Congo Hold-up: Joseph Kabila umuryango we n’incuti ze bafatiwe mu cyuho, amamiliyoni y’amadolari yahishwe (Soma ibyahishuwe)

Ni idosiye yiswe Congo Hold-up: Kompanyi z’umuryango n’inshuti za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zohererejwe za miliyoni z’amadolari y’Amerika zo mu mari ya leta kuri konti zazo bwite zo muri banki, nk’uko amakuru y’ibanga yahishuwe kurusha andi yose muri Afurika abigaragaza.

Ayo mafaranga yoherejwe kuri za konti z’izo kompanyi mu ishami ryo muri DR Congo rya banki yitwa ‘Banque Gabonaise et Française Internationale’ (BGFI).

Za miliyoni z’amadolari ‘cash’ nyuma zakuwe kuri izo konti.

Bwana Kabila, w’imyaka 50, yari akiri Perezida mu gihe ayo mafaranga yoherezwaga.

Yanze gusubiza ku bibazo byacu kuri ayo mafaranga yoherejwe.

Ibyatangajwe kandi bitifuzwaga birimo inyandiko zirenga miliyoni eshatu ndetse n’amakuru ku bikorwa byo muri banki (transactions) bibarirwa muri za miliyoni byo muri banki BGFI, ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika no mu Bufaransa.

Igitangazamakuru Mediapart cyo ku rubuga rwa internet cyo mu Bufaransa gikora inkuru z’icukumbura hamwe n’umuryango utegamiye kuri leta urengera abamena amabanga muri Afurika ku bw’inyungu rusange witwa ‘Plateforme de Protection des Lanceurs d’Alerte en Afrique’ (PPLAAF), ni byo byahawe ayo makuru.

Ishami rya BBC rikora inkuru z’icukumbura rya BBC Africa Eye ryabonye ayo makuru, nk’iriri mu rugaga rwitwa Congo Hold-up, ruhuzwa n’umuryango w’itangazamakuru w’ubufatanye ku nkuru zicukumbuye wa European Investigative Collaborations (EIC).

Iri perereza rituma hibazwa ku wungukiye muri ayo mafaranga yoherejwe, ndetse n’ibibazo byo kubogama bishobora kuvuka kubera amasano ya hafi y’abo bireba (conflicts of interests).

Kompanyi ya peteroli itagira n’igitonyanga cya peteroli

Umuyobozi w’ibikorwa w’ishami rya banki BGFI muri DR Congo, ryitwa BGFI Banque RDC, kuva mu 2012 kugeza mu 2018 yari Francis Selemani, undi muhungu wa Laurent Desiré Kabila yareraga nk’uwe, wareranwe na Joseph Kabila.

Mushiki wa Bwana Kabila, witwa Gloria Mteyu, yari afite imigabane ingana na 40% y’ibikorwa bya BGFI muri DR Congo, ishami ryashinzwe muri icyo gihugu mu 2010.

Kompanyi imwe itari iya leta, yitwa Sud Oil, yagaragajwe ko yakiriye hafi miliyoni 86 z’amadolari y’Amerika zo mu mari ya leta kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2013 kugeza mu kwezi kwa munani mu 2017.

Ayo arimo atari munsi ya miliyoni 46 z’amadolari y’Amerika yavuye muri banki nkuru ya DR Congo (BCC), miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika zavuye muri kompanyi y’igihugu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka Gécamines, hamwe na miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika yavuye mu kanama k’igihugu k’amatora, CENI.

Amakuru yonyine iradiyo ya BBC yabonye kuri ayo mabanga yamenwe ku birebana n’ayo mafaranga yarishywe ni inyemezabwishyu (facture) y’arenga gato miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika CENI yoherereje Sud Oil ajyanye no kuriha icyiswe “lisansi”

Inyemezabwishyu ya miliyoni 1 y'amadolari y'Amerika yatanzwe n'akanama k'amatora ka DR Congo
Insiguro y’isanamu,Akanama k’amatora (CENI) karishye kompanyi Sud Oil miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika ku bitoro

Nta gihamya n’imwe igaragara yemeza ko Sud Oil yakoraga ubucuruzi bwa lisansi muri icyo gihe.

Umugore wa Bwana Selemani, witwa Aneth Lutale, yari afite imigabane ingana na 80% muri Sud Oil, naho Madamu Mteyu akagira imigabane 20% isigaye yo muri iyo kompanyi kuva mu 2013 kugeza mu 2018.

Za miliyoni z’amadolari y’Amerika zakuwe kuri konti za Sud Oil zo muri banki BGFI zoherezwa ku zindi konti zo muri BGFI za kompanyi zitari iza leta. Zimwe muri izi kompanyi zari iza benewabo (abo mu muryango) cyangwa abakorana ubucuruzi na Bwana Kabila, wari Perezida kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Imwe muri izi kompanyi ni Kwanza Capital, uwari uyifitemo imigabane ya mbere myinshi ni umunyemari wo muri DR Congo Pascal Kinduelo, naho Sud Oil yari iyifitemo imigabane micyeya. Bwana Kinduelo yari akuriye BGFI Banque RDC muri icyo gihe.

Bwana Kinduelo mbere yari yarahoze ari nyiri kompanyi Sud Oil, nyuma ahindura kuba nyirayo abiha undi.

Iperereza ryasanze iyo banki yaremeye ko Sud Oil ibikuza kuri konti amafaranga y’agaciro kenshi, harimo na miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika yabikuje rimwe. Amategeko avuga ko hemewe kubikuzwa ku munsi atarenga 10,000 by’amadolari y’Amerika yo mu buryo bwa ‘cash’. Aya ashobora kurenzwa gusa ku mpamvu zihariye kandi zagenzuwe mbere, nko mu gihe habayeho ibibazo byihutirwa mu gihugu cyangwa ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Nta gihamya BBC Africa Eye yabonye mu makuru y’ibanga yamenwe ko uburyo buboneye bwakurikijwe muri ibi. Aya mafaranga yabikujwe kuri konti za Sud Oil ntari munsi ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka ine. Ubwo amafaranga yabaga amaze kubikuzwa, byemezwa ko yahitaga aburirwa irengero.

Igenzura ryasanze kompanyi iri ‘mu manegeka cyane’

Banki BGFI,ishami ry’i Kinshasa

Iperereza ryacu ryashoboye kumenya gusa ko Sud Oil, kuva mu 2013 kugeza mu 2018, yari ifite umukozi umwe, umuyobozi wayo w’ibikorwa David Ezekiel, ikagira n’ibiro bito mu murwa mukuru Kinshasa nk’aho ibarizwa. Mu kwezi kwa cumi mu 2013, Sud Oil yaguze umutungo w’inyubako mu murwa mukuru ya miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika, iyishyiramo icyicaro cyayo.

Iperereza ryanatahuye kontaro yagiranye na banki BGFI Banque RDC yo kuyiha imodoka nshya nyinshi ku bakozi bayo bo mu buyobozi bwo hejuru, barimo na Bwana Selemani. Yamuciye 70,000 by’amadolari y’Amerika ku modoka ye yo mu bwoko bwa 4×4.

Nta gihamya BBC Africa Eye yabonye y’ibindi bikorwa by’ubucuruzi by’iyo kompanyi.

Iperereza ryabonye raporo y’ubugenzuzi bw’imari (audit) muri banki BGFI, yo mu kwezi kwa karindwi mu 2018, inenga bikomeye ibikorwa by’ishami ryayo muri DR Congo. Iyo raporo ntabwo yari igenewe kuzatangazwa na rimwe ku mugaragaro.

Itanga amanota yuko iryo shami ryo muri DR Congo ryari “mu manegeka cyane” (mu bibazo bikomeye). Inavuga ko nta bunyangamugayo no gukorera mu mucyo bihari ku bijyanye no gutangaza ibibazo bishobora guterwa no kubogama gushingiye ku nyungu no ku masano ya hafi (conflicts of interest) no ku kubahiriza amategeko y’imikorere mu bikorwa byayo n’abakiliya b’iryo shami.

Iryo genzura ryatangaje ko Bwana Selemani yari afite ibibazo bitari munsi ya 16 atatangaje byavamo kubogama gushingiye ku nyungu n’amasano ya hafi, birimo nko kugira aho ahuriye na kompanyi zitari iza leta zifite za konti muri iyo banki. Raporo y’igenzura inavuga ku bikorwa byinshi byo kubikuza amafaranga y’agaciro kenshi bya kompanyi Sud Oil.

Ibyumweru bibiri nyuma y’iyo raporo, Bwana Selemani yimuriwe mu kandi kazi mu biro bikuru bya BGFI muri Gabon. Amakuru avuga ko yahawe miliyoni 1.4 y’amadolari y’Amerika ubwo yavaga mu ishami ryayo rya BGFI Banque RDC. Bitangazwa ko yavuye muri banki BGFI mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018.

Mu 2018 Sud Oil yahinduye nyirayo ndetse na Kwanza Capital yafunzwe muri uwo mwaka. Byumvikana ko Madamu Mteyu yakuyemo imigabane ye ingana na 40% muri BGFI Banque RDC.

BBC Africa Eye yandikiye inahamagara BGFI, Joseph Kabila, Francis Selemani, Aneth Lutale, David Ezekiel na Gloria Mteyu kuri ayo makuru y’ibanga yamenwe. Nta n’umwe muri bo wasubije ku bibazo byacu. Twanandikiye tunahamagara Pascal Kinduelo, wanze kugira icyo asubiza.

Gécamines na BCC ntibyasubije ku busabe bwa BBC bwo kugira icyo bisubiza.

Corneille Nangaa, wari umukuru wa CENI muri icyo gihe ako kanama kakoranaga ubucuruzi na Sud Oil, yanze kugira icyo avuga ku mafaranga yishyuwe iyo kompanyi, avuga ko amategeko yo kugira ibanga ateganywa n’inteko ishingamategeko abimubuza. Bwana Nangaa yongeyeho ko ubu muri CENI hari itsinda rishya ry’ubuyobozi.

Ipererereza rya BBC Africa Eye rizagaragara ku rubuga rwa BBC mu buryo bw’amashusho kuva ku itariki ya 29 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Docteur PhD Joseph Kabila

39 thoughts on “Congo Hold-up: Joseph Kabila umuryango we n’incuti ze bafatiwe mu cyuho, amamiliyoni y’amadolari yahishwe (Soma ibyahishuwe)

  1. 811765 428911Superb weblog here! Additionally your internet website rather a great deal up quickly! What host are you utilizing? Can I get your affiliate hyperlink for your host? I wish my internet site loaded up as fast as yours lol. 634638

  2. 806354 611709Hey this is kinda of off topic but I was wanting to know if blogs use WYSIWYG editors or if you need to manually code with HTML. Im starting a weblog soon but have no coding experience so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be greatly appreciated! 79772

  3. 571360 901135This internet internet site is genuinely a walk-through for all of the information you wanted about this and didnt know who to ask. Glimpse here, and youll certainly discover it. 162965

  4. 561618 919849Youll be able use all sorts of advised attractions with various car treatments. A quantity of sell traditional tools numerous demand families for almost any event for any investment district, or even for a holiday in new york. ???? ??? ?????? ????? 786028

  5. 787522 195688Hi there for your individual broad critique, then once again particularly passionate the recent Zune, and in addition intend this specific, not to mention the beneficial feedbacks other sorts of every person has posted, will determine if is it doesnt answer youre seeking for. 138561

  6. 610450 993646A domain name is an identification label which defines a realm of administrative autonomy, authority, or control in the Internet. Domain names are also critica for domain hostingwebsite hosting 522270

  7. 245539 752054I identified your weblog internet site on google and check a few of your early posts. Continue to sustain up the superb operate. I just further up your RSS feed to my MSN News Reader. Looking for forward to studying extra from you in a although! 762596

  8. 335783 993674I discovered your weblog site on google and check just some of your early posts. Proceed to preserve up the excellent operate. I just extra up your RSS feed to my MSN Info Reader. Seeking forward to reading far more from you in a even though! 946181

  9. 385251 575412Youd outstanding guidelines there. I did a search about the field and identified that quite likely the majority will agree along with your internet page. 109558

  10. 202065 558175I was seeking at some of your articles on this internet site and I believe this internet web site is actually instructive! Maintain on posting . 856534

  11. 48207 64176The vacation unique deals offered are believed as a selection of possibly the most preferred and therefore within your budget all more than the globe. Quite quite a few hostels can be proudly located inside property which is accented who has striking seashores encouraging crystal-clear rivers, contingency of an Ocean. hotels compare rates 280409

  12. Hey this is kinda of off topic but I was wanting to know if blogs use WYSIWYG editors or if you need to manually code with HTML. Im startin익산출장샵g a weblog soon but have no coding experience so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be greatly appreciated!

  13. 555893 34095These kinds of Search marketing boxes normally realistic, healthy and balanced as a result receive just about every customer service necessary for some product. Link Building Services 314190

  14. 640526 311847This kind of publish appears to get yourself lots of visitors. How will you acquire traffic to that? It provides an excellent exclusive twist upon issues. I guess having something traditional or possibly substantial to give info on may be the central aspect. 286473

  15. Pingback: ks quik
  16. Pingback: lasik
  17. Pingback: research

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *