Perezida Kagame yifatiye ku gahanga Victoire Ingabire Umuhoza-imbirimbanyi ya demokarasi- anamwita “umujenosideri” wababariwe!

Mu ijambo rye ubwo yakiraga indahiro y’abayobozi bashya muri Guverinoma kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku bamushinja ko ari umuntu ubuza abantu amahoro, w’umunyagitugu n’ibindi, anakomoza ku muntu benshi bumvise ko ari Ingabire Victoire Umuhoza wafunguwe ababariwe na Perezida yagera hanze agafatwa na bamwe nk’impirimbanyi.

N’ubwo Perezida Kagame atavuze amazina, yavuze ko hari uwababariwe kubera ibyaha yakoze bifitanye isano na Jenoside, bamwe bakamuhindura impirimbanyi ya demokarasi n’ubwisanzure. Aha abatari bacye bahise bumva ko uvugwa yaba ari Ingabire Victoire Umuhoza wari warakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside, ngo akaza kubabarirwa na Perezida Kagame.

Muri iryo jambo Perezida yanise abamurwanyiriza mu mahanga abangara,ngo bajya kwangara mu mahanga.

Mu ijambo rye kandi,Kagame yanavuzemo uburyo umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugana aheza, yanibanze cku mubano w’u Rwanda na Uganda, icyatumye umupaka ufungwa n’inzira byanyuzemo ngo wongere gufungurwa, anasobanura impamvu urujya n’uruza rw’abantu rutahise rutangira nk’uko byari byitezwe na benshi.

Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bamaganye iryo jambo cyane cyane aho yise Ingabire umujenosideri ndetse kandi banagaye kwita ababa hanze batavuga rumwe nawe ngo baba bangara,bamugaya ko yibagirwa vuba dore na se umubyara yaguye mu buhungiro ndetse n’Umwami Kigeli.

Iyumvire ibyavuzwe byose.

ukwezi

9 thoughts on “Perezida Kagame yifatiye ku gahanga Victoire Ingabire Umuhoza-imbirimbanyi ya demokarasi- anamwita “umujenosideri” wababariwe!

  1. Pingback: Fun Cup 2024
  2. Pingback: bonanza178 login
  3. Pingback: wheels up
  4. Pingback: Trust Bet
  5. Pingback: go x honolulu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *