Ubuhamya kuri Diyabete – Paladie Mategeko uyimaranye imyaka 11

Afite imyaka 12 yararwaye ariko kwa muganga babura indwara, akomeza kumererwa nabi. Yajyanywe kuvurirwa henshi, ajyanwa no mu banyamasengesho, ntibyagira icyo bifasha. Nyuma yararokotse aza kwiga no kwiyemeza kurwanya iyi ndwara.

Na we yashoboraga kuba yaramwishe kuko ku isi diyabete yica abagera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Iyi ndwara n’iz’iyishamikiyeho yica abantu hafi 2,000 buri mwaka mu Rwanda, nk’uko bivugwa na Simon-Pierre Niyonsenga ukuriye ishami rya diyabete mu kigo cy’u Rwanda cy’ubuzima, RBC.

Paladie, ubu ufite imyaka 23, bamenye ko afite diyabete mu 2010, ati: “Maze kuremba cyane ni bwo banjyanye kuri ‘clinic’ basanga ni diyabete. Buri wese yaratunguwe, kwa kundi wenda badatekereza ko umwana ashobora kuba yayirwara.”

Avuga ko byatunguye bose kandi kuko ngo nta muntu wo mu muryango we wa hafi warwaye iyi ndwara, ati: “Njye byarangoye cyane kubyakira.”

Diyabete iri kwiyongera mu Rwanda

Diyabete z’ubwoko bwombi (1&2) nta muti zigira uretse imiti izoroshya n’inama z’imibereho.

Kimwe no ku isi, mu Rwanda abayirwara bagenda biyongera kuko imibereho ya none igenda yongera ibyago byo kuyirwara, nk’uko Simon-Pierre Niyonsenga abivuga.

OMS ivuga ko imibare y’abarwaye diyabete izikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere niba leta z’ibihugu zidashyize imbaraga mu kurwanya iyi ndwara.

Ubushakashatsi bwo mu 2015 ari na bwo buheruka kuyikorwaho mu Rwanda bwerekanye ko abayirwaye bari 3%, nyuma y’imyaka itandatu Niyonsenga avuga ko ibipimo bifatwa byerekana ko yiyongereye.

WHO – Diyabete ishobora gutera:

  • Ubuhumyi
  • Kurwara impyiko
  • Kurwara umutima
  • Gucika/kunanirwa k’udutsi tw’ubwonko
  • Gucibwa ingingo zo hasi
  • Urupfu

Kuyirinda:

  • Kugera no kuguma ku biro bikwiye ku mubiri
  • Kurya amafunguro akwiye
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kwirinda itabi
  • Kwirinda inzoga zikabije

‘Sinongeye gukina nka kera’

Amaze kumenya ko ayirwaye, Paladie Mategeko yatangiye kwiheba, ati “kubera gutekereza ukuntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose nitera inshinge.”

Gusa hari n’abakene bayirwara badashobora kubona izo nshinge (insulines) n’ibikoresho byo gupima uko isukari ihagaze mu mubiri, aba ibamerera nabi kurushaho.

Etienne Uwingabire, ukuriye ‘Association Rwandaise des Diabétiques’ (ARD), avuga ko batanga ubufasha mu buvuzi, inyigisho n’ubuvugizi mu gushakira ubushobozi abakene barwara iyi ndwara.

Ati: “Diyabete si indwara y’abakire, si indwara y’abantu babyibushye, si indwara y’abantu bakuze gusa, si indwara baroga, waba uri umukire [cyangwa] umukene iragufata utayirinze.

“Hari benshi barwaye diyabete bari kuboneka ko bafite ubukene, ibibazo byabo byariyongereye, natwe tugerageza kubashakira ubufasha.”

ARD ivuga ko imaze guha inyigisho kuri diyabete abantu hafi 4,000, ikaba inafasha abakene bagera kuri 500 bayirwaye kubona imibereho, “kuko kubonera imiti uyirwaye nta cyo afite cyo kurya nabyo nta cyo bimara”, nk’uko Uwingabire abivuga.

Paladie Mategeko avuga ko nyuma yo kurwara diyabete akiri muto inzozi ze zaje kuba gufasha abayirwaye no kuyirwanya
Paladie Mategeko avuga ko nyuma yo kurwara diyabete akiri muto inzozi ze zaje kuba gufasha abayirwaye no kuyirwanya

Paladie we, nyuma y’imyaka 11 amaze kumenyera kubana nayo, ariko akiri umwana kenshi yamubuzaga ibyo yakundaga cyane.

Ati: “Umuntu uyirwaye isukari ishobora kuzamuka cyangwa ikaba nkeya bikaba bibi, byatumaga rero ntakina nka kera nk’uko nabikundaga mu kwirinda ibyo bibazo.

“Imyaka 11 ni myinshi, ubu maze kuyimenyera, mbere byarangoraga kumenya ngo ‘ese nditera umuti ungana ute?’ bitewe n’ibyo ngiye kurya cyangwa gukora.”

Yongeraho ko kuba yaragiye ahura n’abandi bayirwaye na byo byatumye abasha kwiyakira.

Ati: “Mbere sinashoboraga kubwira umuntu ko ndwaye diyabete cyangwa kwemera ko tuganira nk’uku uri kumbaza. Ariko kuko namaze kumenya ko atari n’igisebo ubu mbanye nayo neza nta cyo intwaye pe.”

Ubuvuzi bwayo kuri bose – u Rwanda rwabigezeho?

Insanganyamatsiko y’isi kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe diyabete ni ‘ubuvuzi bwayo kuri bose’, ibyo Simon-Perre Niyonsenga avuga ko u Rwanda rumaze kugeraho.

Avuga ko mu Rwanda hose kuva ku rwego rw’ubuvuzi rwa ‘poste de santé’, ku bigo nderabuzima (centre de santé), kugera ku bitaro bikuru “ubwisungane bwose mu kwivuza bwishingira ibikorwa byo gusuzuma no kuvura diyabete”.

Ati: “Ubu hagiyeho servisi yo gufata ibipimo by’isukari n’umuvuduko w’amaraso ku bantu bose barengeje imyaka 35 bagiye kwa muganga ku mavuriro yose mu gihugu.”

Yongeraho ko guhera ku wa mbere tariki 15 Ugushyingo (ukwa 11) hazatangira ubushakashatsi bushya ku ndwara zitandura – zirimo na diyabete – “imibare mishya yabwo ikazatuma tumenya kurushaho ingamba zo kwirinda izi ndwara twita iza karande”.

‘Diyabete ntizigera ihagarika inzozi’

Paladie Mategeko avuga ko ibibazo yatewe na diyabete kuva ari umwana n’ibyo yagiye abona abarwayi babyo bahura na byo byatumye yiyemeza “kwiga ibizatuma mfasha bagenzi banjye batabasha wenda no kwivugira cyangwa bagira ipfunwe ryo kuvuga iyi ndwara”.

Ati: “Narangije kaminuza aho nize ‘health care management’, ni ibijyanye n’ubuzima, kuko numvaga ko njyewe diyabete itazigera ihagarika inzozi zanjye, kandi nabigezeho kuko n’ubu ni byo ndi gukora”.

Paladie ni umukorerabushake ukorana n’ibigo byo kurwanya diyabete n’indwara zitandura mu bukangurambaga bukangurira abantu kumenya no kwirinda izi ndwara.

Ati: “Abantu benshi ntibarasobanukirwa n’iyi ndwara, icyo nabwira abatarayirwara ni uko bajya kwisuzumisha kureba uko bameze kugira ngo bafate ingamba.

“Naho imiryango ifite abayirwaye ndayisaba kubaba hafi, kubera ko iyo uyirwaye kwiyitaho biravuna kuko uba wumva uri wenyine utagikunzwe mu muryango.”

source:bbcgahuza

42 thoughts on “Ubuhamya kuri Diyabete – Paladie Mategeko uyimaranye imyaka 11

  1. 97538 671026These kinds of Search marketing boxes normally realistic, healthy and balanced as a result receive just about every customer service necessary for some product. Link Building Services 757939

  2. 441685 358811Oh my goodness! an superb article dude. Thanks a good deal Even so Im experiencing issue with ur rss . Do not know why Struggle to register for it. Can there be any person finding identical rss issue? Anyone who knows kindly respond. Thnkx 453065

  3. 784716 344029I havent checked in here for some time because I thought it was finding boring, but the last few posts are truly good quality so I guess Ill add you back to my every day bloglist. You deserve it my friend. insurance guides 530343

  4. 928977 993920Soon after study several of the blog articles for your internet website now, and i also genuinely such as your strategy for blogging. I bookmarked it to my bookmark internet web site list and are checking back soon. Pls take a appear at my web page in addition and tell me what you believe. 824863

  5. 120441 453188There is noticeably a lot of cash to comprehend about this. I suppose you made specific good points in functions also. 837513

  6. 740180 323038There is an ending. Just remember that I meant for this to be an art game. I do feel like I spent an inordinate amount of time on the a lot more traditional gameplay elements, which might make the meaning of the game a bit unclear. Should you mess around with it though, youll locate it. 508846

  7. 131001 442171I was suggested this site by my cousin. Im not sure whether this post is written by him as no one else know such detailed about my trouble. Youre wonderful! Thanks! xrumer 105296

  8. I was curious if you ever considered changing the structure of your site? Its very well 양산출장샵written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better. Youve got an awful lot of text for only having one or 2 images. Maybe you could space it out better?

  9. In pets, Nembutal is used similarly to euthanize them when they are suffering from severe and incurable illnesses or experiencing significant pain. This helps prevent unnecessary suffering and provides a humane end to a pet’s life.
    It’s important to note that the use of Nembutal, especially for euthanasia purposes, should always be conducted under the guidance of a qualified healthcare professional or veterinarian to ensure it is administered safely and responsibly. Misuse or abuse of Nembutal can have serious consequences and is a matter of concern in healthcare and veterinary communities.
     nembutal *  how to get nembutal * Buy nembutal –  where to buy nembutal – nembutal suicide – nembutal sodium -sodium pentobarbital – pentobarbital drug 

  10. Nembutal, also known as pentobarbital, is a sedative-hypnotic medication that has been used in both medical and veterinary settings. Its primary use in humans is for the induction of anesthesia and for the treatment of certain seizure disorders. In the context of euthanasia, it has been used by individuals seeking a peaceful and painless end to their lives, although this practice is controversial and subject to legal restrictions in many places.
    For animals, Nembutal is often used as a sedative before surgery or to euthanize animals in a humane and painless manner. It is commonly employed by veterinarians for these purposes. When administered by a trained professional, Nembutal can provide a peaceful and gentle passing for animals.

  11. Therapeutic Value of Nembutal for Humans and Pets
    Nembutal, or pentobarbital, offers significant therapeutic advantages for humans and pets. This potent sedative and anesthetic has diverse applications that enhance the quality of life.
    In the medical field, Nembutal induces anesthesia for surgeries, manages severe insomnia, and, controversially, supports medical aid in dying (MAID) where legally permitted. It offers a peaceful choice for terminally ill individuals to end their suffering.
    In veterinary care, Nembutal humanely euthanizes pets with terminal illnesses or unbearable pain, sparing them unnecessary suffering.
    Beyond its primary uses, Nembutal alleviates extreme anxiety, panic attacks, and seizures in both humans and pets, providing relief from distressing symptoms.
    However, Nembutal must be administered under strict professional supervision due to potential risks and overdose risks. In summary, Nembutal is crucial in alleviating suffering for both humans and pets when used responsibly and ethically, ensuring a pain-free transition during challenging times.
     nembutal –  how to get nembutal – Buy nembutal –  where to buy nembutal – nembutal suicide – nembutal sodium – sodium pentobarbital –  pentobarbital drug – pentobarbital for dogs  – pentobarbital sodium – pentobarbital side effects – buy pentobarbital 

  12. Obtaining a registered EU license online has streamlined the process of acquiring a driving license, making it convenient and efficient for applicants. Through our dedicated website individuals can easily initiate the registration process from the comfort of their homes. The user-friendly interface guides applicants step-by-step .  The online platform provides comprehensive information about the application requirements, fees, and processing timelines. Additionally, it offers a secure payment gateway, assuring applicants of the safety of their financial transactions. With just a few clicks, applicants can submit their details, track the progress of their application, and receive timely updates. This digital approach not only saves time and effort but also eliminate the need to sit for the driving exams , making it easier for people to obtain their EU driving license hassle-free.
    *Drivers license *International drivers license *German drivers license *drivers license Deutsch *International drivers license Germany *Drivers license Germany *UK drivers license *Drivers license UK *Renew driver’s license UK *Drivers license renewal *Replace lost Drivers license

  13. Can I just say what a comfort to find an individual who
    truly knows what they’re discussing over the internet. You definitely realize how to bring a problem
    to light and make it important. A lot more people must check this out and understand
    this side of the story. I was surprised you’re not more popular because you certainly possess the gift.

  14. Pingback: Ks Quik 2000
  15. May I simply just say what a comfort to uncover someone
    that genuinely understands what they’re talking about online.
    You definitely realize how to bring a problem to light and make
    it important. More people have to read this and understand this side of the
    story. I was surprised that you’re not more popular since
    you certainly possess the gift.

  16. After exploring a number of the blog articles on your site, I seriously appreciate your technique of blogging.
    I saved as a favorite it to my bookmark website list and will be checking back in the near future.
    Take a look at my web site too and let me know your opinion.

  17. Simply wish to say your article is as astonishing.
    The clearness in your post is simply spectacular and i could assume you’re an expert on this subject.
    Well with your permission let me to grab your RSS feed to keep up to date with forthcoming post.
    Thanks a million and please keep up the rewarding work.

  18. Pingback: phim tinh cam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *