Urujijo: M23 ihakana gutera Congo,u Rwanda rukemeza ko M23 yateye iva Uganda,Congo ikemeza ko M23 iva mu Rwanda no muri Congo.

Ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya ruguru buravuga ko imisozi ya “Chanzu na Runyoni yari yatewe na M23 ubu igenzurwa n’ingabo za leta”, kandi burahamagarira abaturage gukomeza kugirira icyizere igisirikare “cyacu cyiyemeje kurandura abo banzi b’amahoro”.

Itangazo M23 yashyize ahagaragara, yahakanye ko yagabye ibitero muri Rutshuru. Rivuga ko hashize umwaka urenga uyu mutwe winjiye mu biganiro na leta iyobowe na Félix Tshisekedi.Rikomeza rigira riti “M23 ntiyigeze igaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru.”

Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko abo barwanyi bagabye igitero muri Tshanzu na Runyoni mu masaha y’ijoro bari baturutse mu Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zo ziti “Abahoze muri M23 bavugwa ntibigeze bashaka ubuhungiro mu Rwanda ubwo bavaga muri RDC mu 2013, ahubwo babaga muri Uganda, ari naho iki gitero cyaturutse, ari naho abo barwanyi bisuganyirije.”

Ukuri kuri he?Kuki u Rwanda rwemeza ko M23 yateye mu gihe yo ibihakana,kandi kuki u Rwanda rwemeza ko bateye bavuye muri Uganda?

Sultani Makenga ukekwaho kuba agikuriye abarwanyi ba M23 yongeye kuvugwaho n'ingabo za DR Congo (ifoto yo mu kwa gatatu 2013)
Sultani Makenga ukekwaho kuba agikuriye abarwanyi ba M23 yongeye kuvugwaho n’ingabo za DR Congo

M23 ni bande? Bari he?

  • M23 yatangiye ibitero mu kwa 04/2012 ivuga ko ari umutwe wavutse kuko leta itubahirije amasezerano ya tariki 23/03/2009 (ari naho uvana izina) yagiranye n’umutwe witwaga CNDP
  • Mu kwa 11/2012: M23 yafashe umujyi wa Goma na Sake, inatangaza ko ikomereza Minova, Bukavu na Kisangani
  • Mu kwa 12/2012: Nyuma y’ibiganiro biyobowe na Uganda, M23 yarekuye umujyi wa Goma isubira mu birindiro byayo i Rutshuru
  • Mu kwa 02/2013: M23 yacitsemo ibice kubera kutumvikana ku buryo bashyize mu bikorwa ibyo biganiro na leta, ubushyamirane hagati yawo bwatumye Bosco Ntaganda ahungira i Kigali, Sultani Makenga yirukana Jean-Marie Runiga Lugerero wari perezida wayo asigara ari we mukuru wa M23
  • Mu kwa 05/2013: M23 yateye Goma nanone, ariko ingabo za leta zifatanyije n’iza Tanzania n’Afurika y’epfo zanesheje uyu mutwe intambara ikomereza hanze ya Goma
  • Mu kwa 11/2013: M23 yavanywe mu birindiro byayo bya nyuma ku misozi ya Chanzu na Runyoni hafi ya Bunagana mu ntambara yamamaye cyane muri Congo yari iyobowe na Col Mamadou Ndala
map
  • Mu kwa 12/2013 i Nairobi: Ishami rya politiki rya M23 ryasinye amasezerano yo kurangiza intambara na leta ya Joseph Kabila
  • Igice kimwe cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 kiri mu Rwanda aho cyajyanywe mu nkambi iri mu burasirazuba bw’igihugu
  • Igice cya Makenga cyahungiye muri Uganda mu nkambi ziri hafi, abari muri icyo gice bakomeje kuba hagati ya Uganda na DR Congo
  • Ibyo bice byose bitegereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi
  • U Rwanda rwashinjwe kenshi gufasha uwo mutwe, ariko leta ya Kigali yarabihakanye

M23 guhakana ko ari yo yateye, ‘birasanzwe’

Brigadier general Sylvain Ekenge, umuvugizi w’umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, adashidikanya, yavuze ati “icyo twemeza n’uko ari aba M23…igice cya Sultan Makenga.”

Itangazo rya M23 rihakana uruhare mu gitero cyagabwe mu karere ka Jomba, rikibutsa ahubwo ibyo bumvikanye na leta bitarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu.

Rivuga kandi ko abarwanyi bawo bari muri ako gace bagiye bashotorwa n’ingabo za FARDC, bo bakirinda kurwana ngo “hatubura indi ntambara.”

Ariko kuri Sematumba, guhakana uruhare rwabo muri iki gitero “ni ibintu bisanzwe kuko bagiye babikora na mbere”.

Ati: “Nubwo koko kugeza ubu tuvuga ko ari ugucyeka ko ari M23, ariko ni ukubikurikirana kuko hariya hantu nta wundi mutwe ufite ibirwanisho bikomakomeye ufite na ‘organisation’ nk’iriya yatera.”

Yongeraho aho ati: “Ikindi, nka Bertrand Bisimwa wasohoye ririya tangazo afite ubushobozi ki bwo kugenzura bariya basirikare ba M23 bamaze imyaka muri kariya karere bazerera nta ‘encadrement’? Wasanga ari bamwe muri bo bakoze kiriya gikorwa na perezida wabo atabizi.”

‘Ntawavuga ko intambara zarangiye’

Mu gihe intara za Kivu ya ruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe aho ziyoborwa n’abasirikare, ndetse akarere ka Rutshuru kakaba kayoborwa n’umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel, ibyabaye biragaragaza ibintu bibiri kuri Onesphore Sematumba.

Ati: “Icya mbere ni uko amahoro ataraza. Kubona bariya bantu bagaba igitero abantu n’ingabo bakiruka, ni ikimenyetso ko ikibazo cy’umutekano ari ikibazo ngutu mu burasirazuba muri za Kivu na Ituri. Nta wakwihandagaza ngo avuge ngo intambara zararangiye.”

Yemeza kandi ko ibi bishyira mu kibazo ibihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri bigamije kugarura umutekano no kurwanya inyeshyamba, Abanyecongo bamwe bagiye banenga ko nta musaruro ugaragara biratanga kuva byashyirwaho mu kwezi kwa gatanu.

Icya kabiri avuga ni uko igitero nk’iki aho bamwe bavuga ko abateye baturutse mu Rwanda, abandi bakavuga muri Uganda bishobora gutera urwicyekwe hagati y’ibi bihugu bitatu bituranye.

Ati: “Tumaranye iminsi icyizere cy’uko Perezida Tshisekedi abanye neza n’abaturanyi nka Kagame na Museveni.Ariko icyo cyizere cyari gitangiye kubakwa buhoro buhoro gishobora kumererwa nabi na ‘opinion publique’ ku mbuga nkoranyambaga ishinja ibyo bihugu ko bidashakira amahoro Congo.

“Rero hagombye gukomeza iriya gahunda y’ibi bihugu byose yo kubaka ubufatanye ngo bakemure burundu kandi bidasubirwaho ikibazo cy’umutekano kigenda kigaruka buri gihe.”

RDF yamaganye abayishinja gufasha abahoze muri M23 bubuye imirwano muri RDC

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko nta mikoranire ndetse n’ubufasha gifitanye n’abahoze mu mutwe wa M23 bivugwa ko bagabye igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Tshanzu na Runyoni.

Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.

Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.

Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko abo barwanyi bagabye igitero muri Tshanzu na Runyoni mu masaha y’ijoro bari baturutse mu Rwanda. Yabwiye Reuters ati “ Ubu Ingabo zacu ziri mu bikorwa byo kubasubiza inyuma kuko mu ijoro zabonye umwanzi uturutse mu Rwanda.”

Ibi nibyo byatumye Igisirikare cy’u Rwanda gisohora itangazo ryamagana ayo magambo, kivuga ko nta bufasha na buke giha abo bahoze muri M23 ndetse ko bateye badaturutse ku butaka bwarwo.

Riti “Abahoze muri M23 bavugwa ntibigeze bashaka ubuhungiro mu Rwanda ubwo bavaga muri RDC mu 2013, ahubwo babaga muri Uganda, ari naho iki gitero cyaturutse, ari naho abo barwanyi bisuganyirije.”

Itangazo M23 yashyize ahagaragara, yahakanye ko yagabye ibitero muri Rutshuru. Rivuga ko hashize umwaka urenga uyu mutwe winjiye mu biganiro na leta iyobowe na Félix Tshisekedi.Rikomeza rigira riti “M23 ntiyigeze igaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru.”

M23 yavuze ko abasirikare bayo bari muri Teritwari ya Rutshuru aho bategerereje ko Leta ishyira mu bikorwa imyanzuro ku bibazo byakuruye amakimbirane yatumye yinjira mu ntambara, nubwo ngo bashotorwa na bamwe mu Ngabo za FARDC kuva mu 2020.

Kuva icyo gihe ngo bagiye bifata bakanga kongera kwinjira mu mirwano idakwiye.

Nubwo bimeze bityo ngo ntibazihanganira umutwe uwo ari wo wose uteza umutekano muke hafi y’aho izo ngabo zashyizwe kuko ibyo zangije bigerekwa ku mutwe wabo [M23].

Umutwe wa M23 ni umwe mu yavuzwe cyane mu myaka ya 2012, bigeza n’aho u Rwanda rushyirwa mu majwi na Loni ko ruwuri inyuma, bibyara ikindi kibazo gikomeye ubwo bamwe mu banyaburayi baruhagarikaga inkunga zabo, nubwo uko bagendaga bamenya ukuri bazirekuraga.

Raporo ya Loni yo mu 2012 yashinjaga u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ni yo yashingiweho icyo gihe n’ibihugu birimo Suède, u Budage, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze biruhagarikira inkunga.

Ngiri itangazo ry’Igabo z’U Rwanda rihakana gufasha M23 ahubwo rikayitwerera Abagande

Ibi bitero byabereye muri Teritwari ya Rutshuru

28 thoughts on “Urujijo: M23 ihakana gutera Congo,u Rwanda rukemeza ko M23 yateye iva Uganda,Congo ikemeza ko M23 iva mu Rwanda no muri Congo.

  1. 996586 969925hi was just seeing should you minded a comment. i like your internet site and the thme you picked is awesome. I is going to be back. 597514

  2. 250997 69834Im not sure why but this weblog is loading extremely slow for me. Is anyone else having this problem or is it a dilemma on my finish? Ill check back later and see if the difficulty nonetheless exists. 326783

  3. 837693 152669I like the valuable data you give inside your articles. Ill bookmark your weblog and check once again here frequently. Im quite certain Ill learn lots of new stuff appropriate here! Greatest of luck for the next! 798588

  4. 29539 600933It is onerous to search out knowledgeable individuals on this subject, nonetheless you sound like you already know what you are talking about! Thanks 173777

  5. 371241 403077Excellent beat ! I wish to apprentice although you amend your web web site, how can i subscribe for a blog site? The account aided me a appropriate deal. I had been a little bit acquainted of this your broadcast provided bright clear idea 634279

  6. Write more, thats all I have to say. Literally, it seems as though you relied on the video to make your point. You obviously know what youre talking about, why throw away your intelligence on just posting videos to your weblog when you could be g밀양출장샵iving us something informative to read?

  7. Pingback: lsm99live.com
  8. Pingback: braip produtos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *