Ghana: Abagera kuri 17 bahitanywe n’ibintu byaturitse bitewe no kugongana kw’igikamyo kibyuzuye na moto

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kwabaye hafi y’umujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyepfo ya Ghana, nk’uko abategetsi babitangaza.

Polisi ivuga ko imodoka itwaye ibintu biturika byifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y’umujyi wa Bogoso.

Amashusho y’ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y’inzu zasenyutse n’ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.

Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo ibice y’abapfuye. Ndetse hagaragara icyobo kinini cyacukutse ahabereye uko guturika iruhande rw’umuhanda.

Abantu 59 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye, nk’uko minisitiri w’itangazamakuru Kojo Opong yabitangaje.

Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko igisirikare cyahageze ngo gikore ubutabazi, kandi urwego rushinzwe ubutabazi bw’ibanze ruri rukora ibishoboka mu gutabara abaturage ba hano.

Yanditse kuri Twitter ati: “Ni impanuka mu by’ukuri ibabaje kandi ikomeye cyane”.

Mu itangazo ry’impuruza, polisi yavuze ko “guturika guhambaye” kwabereye hagati y’umujyi wa Bogoso n’agace ka Bawdie.

Ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kandi abantu basabwe kuva muri ako gace.

Polisi yasabye imijyi yegereye aho “gufungura ibyumba by’amashuri, insengero n’ibindi kugira ngo byakire abarokotse.”

Itangazo ryabo risaba abaturage “kugumana ituze mu gihe turi gusubiza ibintu mu buryo”

Ikipe y’abapolisi n’abasirikare boherejweho “kurinda ko haba ukundi guturika” no kuzana umutekano aho byabereye, nk’uko leta yabitangaje.

Map showing Bogosa in Ghana

source:bbc

8 thoughts on “Ghana: Abagera kuri 17 bahitanywe n’ibintu byaturitse bitewe no kugongana kw’igikamyo kibyuzuye na moto

  1. I’ve been searching for hours on this topic and finally found your post. casinosite, I have read your post and I am very impressed. We prefer your opinion and will visit this site frequently to refer to your opinion. When would you like to visit my site?

  2. Great article! That is the type of info that should be shared across
    the internet. Shame on the seek engines for no longer positioning this
    publish higher! Come on over and consult with
    my site . Thank you =)

  3. Pingback: พอต

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *