe that you simply can do with a few % to pressure
    the message house a little bit, however instead of that, that is fantastic blog.

    A fantastic read. I will definitely be back.

  10. 107554 848784Hello! I just wish to give a huge thumbs up for the great information youve gotten appropriate here on this post. I will likely be coming back to your blog for far more soon. 874979

  11. 59516 571385undoubtedly like your web website but you need to check the spelling on several of your posts. Several of them are rife with spelling issues and I discover it extremely troublesome to tell the truth nevertheless I will surely come back once again. 251308

  12. 357950 756090Hi there, just became alert to your blog by way of Google, and found that its truly informative. Im gonna watch out for brussels. Ill be grateful should you continue this in future. Lots of people is going to be benefited from your writing. Cheers! 522041

  13. Pingback: kojic acid soap
  14. I think this is among the most important info for me.
    And i’m glad reading your article. But wanna remark on some
    general things, The web site style is great, the articles is really great : D.
    Good job, cheers

  15. I needed to thank you for this very good read!!
    I definitely enjoyed every little bit of it.
    I have you book marked to look at new stuff you post…

  16. Do you mind if I quote a few of your posts as long as I provide credit and sources back
    to your webpage? My blog site is in the exact same area of interest as yours and my visitors would definitely benefit from a
    lot of the information you present here. Please let me know if this
    alright with you. Thank you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *