
Yanditswe na Rémy Rugira
Joseph Habyarimana Gitera,yari umuyobozi w’ishyaka Aprosoma(Association pour la Promotion Sociale de la Masse),ryashakaga kwigaranzura ingoma za cyami mu Rwanda zayoborwaga n’abami b’Abatutsi uko ibihe byagiye bisimburana mu myaka isaga 400 y’izo ngoma.
Ni no mu gihe cy’ivuka ry’ishyaka rya ParmeHutu ryayoborwaga na Gregoire Kayibanda mu myaka ya za 1962 n’andi mashyaka menshi harimo na Lunari( UNAR-ishyaka ry’Umwami ryarimo benshi mu batutsi).
Uyu mugabo Leta y’u Rwanda rw’ubu ivuga amabi yari muntu ki? Amateka y’u Rwanda atagoretswe amuvugaho iki?
Inavuga ko yaba ariwe wanditse Amategeko icumi y’abahutu.Ese koko yarayanditse?
Leta ya FPR Inkotanyi iti “Gitera Joseph: Inkomoko y’umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside yahekuye u Rwanda. Ese koko urupfu n’urwango ku bwoko bw’abatutsi rukwiriye kubazwa Gitera Joseph Habyarimana?
Inararibonye zitari muri FPR Inkotanyi nka Muzehe Mwalimu Abimana Bagilimboni na Docteur Gasana Anastase barabihaka,bakavuga ko ahubwo Gitera Joseph Habyarimana ari Se-Repubulika (baba wa taifa),akaba intwari y’igihugu yakigejeje kuri Repubulika ikagikura mu menyo y’ingoma Kalinga n’Ingoma y’Ababiligi.
Ukuri kuri he?

Ku itariki ya 29-04-2019 ku isaha ya saa 08:38, ikinyamakuru kinyuzwamo ibitekerezo bya Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi IGIHE.COM cyasohoye inyandiko cyise “Gitera Joseph: Inkomoko y’umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside yahekuye u Rwanda (wayibona ukanze hano)“aho kibasiye nyakwigendera Gitera Joseph ivumbi rigatumuka!
Dore bimwe mu byo wasanga muri iyo nyandiko y’ikinyamakuru igihe.com aho bemeza ko uyu mugabo yari umugome akaba na Sekuru w’urwango abahutu banga abatutsi :
“Gitera Habyarimana Joseph, afatwa nk’inkomoko y’umuze w’ingengabitekerezo ya Jenoside”.
“ Ishyaka yashinze mu 1959 rya APROSOMA (Association pour la Promotion Sociale de la Masse), ryashishikariza rubanda Nyamwinshi (Abahutu) kwanga Abatutsi”.
“Gitera yangaga Abatutsi, ni nawe wahimbye amategeko 10 yise ay’Abahutu yashyizeho mu 1959“
Aya magambo nayo ngo yaba yaravuzwe na Joseph Habyarimana Gitera,n’ubwo hari ababihakana nk’uko turaza kubivugaho mu kanya.
“Umubano w’umututsi n’umuhutu ni umufunzo ku kuguru, ni umusundwe mu mubiri, ni umusonga mu rubavu”.
“Ntuzongere kwemera cyangwa kwizera Umututsi.”
“Umututsi yuje ubwangwe”; “kamere y’Umututsi ni ubushukanyi”, “kubana n’umututsi ni ukwihambiraho urusyo”.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyuma yo gutangaza amategeko 10 y’Abahutu yayashyize mu Kinyamakuru cya APROSOMA cyitwaga ‘Ijwi rya rubanda rugufi’, yakwirakwizagamo inyandiko n’imvugo z’urwango, amacakubiri ari cyane cyane urwango ku batutsi.
Umwe mu bashakashatsi bakomeye muri Leta ya FPR Inkotanyi witwa Tom Ndahiro nawe yavuze muri iyo nyandiko yasohotse mu kinyamakuru igihe.com amagambo aremereye ahamya urwango Nyakwigendera Joseph Gitera Habyarimana agira ati “Gitera ari no mu bateye u Rwanda umuze w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ayo mategeko ye agereranya Abatutsi nk’udukoko tubi nk’imisundwe, akababonamo ububi nk’indwara zirimo umusonga mu rubavu cyangwa kanseri (umufunzo) yari yo ntango yo kubambura ubumuntu no kubagira babi.”
Ngo yaba yarabwiye abahutu ati “Bavandimwe mwese namwe bagufi nitube umwe ‘guhera ubu nta serivisi n’imwe tugomba guha umututsi yaba iyo yishyura cyangwa iyo batishyura’.
Ikinyamakuru igihe gikomeza gihamya ko haba hari n’indi nyandiko Joseph Gitera Habyarimana yasohoye m’ Ugushyingo 1959, yise “Umunsi mukuru w’ibohorwa ry’Abahutu ku ngoma y’Abatutsi mu Rwanda”,kikemeza ko ngo yaba “yari igamije kwereka Abahutu ko Abatutsi ari bo nkomoko y’ibibi byose, bakaba nta kabuza bagomba kwicwa bakavaho”.
Dore amwe mu magambo ikinyamakuru igihe cyegamiye kuri leta ya FPR Inkotanyi cyemeza ko akubiye muri iyo Nyandiko ya Gitera,inyandiko tutashoboye kubonera kopi kugeza ubu:
• Batutsi ba Gatutsi, mwarishe, mwarasahuye, mwarabambye, mwataze imiranzi y’Abahutu. Muri ibirura ni mugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi, mwarahotoye, mwaranize, mwarakandagiye, mwicariye Abahutu. Muri ababisha nimugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi, mwarambuye, mwaranyaze,mwaratwitse, mwishe Abahutu rubi. Muri abanzi ni mugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi, mwicishije icumu, inkota, icyuma, amarozi, ni byo mugiye kwicishwa. Mwarakandagiye mwaricariye, mukandagiwe mwicariwe. Ni mugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi urwo mwishe Abahutu ni rwo mugiye gupfa. U Rwanda rwose rurabanze, muratarataza ay’ubusa. Mugiye guhorwa nimugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi murashaka kwigenga? Nimwigenge ukwanyu Abahutu bazigenga ukwabo. Muri Abakomunisite, muri ababuramana, Abahutu tuzakomeza iyacu. Ba Gatutsi mwe nimugende rwiza.
• Batutsi ba Gatutsi, kuva ubu duciye ukwacu, nimuce ukwanyu. Ntituvanze turavanguye, Nimwigenge twigenge. Ba Gatutsi mwe, nimugende rwiza.
• Bahutu ba Gahutu mwe, mwigenge inyuma y’ibirura. Imiranzi basigaje ya ba so, barashaka na mwe kubarya. Ba shahu mwe, nibagende rwiza.
Nanone ikinyamakuru igihe cyavuze ko Gitera ari “we wabaye uwa mbere mu gukoresha imvugo mbi z’urwango yitaga abatutsi kandi akabikora ku mugaragaro, hari aho yabitaga ibirura cyane cyane mu nyandiko ze zo hagati ya 1958-1959”. Cyongeraho kandi ko Joseph Gitera Habyarimana ari “we wa mbere kandi wabanje kubita ‘inzoka’ ku mugaragaro”.
Ibi kandi byasubiwemo n’iki kinyamakuriu igihe.com byari byaranavuzwe ku itariki 11 ugushyingo 2019 n’umurwanashyaka wa FPR Inkotanyi ukomeye cyane(umukada/cadre) wiyita Peter Mahirwe ku mbuga nkoranyambaga(wabona inyandiko ye ukanze hano),bamwe bakaba bavuga ko yaba ari nawe Tom Ndahiro.
MU BY’UKURI JOSEPH GITERA HABYARIMANA YARI MUNTU KI, KANDI SE KOKO IBYO AVUGWAHO NA LETA YA FPR BYO KUBIBA MU BAHUTU URWANGO RWO KWANGA ABATUTSI NI UKURI?

Mu nyandiko yari igamije kuvuguruza iyo yo hejuru yanditswe n’abambari ba FPR Inkotanyi,umusaza Abimana Bagilimboni umaze kumenyekanya ku mbuga nkoranyambaga aho yiyita Muzehe Mwalimu Abimana Bagirimbona,abibona ukundi.
Dore bimwe mubyo yanditse ashimangira ko Bwana Joseph Gitera Habyarimana ahubwo ari intwari ya Repubulika y’u Rwanda kandi ko urwango FPR Inkotanyi imutwerera ari ibinyoma gusa gusa:
Ikinyoma: “Amategeko icumi y’abahutu”, ntayo Sugu Gitera yigeze yandika.
Ukuri : Ufite aho Gitera Joseph Habyarimana yanditse icyo FPR Inkotanyi yise “AMATEGEKO ICUMI Y’ABAHUTU”azahagaragaze. Burya uwanga amazimwe abandwa habona.Ni itiku.
Ukuri ni uko ari Gitera watsinze Kalinga. Ibindi ni ibinyoma. Ubu ngubu, U-Rwanda ni Repubulika, si Ubwami. Rwose nta mategeko 10 y’Abahutu yigeze abaho yanditswe na Sugu Gitera Joseph Habyalimana. Ni ibinyoma byambaye ubusa! Abamutwerera ayo mategeko, ni bo banyabinyoma. Ni abaswa buzuye ubujajwa n’ubujiji. Icyo bagamije ni uguhindanya ubuSugu bwe, n’ubu Se-republika bwe.
Umusaza Abimana Bagilimboni akomeza agira ati “Gitera, ni Intwari y’urwanimiza y’U-Rwanda. Ni basige aho! Ni bareke gusebanya! Uwaba afite aho Gitera yanditse ayo mategeko azahagaragaze. Numéro z’ikinyamateka “Ijwi rya Rubanda rugufi” zirahari zose kuva yatangira kwandikwa, nta na hamwe hagaragara ko yanditse ayo mategeko. Ntaho. Zero. Ni itiku gusa rigamije gusebanya no guhindanya isura y’ubutwari n’ubuhanga n’ubutagereranywa bwa Gitera muli politike nyarwanda. Ahubwo Sugu Gitera, rwose bidasubirwaho, ni Intwari y’urwanamiza y’U-Rwanda. Ibi ntibisubirwaho. Ni we Se-wa-repubulika y’U-Rwanda. Birazwi,iyo ataba we, U- Rwanda ntiruba ali Republika“

Akomeza asobanurira abatabizi ati “Mu 1946, ni we watangije urugendo rwa “revolution ya groupe sociale ya Rubanda rugufi rw’Abahutu” mu Rwanda. Ni we, mu 1950-1960, bwa mbere wavuze anasaba ko U-Rwanda ruba Repubulika muri politique nyarwanda. Yarabirwaniye, kandi birangira abigezeho. Abo bidashimisha, rwose bajye bihangana!”
Mu mvugo isa n’ikivugo,ati ” Nyine “ni Sugu Gitera wateye Impfura agahinda.”
Abisobanura agira ati “Ibi ni uko ari we ku wa 25 nzeli 1961, watumye Repubulika ikura ubwami bw’Aba-Hima-Tutsi mu Rwanda. Nta kundi nyine ni Gitera watsinze Kalinga. U-Rwanda ni Repubulika, byararangiye! Ntabwo rukiri mu bwami. Ku bw’izo mpamvu, usebya Sugu Gitera, asebya ibikorwa bye byo kuvana u Rwanda mu ntekerezo ya cyami akarugeza mu ntekerezo ya kirepubulika. Uwaba afite icyo avuga kindi, azongere asabe indi “Kamarampaka” idafifitse, maze ihagararirwe na LONI (Umuryango w’Abibumbye), cya kimwe n’iriya yo kuwa 25 nzeri 1961, maze azirebere uko acyura umunyu!”

Mbere yo gusoza iyi nyandiko ye ivuguruza ibyatambutse mu kinyamakuru IGIHE kibogamiye ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi,umusaza Muzehe Mwalimu Abimana Bagirimbona,agira ati:
” Aba-Gitera rwose turacyahari, n’ubundi tuzabatsinda bumirwe. Aba-Gitera, mu muryango nyarwanda, tuzira imihoro, amasasu n’ibindi nk’ibyo byose. Abenshi ni Abasangirangendo, abandi ni Abanyagihango.Rwose, ndangize iyi nyandiko ntoya, niyama aba-propagandistes (abacurabinyoma) ba RPF (FPR inkotanyi) n’abandi bose babura ibyo bavuga bagasebya Sugu Gitera. Ufite gihamya azayizane, ubundi duhurire mu nkiko tuzanye ibihamya byacu ko nta mategeko 10 y’Abahutu yigeze yandikwa na Gitera. Ni Sugu nyine.Niba Sugu Gitera yaratsinze cyami, aramaze. Harakabaho Repubulika y’U-Rwanda”.
GITERA JOSEPH NI IMPIRIMBANYI Y’IBANZE YA DEMOKARASI AKABA UWO MU BA MBERE BAMAGANYE AKARENGANE K’INGOMA YA CYAMI Y’UBWOKO BUMWE GUSA

Undi musaza w’inararibonye muri politike nyarwanda no mu Mateka yo ha mbere ku ngoma z’abami bose bayoboye u Rwanda rutaraba Repubulika,ni dogiteri(PhD) Anastase Gasana. Ari mu babajwe cyane n’inyandiko zuzuyemo ibinyoma z’ikinyamakuru IGIHE zandagazaga bwana Joseph Gitera Habyarimana we yita IMPIRIMBANYI Y’IBANZE YA DEMOKARASI AKABA UWO MU BA MBERE BAMAGANYE AKARENGANE K’INGOMA YA CYAMI Y’UBWOKO BUMWE GUSA.
Aradusobanura uko azi Gitera,agira ati:
“Gitera ni we wabimburiye abandi banyarwanda kuvuga ku mugaragaro ku karengane n’urugomo by’ubutegetsi bwa Cyami ntutsi. Abatware b’i Bwami kwa Rudahigwa bahise basakuza bamusaba kwica Gitera. Umwe muri bo, Igikomangoma Bwanakweli Prosper watwaraga umurwa mukuru wa Nyanza avamo aba ari we ubwira umwami Rudahigwa n’abandi batware ati “AHO KWICA GITERA, ICA IKIBIMUTERA”.

Iri jambo ryabaye icyamamare ryavuzwe n’ Umutware Bwanakweli Prosper ariko abapropagandistes (abacurabinyoma) ba FPR babeshya ko ari Umwami Rudahigwa wabivuze kandi mu mateka, atari ko byagenze.
Umwami Rudahigwa yaje no kurakazwa n’uko umutware Bwanakweli avuga ikibazo cy’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu uko kiri (gusangira nabo ubutegetsi), nuko amunyaga gutwara umurwa mukuru wa Nyanza amucira ku Kibuye. Ubwo hari mu 1956.

ESE NI IKI ABAHUTU BASABAGA? KUBERA IKI BYABAYE NGOMBWA KO HABAHO INKUNDURA Y’IMPINDURAMATWARA YA POLITIKI MU RWANDA (REVOLISIYO) MU 1959 ? YATANGIWE NA BANDE?
Docteur Anasatase Gasana akomeza adusobanurira impamvu habayeho Revolisiyo y’i 59 agira ati “Mirongo itanu n’icyenda (01/11/1959) yabaye kubera ibibazo by’ingutu byariho ku ngoma ya Cyami ntutsi ari byo ibi:
- Ivanguramoko
- Igitugu,
- Ubucakara ubuhake ubuja n’uburetwa,
- Ubwibone, agasuzuguro, abatutsi kunena abahutu n’abatwa (racism),
- Ubwikanyize n’ubwikubire bw’ibyiza byose by’igihugu birimo n’ubutegetsi bwacyo akazi ka Leta no kwiga amashuli byari byikubiwe n’abatutsi,
- Ubwiru (ikinyoma no kudakorera mu mucyo),
- Pratiques paiennes/heathen practices(ibikorwa bya gishitani,bya kidayimoni) z’ubunywamaraso zicirwagamo abahutu benshi,
- Urugomo, akarengane, kunyaga (kwambura abantu ibyabo), n’
- Ubwicanyi rusange.
1.Kayibanda Gregoire wari umuyobozi wabo,
2.Gitera Joseph,
3.Mulindahabi Calliope,
4.Niyonzima Maximillien,
5.Ndahayo Claver,
6.Nzeyimana Isidore,
7.Sentama Godefroid,
8.Munyambonera Silvestre,
9.Sibomana Joseph, na
10.Mbaraga Louis.
NONE SE NI IKI CYATEYE ABATUTSI GUHUNGA REPUBULIKA YAHARANIWE N’ABAHUTU MURI REVOLISIYO Y’I 59 NA NYUMA YAHO? KUKI BATAGUMYE MU GIHUGU NGO BEMERE IHINDUKA?
Iki kibazo cyo cyasubijwe n’undi munyarwanda uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka facebook ukoresha izina rya Kayitsinga wa Mushayija umugabo uzi cyane FPR Inkotanyi kandi ushobora kuba warabaye umusirikare mu ndwanyi z’uwo mutwe ariko akaba azwiho kuvugisha ukuri kose azi.

Mu nyandiko ye yashyize ku rukuta rwe rwa facebook aremeranya n’amwe mu magambo yavuzwe n’Umwarimu muri Kaminuza akanaba n’umuhanzi bwana Karasira Uzaramba Aimable aho yavuze ko impunzi zahunze mu mwaka w’ 1959 zahunze kubera kwanga “kwambarira ubucocero aho zambariye inkindi “kubera ko inyinshi muri zo zari abanyacyubahiro ku ngoma ya cyami yari yakuweho na revolution bakumva batategekwa n’abahoze ari abagaragu babo“.
Kayitsinga wa Mushayija avuga ko n’ubwo atemeranya na buri jambo ryose ryavuzwe na Mwarimu Karasira Uzaramba Aimable ubu wafunzwe na Leta ya FPR Inkotanyi kubera ayo magambo avuguruza disikuru ya FPR ku Mateka y’u Rwanda, ariko ko ibyo yavuze ari ukuri kwambaye ubusa.
Yongeraho ati “Mu by’ukuri Karasira arazira ko atavuze ivanjiri ya FPR yakomeje gukwirakwizwa ko impunzi ZOSE zo mu 1959 ari ABATUTSI bahunze ubwicanyi, gutwikirwa, gusahurwa, gushimutirwa inka,… byakorwaga n’abaparimehutu ba Kayibanda G. ubundi ugashyiraho akadomo“.

Kayitsinga atubwira ko yakoze ubushakashatsi bucukumbuye ngo amenye impamvu zose zaba zarateye abatutsi guhunga Revolisiyo na Repubulika.
Aratubwira ati “Mu byo nabonye, ni uko imvururu zo mu 1959 mu by’ukuri zagizwemo uruhare n’impande 3:
– Aba Parimehutu n’abari babashyigikiye (rutaziguye)
– Aba Lunari n’ingabo z’umwami ( rutaziguye)
– Abakoloni b’Ababiligi (ruziguye),
Izo mvururu zatumye habaho impunzi zari zigizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abatutsi, izo mpunzi rero nkaba narasanze umuntu yazishyira mu byiciro 3:
Abahunze imvururu n’urugomo (Kwicwa, gutwikirwa, gusahurwa,…)
Abahunze ubutabera (kubera amabi bari bakoze…)
Abahunze kubera imyumvire n’imyemerere (kuko umwami yari yakuweho…)”

ABAHUNZE IMVURURU N’URUGOMO
Sinirirwa nsubiramo amateka yose kuko byaba birebire. Icyo navuga ni uko hari impande ebyiri zari zihanganye bikomeye ari zo 1.uruhande rwa Parmehutu ya Kayibanda Grégoire, Munyangaju na bagenzi babo,Aprosoma ya Gitera Joseph n’igihiriri cy’abaturage bo mu bwoko bw’abahtutu bari babashyigikiye,hakaba 2.n’uruhande rwa UNAR ya Rukeba, RADER (bake), n’ingabo z’umwami za Chef Nkuranga zari zigizwe ahanini n’abashefu n’abasurushefu b’intagondwa z’abahezanguni b’abatutsi hamwe n’insoresore nyinshi zari zibashyigikiye hamwe n’abatwa bake.
Urugomo rw’izo mpande zombi rero rukaba rwaratumye hahunga abaturage (abahutu n’abatutsi) bageze ku 82000 bamwe hagati mu gihugu abandi bakambuka imipaka (cyane cyane abatutsi)
Muri macye ku ruhande rw’abatutsi bahohotewe muri urwo rugomo (gutwikirwa, gusahurwa, gushimutirwa inka, kwicwa) bakameneshwa bagahunga hano umuntu yavuga cyane cyane:
a. Imiryango y’abashefu n’abasurushefu b’intagondwa n’ubundi bari basanzwe banzwe kubera uko bapyinagazaga abaturage, hamwe n’imiryango y’insoresore n’abandi batutsi barikorozaga muri Lunari n’ingabo z’umwami birirwa bahohotera, basahura no banikwica abahutu bo mu ishyaka rya Parimehutu n’abaturage.
b. Imiryango y’abatutsi basanzwe yo mu turere twatwarwagwa n’izo ntagondwa tutsi batari bafite aho bahuriye n’izo mvururu.
c. Imiryango y’abatutsi (Abatware, abasurushefu, n’abandi) bo mu tundi turere tumwe na tumwe bahunze batinya ko imvururu zabageraho ( urugero natanga ni nka: Chef Kamuzinzi G.)
Ku ruhande rw’abahutu abenshi bahunze bagiye basubira mu byabo (kimwe n’abatutsi bamwe) kuko ububiligi bwazanye ingabo z’abakongomani ziza guhosha izo mvururu.
Icyo umuntu yavuga hano ni uko bitagenze kimwe hose mu gihugu.
Mu turere twatwarwaga n’abashefu b’abahezanguni tutsi bagiye mu mutwe w’ingabo z’umwami bafanije n’ abandi batutsi b’aba Lunari(ingero ni nka: Chef Gashagaza, Chef Rukeba, Chef Mbanda, Chef Gacinya, Chef Kayihura M, Chef Mungaruriye P., Chef Rwangombwa C,…S/C Katabarwa,S/C Nkusi, S/C Matsiko, S/C Nziruguru, S/C Rutayisire, S/C Birasa, S/C Murefu, S/C Mfizi, S/C Rugerinyange, S/C Gashugi, S/C Badege, S/C Benzinge,S/C Gakumba, S/C Burasa, S/C Badege, S/C Muhikira, S/C Nyabirungu…. ), imvururu n’urugomo ku batutsi byakajijie umurego udasanzwe, abaturage bihorera ku miryango yabo karahava, ubundi n’abandi batutsi badafite aho bahuriye nabo bakabigenderaramo kubera urugomo n’ubugome by’ abaparimehutu hamwe n’ abaturage bari kumwe;ariko
Mu turere twatwarwaga n’abashefu b’imfura bashyiraga mu kuri ntibapyinagaze abaturage babo ndetse ntibivange mu rugomo rwa Lunari na Parimehutu(ingero ni nka: Chef Kanimba, Chef Haguma, Chef Bwanakweli, Chef (Late Rwisereka’s father), S/C Karega, S/C Ndamage etc. ), imvururu ntizahabaye nyinshi nk’aho hambere, ahandi ntizanaba, ndetse n’aho basenyewe kubera ubutindi bwa bamwe mu baparimehutu, abaturage(abahutu n’abatutsi) bagiye babafasha kongera gusana ibyabo nyuma.

. ABAHUNZE UBUTABERA
Nyuma y’ihoshwa ry’izo mvururu ababiligi bashyizeho inkiko zo gucira imanza abazigizemo uruhare bose baba abahutu (Parmehutu, Aprosoma, abaturage) cyangwa abatutsi (Lunari, ingabo z’umwami n’abatwa, abaturage), maze abantu bagera ku 1200 bacirwa imanza bamwe baba abere abandi bakatirwa ibihano kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 20 na burundu.
Mu bakatiwe ibihano:
a) ABATUTSI: Biganjemo abashefu n’ abasurushefu bari mu mutwe w’ingabo z’umwami (nk’abitwa Rukeba, Mbanda, Gacinya, Kayihura, Birasa, Burasa, Benzinge, Nyabirungu, Kanyankore, Gatana…) n’insoresore z’abatutsi b’aba Lunari (Rwabuyonza, Semakamba,Makweshi, Rujerwaka, Musirikare,Nyiridandi, Karekezi (umwe wakubise urushyi Mbonyumutwa yanabyigambye mu kinyamakuru igihe), Sentama, Sendanyoye...).
Aha uwitwa Rukeba yahaniwe kwica abahutu bo muri Aprosoma aribo Mukwiye Polepole n’umuvandimwe we, Kanyaruka n’umuvandimwe Renzaho yari yarahungiyeho aho yari atuye i Burundi maze bakabica nabi babateye amacumu no kubatemagura, imiryango yabo bombi bakayizana kuyiicira i Nyanza kwa Kigeli Ndahindurwa. Naho uwitwa Chef Nkuranga (wari ukuriye ingabo z’umwami) yahaniwe kwica abahutu Secyugu, Sekaziga, Sagahutu, Sindibona na Munyandekwe afatanije n’umutwa Rwevu.
b) ABAHUTU. Abahamwe n’ibyaha bari biganjemo abarwanashyaka ba Parimehutu n’abaturage (inghero nka Ndorimana, Nkeramugaba,Semikubo, Mbanzabugabo, Serubyogo, Ntigurirwa,Nzogiroshya, Muvunankinko, Nyiramayunde, Burarirwa....). Aha abitwa Nkeramugaba na Ntigurirwa bakaba barahaniwe kuba ku isonga y’abishe S/C Katabarwa na S/C Matsiko mu mvururu zabereye kwa Chef Gashagaza ubwo bajyaga kumubaza iby’urupfu rwa Mbonyumutwa (ibihuha) bakakirizwa imyambi na S/C Nkusi wari mu nama aho hamwe nabandi basuruchefu.
c) ABATWA: Abatwa bahamwe n’ibyaha ni abarwanaga ku ruhande rw’ingabo z’umwami n’aba Lunari (nk’abitwaga Gasama, Harerinka, Rwevu...)Uyu Rwevu we akaba yarakatiwe adahari kuko yari yaratorotse azizwa kwica umuhutu Secyugu.
NB: Icyo navuga hano ni uko benshi mu bashefu n’abasurushefu ndetse n’insoresore z’aba Lunari bamenye hakiri kare ko bari gushakishwa uruhindu n’ubutabera baratoroka bahunga igihugu n’imiryango yabo ku buryo babakatiye imanza badahari kimwe n’ abaparimehutu bamwe nabo batorotse bakajya kwihisha mu gihugu no hanze yacyo uko bashoboye.

ABAHUNZE KUBERA IMYUMVIRE, IMYEMERERE N’IPFUNWE.
Iki cyiciro kikaba kiganjemo ahanini abatutsi bari ibyegera by’umwami n’izindi mbonera bagiye bahunga nyuma kubera impamvu zinyuranye,cyane cyane nyuma y’aho mu 1961 umwami Kigeli Ndahindurwa yagarutse mu Rwanda rwihishwa agasubizwa mu mahanga ku ngufu.
Zimwe mu mpamvu zatumaga bahunga harimo:
– Imyemerere n’imyumvire yo kumva ko u Rwanda rudashobora kubaho rutagira umwami, bityo bakamukurikira aho ari (kuko ariho hari u Rwanda)
– Gukurikira ba shebuja kuko batabonaga ahazaza batabafite (abagaragu b’abahutu)
– Kwanga kugaragara nk’abagambaniye abahunze bayoboka Repubulika.
– Gutinya kuzahohoterwa n’ubutegetsi bushya.
– Ipfunwe ryo gutangira kwikorera byose mu maso ya rubanda bahoze bahatse batakibafiteho ububasha.
– Kwanga gutegekwa n’abahoze ari abagaragu babo no guhabwa amategeko nabo (nkaba ntekereza ko izo ngingo 2 za nyuma ari zo Karasira yavuze intore zikamuterera hejuru).Aha umuntu yatanga ingero nka S/C Rutagambwa ise wa Kagame wari kontabure wa Trafipro, ise wa Rwisereka wari shefu n’abandi…

IBITAVUGWA: Kenshi FPR ivuga ko ibitero by’INYENZI (amagambo ahinnye asobanura ngo INgangurarugo Yiyemeje kuba inENZI mu magambo arambuye) ibitero byo mu myaka ya 1961-1967 byakurikirwaga n’iyicwa ry’abatutsi (kandi ni ukuri) ariko ntijya ivuga ibyo izo nyenzi zakoraga muri ibyo bitero harimo kwica abaturage b’abahutu (n’abatutsi hamwe na hamwe), gutwika amazu, gushimuta inka, kwica inka aho batabashije kuzishimuta, gusahura abaturage… nuko zagenda abaturage nabo bakirara mu batutsi bakica, bagatwika, bagasahura Leta ibirebera, akenshi babaziza gucumbikira inyenzi, kuzirangira amayira, kuzinekera, kuzifasha mu buryo bunyuranye bigatuma n’abatutsi badafite aho bahuriye nazo babigwamo.

Abamamaye mu nyenzi akaba ari nta bandi batari ba baLunari , abashefu n’abasurushefu bari bararikoje n’ubundi mu mabi ya 1959-61 barushanwa ubugome n’urugomo n’abaparimehutu.
Ab’ingenzi mu nyenzi zizwi bakaba ari : Mudandi, Ngurumbe Aloys, Rukeba François, Kayitare Jean.(Rukeba’s son), Sebyeza,Mpambara Alexis, Numa André, Rwangombwa Michel, Rutembesa Thadeyo, Nyagahene, Nzamwita Jovith, Ndakebuka, Nyabujangwe, Murefu, Gakumba n’abandi…..
Ikindi kandi ni uko FPR Ihora ivuga ubwicanyi bwakorwaga na Parimehutu n’abambari bayo ariko ntijya ivuga na rimwe ubwakorwaga na Lunari n’ingabo z’umwami, bityo ntibitange ishusho nyakuri y’uko imvururu zari zimeze.
Biragaragara rero ko impunzi zahunze mu mvururu za 1959-1961 na nyuma yaho zarimo ibyiciro byinshi ku buryo kuvuga ko zose ari abatutsi bahunze kwanga gutegekwa n’abahutu bahoze ari abagaragu babo atari ukuri kuzuye nk’uko nabyerekanye mu cyiciro cya 1, kimwe no kuvuga ko zose zari abatutsi bahunze ubwicanyi bwa parmehutu (ivanjiri ya FPR ) nabyo atari byo nk’uko nabyerekanye mu byiciro 2 na 3.
Mbese ntaho byaba bitaniye no kuvuga ko abahutu bahunze u Rwanda mu 1994, bose bahungaga ubwicanyi bwa FPR, kuko waba wirengagije ko bamwe muri bo bari interahamwe ruharwa zagize uruhare mu kurimbura inyoko tutsi, ndetse no kwirengagiza ko harimo n’abanyapolitiki n’ abasirikari bateguye/bakoze/ barebereye/ bahagarikiye bwinshi muri ubwo bwicanyi.

FPR Inkotanyi ishaka kumvisha urubyiruko rutazi amateka y’u Rwanda ko amabi yose igihugu cyagize yatewe n’ubwoko bw’ABAHUTU gusa gusa kandi ko ku ngoma z’abami b’ABATUTSI ibintu byose byari byiza gusa gusa,bikaza kugirwa bibi n’Abahutu,bakomeje kwica abatutsi ngo b’abanyamahoro, b’inzirakarengane gusa gusa kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 igihugu kikongera kuba cyiza cyane aho abatutsi bo muri FPR Inkotanyi bongeye kugerera ku butegetsi! Nyamara hahishwa byinshi hagamijwe gucurika no kugoreka amateka,mu rwego rwo kubiba urwango no kuruhembera.Urugero ese wari uzi ko impunzi za mbere mu Mateka yo mu Rwanda atari izi z’abatutsi muri za 1959 ko ahubwo ari iz’abahutu muri 1500? Hari habaye iki? Kanda hano usome ayo Mateka!

Ese aya mateka nk’uko avugwa ubu n’abari ku butegetsi mubona agamije iki? Kuki bahisha uruhare rwa buri bwoko na buri ruhande mu mabi yose yagwiririye uru Rwanda? Ese mubona hazabaho igihe abahutu n’abatutsi bazemera uruhare rwabo bagasabana bose imbabazi z’ibyabaye mu mateka nuko bakongera kubana neza nta wishyize hejuru y’undi? Kuki abategetsi b’izi ngoma zose z’abahutu n’abatutsi bakomeza kuryanisha amoko yacu nuko natwe tukabimira bunguri?. Mwibuke ko amoko yacu ntacyo atwaye ko ikibazo ari abaturyanisha!

Banyarwanda cyane cyane abakiri bato,mwirinde abategetsi bashaje nabi bakomeje gukwirakwiza amateka y’amacurano yo kwanganisha amoko mukore ubushakashatsi nyabwo ku mateka y’ukuri y’uru Rwanda,mushishoze rubyiruko, nuko mwirinde rwose ubuhezanguni tutsi n’ubuhezanguni hutu bwombi bworetse igihugu cyacu mu myaka 60 ishize,nuko tuzubake u Rwanda rushya tuzasigira abana n’abuzukuru bacu!

Erega amateka y’u Rwanda,amabi n’ameza ni ayacu,nimucyo twirinde icurabinyoma (propagande) zigamije guhindagura Amateka y’igihugu hagamijwe guhindanya amazina y’abantu runaka nka Joseph Gitera Habyarimana,Dominique Mbonyumutwa,n’abandi cyangwa hagamijwe gusa guharabika ubwoko runaka no kweza ubundi,ibintu bishobora kuzambya ubumwe,ubwiyunge n’ubworoherane bw’abanyarwanda.
Harakabaho u Rwanda,harakabaho ubumwe bw’inyabutatu nyarwanda!
Wa muntu we nasomye inyandiko zawe zose. Amagambo uvuga nta kuri kuyarimo urabogamye ndabona wabaye umuvugizi wa aprosoma na PARMEHUTU uvuze yuko amategeko 10 y’abahutu atabayeho nonese abatutsi nibo bayanditse? Ikinyamakuru kangura cyari icya batutsi? ngeze hassan yar’umututsi? Ahubwo wasanga uri mwene gitera kuko nta kuntu wavuga ngo umuryango wacu FPR inkotanyi ubeshya abanyarwanda mbwira uwo muryango wabeshye.ese niba umuryango FPR inkotanyi uvuze uti genocide yakorewe abatutsi icyo nikinyoma? Nonose urashaka kutubwira yuko nta Genocide yakorewe abatutsi? Ibyo binyoma byawe ntaho bizakugeza ufite ipfunwe kumutima n’akababaro kubona abatutsi bagarutse ku ngoma kandi na none ufite Ishavu kubana abatutsi batarashize nkuko mwabiteguye mukanabishira mubikirwa. Iyo Republic uturatira nikihe kiza yazaniye abanyarwanda? Uretse amacyakubiri ironda koko ni ronda karere? Niba ur’umunyakuri mbwira muri republica ya mbere yari igizwe n’abatutsi bangahe n’abatutsi bangahe? Mbwira igisirikare cyari kigizwe n’abatutsi bangahe na abahutu bangahe? Mbwira mu mashure abatutsi bari bangahe na abahutu bangahe? Urashaka kutubwira yuko revolution yi 1959 bisobanura abahutu gusa? Niba abatutsi wenda baratoteje abahutu da reka tubyemere uko mubishaka nonese kuki abahutu bihoye? Kuki abahutu batahise bakuraho akarengane mwebwe muvuga ngo karabaye ahubwo njewe mbona nta republica yigeze ibaho babayeho intwaro ya gihutu niyo yasimbuye intwaro ya cyami. Ahubwo Ubugome ABAHUTU bakoreye abatutsi mu myaka 32 burenze ubwo abatutsi bakoreye abahutu mu myaka 400 y’ingoma ya cyami nta nisoni ukavuga ngo gitera ararengana? Sha ndumiwe ppe ubwoko buragwira 😭 twabatsinze mumasasu ni mihoro n’amagrenade no muri politique tuza batsinda kuko turi benshi ntabwo mwaturangije nkuko mwabishakaga kandi hari n’abahutu bazima bemeye ko ukuri kwatsinze ikinyoma bakemera gufatanya n’abandi k’urwubaka aho kurusenya.ubu rero ugomba kumenya yuko mu Rwanda 🇷🇼 nta ntwaro y’ubwoko runaka ihari ahubwo hari intwaro y’abanyarwanda bose. Umuryango FPR inkotanyi urakabaho ingoma ibihumbi kuko twazanye politique y’ubumwe n’ubwiyunge icyo nicyo cyananiye MRND hamwe na MDR PARMEHUTU yanyu!! nta Genocide yakorewe abahutu yigeze ibaho mu myaka 400 y’ingoma ya cyami nta nitotezwa ryigeze ribaho ku bahutu mu myaka 400 y’ingoma ya cyami kandi nta double Genocide yigeze ibaho ahubwo habayeho Genocide yakorewe abatutsi gusa niba uri umunyakuri koko uzacyukumbure neza uzabibona: inama nakugirira mwene data niba nta maraso y’abatutsi wakozemo ibiganza byawe byera uzaze ufatanye n’abandi k’urwubaka ariko niba mukiganza cyuzuyemo amaraso yabatutsi sha ndarahiye izina ry’imana ishobora byose uzabyishyurira kuko icyaha nti gisaza kandi nta wumena amaraso y’umututsi ngo biherere aho:
As I am looking at your writing, slotsite I regret being unable to do outdoor activities due to Corona 19, and I miss my old daily life. If you also miss the daily life of those days, would you please visit my site once? My site is a site where I post about photos and daily life when I was free.
soothing music
Truly useful look frontward to visiting again. mycelex sicher bestellen
Victory is within reach—play now and conquer! Lucky Cola
I rattling thankful to find this internet site on bing, just what I was searching for as well bookmarked.
Undeniably imagine that that you stated. Your favorite reason seemed to be on the internet the simplest factor to bear in mind of. I say to you, I definitely get irked whilst people consider worries that they just don’t recognise about. You managed to hit the nail upon the top and defined out the whole thing without having side-effects , people can take a signal. Will likely be back to get more. Thanks!
I’m not in a position to view this website correctly on saffari I think there’s a drawback
You can find visibly a pack to learn about this particular. I actually suppose you made certain good factors in functions also.
You made some decent points there. I looked on the net with the problem and located most people should go along with with the web site.
You have noted very interesting details ! ps nice website .
It would solidify best to ro along with your managing postpartum depressive disorders without needing paxil in case you are strapped about it.
This very blog is no doubt entertaining and also factual. I have discovered a bunch of handy tips out of this amazing blog. I ad love to come back every once in a while. Thanks a bunch!
ivermectin purchase ivermectin 500ml – ivermectin 12
Your way of explaining the whole thing in this post is truly nice, every one can easilyunderstand it, Thanks a lot.
Well I really liked studying it. This subject offered by you is very helpful for accurate planning.
But what happened because of the shaking, the hand that was massaging my shoulder slipped.
This is one awesome article.Thanks Again.
Major thankies for the article post.Much thanks again. Awesome.
Awesome blog article.Much thanks again. Awesome.
This is one awesome article post.Much thanks again. Will read on…
I really like and appreciate your article post.Really thank you! Cool.
whoah this blog is great i really like reading your posts. Stay up the good work! You realize, lots of people are looking around for this information, you can help them greatly.
Hello, I enjoy reading through your article.I like to write a little comment to support you.
It¡¦s really a cool and helpful piece of info. I am happy that you shared this helpful information with us. Please stay us informed like this. Thanks for sharing.
These are actually impressive ideas in concerning blogging.You have touched some good things here. Any way keep up wrinting.
many incredible amounts of money, free tik tok followers
This is a really good tip especially to those fresh to the blogosphere. Simple but very accurate info… Appreciate your sharing this one. A must read article!
avion apartments gentry apartments 1 bedroom apartments for rent in philadelphia
wonderful issues altogether, you simply won a logo new reader. What would you suggest in regards to your post that you simply made a few days in the past? Any positive?
amlodipine and simvastatin amlodipine and simvastatin generic norvasc
Looking forward to reading more. Great article post. Much obliged.
essay writing onlinepersuasive writing essaypersuasive writing essays
Dead pent content , appreciate it for entropy.
I do believe all of the ideas you have presented to your post. They are really convincing and will certainly work. Still, the posts are too quick for novices. May just you please prolong them a little from next time? Thank you for the post.
Thanks for sharing, this is a fantastic post.Really looking forward to read more. Really Cool.
sildenafil generic us
Thank you for helping out, excellent info. “It does not do to dwell on dreams and forget to live.” by J. K. Rowling.
Violeta Shiflet is what’s written birth certificate and she totally digs that mention
Thanks-a-mundo for the blog.Really thank you! Really Great.
Hi, i read your blog from time to time and i own a similar one and i was just wondering if you get a lot of spam feedback? If so how do you prevent it, any plugin or anything you can advise? I get so much lately it’s driving me insane so any help is very much appreciated.
My brother recommended I might like this website. He was entirely right. This post actually made my day. You cann’t consider just how so much time I had spent for this information! Thanks!
Throughout this great pattern of things you’ll receive an A+ with regard to effort and hard work. Where exactly you lost us was on all the details. You know, they say, the devil is in the details… And it couldn’t be much more correct right here. Having said that, allow me inform you what exactly did give good results. The article (parts of it) is certainly incredibly engaging and that is possibly the reason why I am making an effort to opine. I do not make it a regular habit of doing that. 2nd, despite the fact that I can certainly notice the jumps in reasoning you make, I am not really sure of exactly how you seem to connect the ideas which inturn produce your final result. For right now I will, no doubt yield to your position however wish in the near future you actually connect the dots much better.
It’s laborious to search out educated people on this topic, but you sound like you understand what you’re talking about! Thanks
Wow, marvelous weblog format! How long have you ever been blogging for? you made blogging glance easy. The full look of your site is great, let alone the content material!
hey there and thank you to your information – I have certainly picked up something new from proper here. I did then again expertise a few technical points using this website, since I experienced to reload the web site many occasions previous to I could get it to load correctly. I have been thinking about in case your web hosting is OK? No longer that I’m complaining, but slow loading circumstances times will sometimes impact your placement in google and can injury your high-quality ranking if ads and ***********|advertising|advertising|advertising and *********** with Adwords. Well I’m adding this RSS to my email and can glance out for a lot extra of your respective exciting content. Ensure that you replace this once more soon..
I know this if off topic but I’m looking into starting my own blog and was curious what all is needed to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very internet savvy so I’m not 100 positive. Any suggestions or advice would be greatly appreciated. Many thanks
great issues altogether, you just gained a new reader. What may you recommend in regards to your submit that you simply made some days ago? Any sure?
It is best to participate in a contest for top-of-the-line blogs on the web. I’ll advocate this web site!
Thanks! A lot of posts!my custom essay cpm homework best online essay writing services
It is actually a nice and useful piece of info.I’m glad that you shared this helpful information withus. Please stay us up to date like this. Thank you for sharing.
Youre so cool! I dont suppose Ive learn anything like this before. So good to search out someone with some authentic ideas on this subject. realy thank you for starting this up. this website is something that’s wanted on the net, somebody with a little originality. useful job for bringing one thing new to the web!
Thank you a million and please carry on the
It’s tough to arrive by educated people on this subject, however you audio such as you know what you’re referring to! Many thanks
I really like and appreciate your post. Cool.
You mentioned this well. provigil vs nuvigil
I’m really enjoying the design and layout of your blog.It’s a very easy on the eyes which makes it much more pleasant asmr for me to come here and visitmore often. Did you hire out a developer to create your theme?Excellent work!
Excellent blog you have here..It’s difficult to find good quality writinglike yours these days. I seriously appreciate individualslike you! Take care!!
Major thanks for the post.Thanks Again. Cool.
Very neat article post.Much thanks again. Keep writing.
Piece of writing writing is also a excitement, if youknow afterward you can write or else it is difficult to write.asmr 0mniartist
Awesome blog.Really looking forward to read more. Really Great.
I am so grateful for your post.Really thank you! Really Cool.
apartments under 800 luxury apartments austin tx
hi!,I like your writing very much! percentage we keep in touch more about your article on AOL?I require an expert in this space to unravel my problem.Maybe that’s you! Having a look ahead to look you.
Ꮋighly energetic post, I enjoyed that a lot. Will there be a part 2?Look at my ѕite – situs online judi
What’s up friends, pleasant post and good urging commented at this place, I am in fact enjoyingby these.