Uko iwacu mu cyaro,umuryango witeguraga uruhinja

Basomyi ba Afriquela1ère.com/rw,ku bufatanye na Bwana Jean Claude Nkubito wahoze ari umunyamakuru w’inararibonye akaba n’umugabo w’inyangamugayo kandi ukunda abantu,umunyarwanda wavukiye mu cyaro kandi ujijutse,wagenze u Rwanda n’amahanga,ubu akaba aba mu gihugu cy’Ububiligi ,tuzajya tubagezaho ikiganiro IWACU MU CYARO kizajya kibanda ku muco warangaga u Rwanda rwo ha mbere rutaraba uko ruri uku! Ibitekerezo byanyu ni ingenzi cyane; mushobora no kujya musaba ingingo yazavugaho ubutaha. Jean Claude Nkubito yemereye umuyobozi wa Afriquela1ère.com/rw kujya atangaza inyandiko ze, mu rwego rwo kubika neza ibyaturangaga kugira ngo abato n’abazabyiruka mu bihe bizaza bazamenye ko u Rwanda rwahozeho kandi ko rwari rwiza.

Ntangiye mvuga nti iwacu mu cyaro. Kuko twahavukiye, tukahakurira, tukahava tujyiye mu bundi buzima. Ese ubu mpere hehe?

Reka mpere ku muryango witegura uruhinja:

Iwacu i Nyakibingo, ahahoze ari muri segiteri Mugera mu Gafunzo ubuzima buri wese yabugiragamo uruhare umunsi ku wundi. Iyo urugo rwabaga rutegereje umwana, ntibabaga bazi itariki bazabyariraho, abaganga b’icyo gihe ntibabashaga kubimenya, abantu barategerezagaaaa, abarambirwa bati ‘uyu muryango urasagiza’. Bivuze ko ngo barenza amezi cyenda batwite! Kenshi byaterwaga n’uko iyo umugore yatangiraga kugaragaza ko atwite kandi inda ikiri nto hari abibwiraga ko ikuze kandi yenda igifite nk’amezi ane gusa.

Umugabo utegereje uruhinja na we ntiyabaga yicaye ubusa. Yahangizaga inyamunyu nk’eshatu mu rutoki kuko iwacu umubyeyi wabyaye bamwokereza inyamunyu bakanayimutekera ndetse n’isambaza (n’indugu). Uko iminsi ishira cyangwa kubyara bitinda kuko batabaga bazi igihe basamiye, bya bitoki birakomera, bakabica bakabiteka bagahangiza ibindi guto gutyo.

Kera kabaaaaye, umubyeyi yatangiraga kugaragaza ibise. Ntabwo bahitaga bamujyana kwa muganga. Habaga ababyaza ba Kinyarwanda. Ku musozi wacu hari ababyeyi babiri baturanye babyazaga bazwi kandi bubahwa cyane. Barafatanyaga cyangwa bagasimburana ,nta mushahara bahabwaga, ariko barubahwaga cyane ku musozi, abana bose barabubahaga, kandi bakiyumva nk’ababo. Abo babyeyi. bababyutsaga saa sita z’ijoro, bababyutsaga saa munani, babavanaga mu murima bahinga, bakabahagurutsa mu birori, … ntibinubaga. Iyo amahirwe yabaga umubyeyi akabyara neza bagumanaga na we umunsi wose bagasubira mu byabo hanyuma.

Umubyeyi bamwokerezaga ibitoki by’inyamunyu. Umugabo akanyarukira mu Mwaga ( ku Kivu) kugura indugu (cyangwa Isambaza). Umubyeyi bakamutindira ikiriri (bakamusasira) hafi y’iziko ngo abashe kota, bakamwasiriza inkwi izumye n’imbisi, izumye bakazimucanira, imbisi bakazigerekeranya hanze ngo zume, izisigaye bakazanika munsi y’urusenge. Igiti basaga cyavaga mu ishyamba riri hafi ntibyagomberaga kuva mu rugo rw’umugabo wibarutse. Wibeshye ukabuza abantu kugitema mu kwawe wari kwitwa umugome, kugeza muri 1990 nta muntu wigeze abitinyuka nzi.

Umubyeyi n’ubwo yaba mwarimu n’ubwo yaba yitwa madamu, n’ubwo yaba akize…yanywaga urwagwa rushyushye, bakarushyusha bagashyira mu gacuma. Umuntu wahishije inzoga yahitaga ayizana aho atarindiriye kuyakwa kandi ntiyanazanaga impaka z’uko atishyuwe ibyo byavugwaga nyuma. Yazanaga ikibindi agatereka aho. Abantu bose bagombaga kuhagera abagore n’abagabo. Kutahagera byasabaga kwisobanura kuko byagaraga nk’ubuhemu.

Iyo ababyaza ba gihanga batabashaga kubyaza umubyeyi bajyaga kuzana ingobyi ngo bamujyane kwa muganga. Ingobyi yabaga ijishe mu rugo rw’umwe mu bayobozi ba cellule bizewe, uruta abandi mu myaka. Yakoshwaga mu mafaranga yateranijwe n’abaturage bose, batangaga amafaranga 30, ingobyi ikaramba nk’imyaka itatu ine itanu bakabona gutanga andi. Zikaba ebyiri, iyo guheka abarwayi n’ababyeyi, hakaba n’iyo gutwara abitabye Imana bajyiye kubashyingura ntizavangwaga.

Iyo ingobyi yabonekaga rero abagabo bose bikuragamo abageze ku icumi bajyana umubyeyi ku bitaro mu Bushenge. Nta muntu n’umwe wibetaga abandi, n’abagufi batwazaga abandi amakoti ariko bagaherekeza abandi. Abahetsi bakaba bazwiho kwihuta cyane, ku buryo ibyo birometero 18 uvuye iwacu ujya ku bitaro bahagendaga isaha imwe gusa. Iyo umubyeyi yabyariraga kwa muganga baramucyuraga akaza bakamutindira ikiriri iwe mu rugo. Yabyara abazwe ho ikiriri ntigitindwe mu rugo kuko yatindaga kwa muganga.

Iyo yatindaga kwa muganga ingo baturanye zasimburanaga kugemura, kuko byumvikana ko umugabo wabyaye atari kubasha guteka ngo agemure. Haba mu guheka umubyeyi, haba mu babyaza, haba mu kugemura, haba mu gushaka inzoga, yewe n’amata bazanaga umubyeyi yabyaye, nta n’umwe watekerezaga iby’amoko, mu burwayi, mu bubyeyi, mu babyaza…. nta by’amoko rwose. Amoko yabaga mu ndangamuntu akaba mu maringaniza ya leta, ubuzima busanzwe bwabaga bushingiye ku bwisungane.

Mbega ukuntu byari byiza weee… Wowe iwanyu byagendaga bite?

Reka mbe nsubikiye aha, ubutaha tuzarya ubunnyano, iwacu tukabwita nyabwerera.

JC NKUBITO 22 Ugushyingo 2021

24 thoughts on “Uko iwacu mu cyaro,umuryango witeguraga uruhinja

  1. 590570 651064Aw, this became an extremely nice post. In concept I would like to set up writing like that in addition – taking time and actual effort to produce a terrific article but what / things I say I procrastinate alot through no indicates appear to get something completed. 471972

  2. 196814 81990jobs for high school students – Search for Jobs on our site, we provide several excellent links to the very best and biggest Portals to finding a Job as a high school student! 896148

  3. 617502 142781Good read. I just passed this onto a buddy who was performing some research on that. He just bought me lunch since I located it for him! Thus let me rephrase: Thanx for lunch! 931666

  4. 145622 91986His or her shape of unrealistic tats were initially threatening. Lindsay utilized gun first basic, whereas this girl snuck outside by printer ink dog pen. I used absolutely positive the all truly on the shade, with the tattoo can be taken from the body shape. make an own temporary tattoo 160226

  5. 152738 527270excellent issues altogether, you just gained a new reader. What could you recommend about your post that you produced some days inside the past? Any positive? 92117

  6. this became an extremely nice post. In concept I would like to set up writing like that in addition – taking time and actual effort to produce a terrific당진출장샵 article but what / things I say I procrastinate alot through no indicates appear to get something completed.

  7. Pingback: norwood sawmill
  8. Pingback: original site
  9. Pingback: spin238
  10. Pingback: namo333

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *