Muhanga: Iki kiraro gihuza imirenge 6 kimaze umwaka urenga kitanyurwaho

Hashize umwaka ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza gisenywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye taliki ya 22 Gashyantare 2021.

Iki kiraro kimaze umwaka kidakoreshwa n’abatwaye ibinyabiziga, gifitiye akamaro kanini abatuye Akarere ka Muhanga, kuko gihuza Umurenge wa Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi na Ndusu mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abatuye mu Murenge wa Cyeza bavuga ko bibasaba kuzenguruka bashaka kujya mu Mujyi wa Muhanga, kurangura cyangwa baherekeje abarwayi n’abatwite kwa Muganga i Kabgayi.

Rudasingwa Janvier ati ”Umuntu utuye mu rugabano rwa Kiyumba na Kabacuzi, arazenguruka agakoresha igihe kinini n’amafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye UMUSEKE ko imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro itangiye, kuko isoko ryamaze gutangwa

Yagize ati ”Nibarangiza gusana ikiraro, imodoka Nini(Bus) irahita itangira gutwara abagenzi.” Kizasanwa gusa;ntihazubakwa igishya.

Nzabonimpa yavuze ko  amateme 9 yo muri uyu muhanda agera ku 8 muriyo yarangije gusanwa, akavuga ko iki kiraro aricyo cyari gisigaye gukorwa.

umuseke

6 thoughts on “Muhanga: Iki kiraro gihuza imirenge 6 kimaze umwaka urenga kitanyurwaho

  1. Hi there this is somewhat of off topic but I was wanting to know if blogs use WYSIWYG editors or if you have to manually code with HTML. I’m starting a blog soon but have no coding experience so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be enormously appreciated!

  2. Please let me know if you’re looking for a writer for your blog.
    You have some really great articles and I think I would be a good asset.
    If you ever want to take some of the load off, I’d
    really like to write some material for your blog in exchange for
    a link back to mine. Please send me an email if interested.
    Thanks!

  3. Pingback: tải go88

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *