“Uri uwo wari we mu bwana bwawe! Wa mwana wo ha mbere aracyakugendamo!” Prof.Maurice Hakizimana.

Hakizimana Maurice

Mu isomo ry’iyigamitekerereze(psychology) n’iyigamibanire(sociology),bavuga ko burya umwana(un enfant)ureba si umwana ahubwo ni umuntu mukuru mu ishusho nto[est un adulte miniaturisé] kandi burya n’umuntu mukuru (un adulte) si umuntu mukuru ahubwo ni wa mwana wo ha mbere umugendamo!

Sinzi niba ndabasha kubyumvikanisha neza ariko reka ngerageze:

Ese ujya wumva hari icyuho kiri mu buzima bwawe, ikintu ubura ariko utasobanura?

Ese ujya wumva agahinda utazi iyo gaturuka,umunabi udashira,guhora ukeka abahisi n’abagenzi amababa,ukibaza aho biva ukahabura?

Ese ujya ubona abantu bakuru bafite uburere bucagase cyangwa batanabugira rwose, ukibaza ishyamba ryabareze ukaribura?

Ese ujya ubona ubugome,ubutiriganya, ubutindi ku mutima,umushiha,itiku,…..ukibaza aho uwo muntu yabikuye,ukibaza niba avuka mu bantu cyangwa niba ari igihundugembe kigendera ugashoberwa?

Niba ujya wibaza ibyo bibazo,ni ngombwa ko ugaruka mu bwana bwawe no mu mikurire yawe ugashakisha “umwana ukurimo utazi”(votre enfant intérieur)ugahera aho wivura cyangwa uvura incuti yawe ifite imyitwarire idahwitse!

Shakisha umwana muto ukurimo(votre enfant intérieur)

Ni iki wiyibukaho mu bwana bwawe?

Wenda wabyawe n’ababyeyi badakundana, bahora mu nduru, barwana,barebana ay’ingwe, basuzugurana,badashobora kugendana mu nzira bishimanye,bahorana umunabi?

Waba se warakuriye mu muryango aho mwahoraga mukeka amarozi abaturanyi,bene wanyu ba bugufi,aho wabwirwaga kurushanwa n’abana bo kwa kanaka,aho watojwe kugirira ishyari abandi no kutishimira ibyiza abandi bagezeho kuko ibyo byiza bitari mu nyungu zawe?

Waba se wararezwe n’umubyeyi umwe kuko ababyeyi bawe batandukanye ukiri muto kandi umubyeyi wagusigaranye akaba yarakwangishaga undi mubyeyi wawe akubwira amabi ye gusa gusa,(cyangwa n’umubyeyi wiyandarikaga)?

Waba se wararezwe mu marira,mu gupfusha abavandimwe,mu guhora mu kiriyo?

Waba se wararezwe urya ntuhage kubera ubukene cyangwa kuvuka mu bana benshi?

Waba se warakuze bakwangisha ubwoko runaka, bakubwira ko aba ari babi, ko ari abagome, abicanyi,ko ubwoko bwawe ari bwo bwoko bwiza bubaho ku isi?

Cyangwa warireze,kuko wabaye imfubyi ukiri muto ukirya ukimara wenda ugomba no kwita kuri barumuna bawe?

Niba wibonye muri abo bana,ukaba uvumbuye umwana muto ukugendamo, ubwo umenye impamvu z’imyitwarire yawe y’ubu!

Wa mwana yarakuze avamo wowe,ariko uwo wowe aracyari wa mwana,mbese muri babiri muri umwe!!

Ngira ngo urumva impamvu hari abantu b’abagome,ibikoko byigendera,(ibihundugembe),abicanyi badahaga amaraso(serial killers),abanyeshyali, abarozi baroga n’isazi yigurukira,abantu bagoye kubana nabo, bafite ibikomere byo mu bwana nabo ubwabo batazi ko bafite, abantu bababaye cyane,abantu batagira icyo bitaho,….

Amasomo:

Babyeyi muhe abana banyu ibyo mwifuzaga kubona mu bwana bwanyu! Kora ku buryo uwo mwana nakura akaba umugabo/umugore azishimira “umwana muto umurimo”!!

Ibyo bisaba ko ababyeyi bombi bishimana,mu rugo hakaba urukundo n’ubwuzu,bakarya bagahaga,bakishimira bagenzi babo,bakirinda gusaba abana babo kurushanwa n’abandi,kandi bakiga kwishimira ibyiza abandi bagezeho no kubabazwa n’akababaro kagera ku bandi!

Mu yandi magambo,rema umuntu mushya mu bana bawe! Rinda abana bawe amatiku n’ububi bwose! Muhate urukundo,muhe igihe,akurane umutima mwiza! Nibwo azavamo umuntu mukuru wishimye kandi wishimirwa!

Ariko natwe,twivuze,dutinyuke [tugane abaganga b’indwara zo mu byiyumvo, iz’imyitwarire, n’iz’imitekerereze,kandi dushake incuti y’inkoramutima yo kubwira uko twiyumva] turebe ko twahinduka tukaba abantu nyabantu: ba bandi batagira ishyari, batikunda,badahorana umunabi, ishyari, ubutindi,urwango rushingiye ku bwoko…tube abantu bagira ikinyabupfura,kandi bishimira kubana neza na buri wese!

Mu magambo make,ABANTU buzuye UBUNTU N’UBUMUNTU!!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

8 thoughts on ““Uri uwo wari we mu bwana bwawe! Wa mwana wo ha mbere aracyakugendamo!” Prof.Maurice Hakizimana.

  1. It’s perfect time to make some plans for the future and it’s time to be happy.
    I’ve read this post and if I could I wish to suggest you few interesting
    things or suggestions. Maybe you could write next articles referring to this article.
    I desire to read even more things about it!

  2. underground medicine market Glipizide for sale, no prescription needed
    Online Januvia Deals for diabetes Treatment Best online pharmacy for diabetes drugs

  3. Appreciating the time and energy you put into your
    website and detailed information you present. It’s nice to come across a blog every once in a while that isn’t the same
    out of date rehashed material. Fantastic read! I’ve bookmarked your site and I’m
    adding your RSS feeds to my Google account.

  4. Hmm it appears like your website ate my first comment (it was extremely long) so I guess I’ll just sum it up what I had written and say,
    I’m thoroughly enjoying your blog. I as well am an aspiring blog
    writer but I’m still new to everything. Do you have any suggestions for inexperienced blog writers?
    I’d genuinely appreciate it.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *