Noblesse Dusabe
Inkuru dukesha BBC ivuga ko Umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye “guhagarika ibikorwa nyarwo byose no gusubira inyuma ikarekura aho yigabije hose”,ngo ni mu rwego rwo kubahiriza ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize aho M23 yari ihagaraariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,bwana Vincent BIRUTA.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro mu bilometero 20 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ujya cyangwa aho uzagarukira. Leta ya Kongo yo ivuga ko nta na santimetero imwe igomba gusigara mu maboko ya M23 bita iy’u Rwanda!

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba “inama n’ingabo z’akarere” hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo “tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa”.
Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Kuri iyi myanzuro, umuvugizi wa M23 yari yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko badafite aho basubira inyuma berekeza.Bavuze ko batazasubira inyuma ko batazasubira mu nkambi z’impunzi.
Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa kabiri nimugoroba, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa “mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi” z’aya makimbirane muri DR Congo.
Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamutegeka ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’ ingabo ze ziyogoje Kongo.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Blinken yagize ati:
“Nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hacyenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
“Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zirashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda, birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23”.
Amakuru yizewe AFRIQUELA1ÈRE yahawe,avuga ko Bwana Antony Blinken yahaye Gasopo yeruye Kagame,akamuha amasaha 48 gusa ngo M23 ibe yajimije utubunda twabo kandi ibe yatangiye kuva aho yafashe hose bitaba ibyo,Kagame akabura intama n’ibyuma!
Leta ya Kinshasa ivuga ko “yishimiye” ko Blinken “yashyize igitutu kuri Paul Kagame ngo yubahe ibyo yemeye i Luanda, no guhagarika M23 ye akoresha”.

U Rwanda ariko ruhakana gufasha umutwe wa M23 n’ubwo ngo rubyemera iyo bari mu mishyikirano na Leta ya Kongo kuko iteka ryose u Rwanda arirwo ruba ruhagarariye M23.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Majoro Willy Ngoma yabwiye radio BBC ko ngo “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda,ibintu abantu bose basetse bagatembagara kuko bazi neza ukuri.
Ibitaro bya gisirikare mu Rwanda byuzuye inkomere n’imirambo,kandi muri aya mezi make ingabo z’u Rwanda RDF (Rwanda Defense Forces) yapfushije abasirikare batagira ingano, imiryango yabo ihamba buri munsi!Abatera urwenya mu bikomeye bakagira bati: “M23 iraraswa,RDF igahamba”!!

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.
Ese Koko,Leta y’u Rwanda igihe gukura ingabo zayo M23 muri Kongo nk’uko yabyemereye amahanga yose?
Ese irafunga umutwe ihagume n’ubwo amasaha yahawe na Leta zunze ubumwe za Amerika ari kugenda ashira?
Tubiteze amaso!!
AFRIQUELA1ÈRE