Mpatsibihugu (mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi) arimo Kwiga uko Yatera Inkunga itubutse Ingabo z’u Rwanda zibakorera akazi muri Mozambike

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urimo kwiga uburyo watera inkunga y’amikoro ingabo z’u Rwanda mu rugamba zihanganyemo n’umutwe w’iterabwoba ushamikiye ku mutwe wiyitirira leta ya Kiyisilamu-Islamic State mu majyaruguru ya Mozambike, akarere gakize ku mutungo kamere wa gaz.Uwo mushinga wo gusabira u Rwanda ayo mafaranga wahimbwe kandi ujyanwa muri bagenzi be b’i Burayi na perezida w’Ubufaransa bwana Emmanuel Macron.

Igisirikare cy’u Rwanda cyaba kirimo guhinduka abacancuro b’u Bufaransa n’Uburayi nk’uko Wagner ikoreshwa n’Uburusiya? Kanda hano usome icyegeranyo.

Kuva mu kwezi kwa (7) Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu gihugu cya Mozambike kurwana n’inyeshyamba zifitanye isano n’ibyihebe byiyita Leta ya Kiyisilamu mu ntara ya Cabo Delgado. Tariki 26 Mutarama 2022 umuyobozi mukuru ushinzwe ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bwana Hervé Bléjean yahishuye ko u Rwanda rwasabye “inkunga y’amafaranga yo gukoresha muri ibyo bikorwa mu rwego rw’uburayi rushinzwe amahoro,kandi ko ubuyobozi bwarwo bushyigikiye ko izo nkunga zitangwa” .

Imyivumbagatanyo y’abarwanyi b’umutwe wiyitirira idini ya kiyislamu muri aka karere k’amajyaruguru ya Mozambike yatangiye mu mwaka w’2017 yahitanye abantu basaga ibihumbi 3 ndetse ikura mu byabo abakabakaba miliyoni. Iyi myivumbagatanyo yatumye kompanyi Total Energies SE y’Abafaransa ihagarika umushinga wayo wo gutunganyiriza gaz muri ako karere wari ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe iyo mirimo yaba isubukuwe, byaha Uburayi ahandi hantu ho gukura gaz muri iki gihe Uburusiya burimo guhagarika kugurisha gaz yabwo kuri uyu mugabane. Madamu Nabila Massrali, umuvugizi w’uyu muryango ushinzwe politiki y’Ububanyi n’amahanga n’umutekano muri uyu muryango yemereye ikinyamakuru Bloomberg ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “urimo kuganira ku buryo bwo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike.”

Icyakora yongeraho ati: “nta kindi nabivugaho kugeza igihe umwanzuro uzaba wamaze gufatwa.” Icyakora abategetsi bo muri uyu muryango batifuje gutangazwa amazina babwiye Bloomberg ko ibiganiro mu banyamuryango kuri ubu bufasha bigeze kure, kandi icyo gitekerezo gishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ubutaliyani.

Abo bategetsi bombi bavuze ko impamvu y’aya masezerano ihura neza n’icyifuzo cy’uwo muryango cyo gufasha umugabane w’Afurika kwishakamo ibisubizo ku bibazo uhura nabyo, ari nako bitanga amahoro n’umutekano kandi bikawuha kugera ku bubiko bugari bwa gaz bwo ku nkombe za Mozambike.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo uyivugira yabwiye Bloomberg ko “hari ubukangurambaga buhuriweho n’u Rwanda na Mozambike hagamijwe gushaka ubufasha mu kigega cy’Ubumwe bw’Uburayi gifasha ibikorwa by’amahoro, mu rwego guharanira ko ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya intagondwa bikomeza.”

Indi nkuru wasoma: Kagame yajyanye raporo no guhembesha kwa perezida w’u Bufaransa E.Macron kubera akazi ko kurindira umutekano Imitungo y’Ubufaransa ingabo z’u Rwanda zimaze gukora muri Mozambike.

Perezida w’u Rwanda n’uwa Mozambike miu mwambarao wa gisirikare

29 thoughts on “Mpatsibihugu (mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi) arimo Kwiga uko Yatera Inkunga itubutse Ingabo z’u Rwanda zibakorera akazi muri Mozambike

  1. Pingback: NetEnt
  2. Pingback: kojic acid soap
  3. Pingback: advertising scam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *