Félicien Kabuga ntiyigeze aburana,ntiyigeze yisobanura kandi agiye kurekurwa

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwaburanishaga Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, rwabwiwe ko Muzehe Kabuga Félicien arekurwa,hagashakawa igihugu aziberamo igihe cyose urubanza rwe ruzamara rusubitswe kuko abacamanaza banzuye kuruhagarika ataranaburana,ataranisobanura mu mizi kubera ko basanze ntacyo byamara kubera iza bukuru n’uburwayi.

Kabuga mu ntangiriro y’urubanza rwe yavuze ashimitse ko ibyo ashinjwa byose ari “ibinyoma” cyangwa ibipapirano.

Mu Rwanda bamushinja ibyaha birimo ibyo gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM yari abereye perezida-fondateri.

Félicien Kabuga kuri gereza y'urukiko ku itariki ya 30 Werurwe (3) mu 2023
Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya jenoside 1994, aha yari akurikiye iburanisha kuri interineti yibereye , muri gereza y’urukiko i La Haye ku itariki ya 30 Werurwe 2023

Inkuru yacu y’ubushize: Abanyarwanda bamwe barakajwe no kubona Monique Mujawamariya ajya gushinja Félicien Kabuga wimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwavoka: Mujawamariya aragira icyo abivugaho,arabasobanurira icyabimuteye.

Umunyarwandakazi wamamaye wagiye gushinja Mzee Kabuga Felicien ubwicanyi

Kabuga, w’ imyaka 88, ntiyigeze akandagira mu cyumba cy’urukiko kubera uburwayi.Muri Nzeri (9) uyu mwaka, uru rukiko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo.

Me Altit uburanira Kabuga yavuze ko ubu bari gushaka igihugu kizakira umukiliya we Kabuga.Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere azabwira urukiko intambwe imaze guterwa.

Mu nkuru yacu y’ubushize: Amakuru mashya ku rubanza rwa Félicien Kabuga: hari umutangabuhamya wavuze ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba RTLM

Amakuru ku rubanza rwa Kabuga

Kabuga Félicien yirihira abavoka be bose. Yasabye urukiko gutegeka ko imitungo ye yagiye ifatirwa mu Rwanda n’ahandi hamwe na hamwe ku isi yarekurwa kuko ayikeneye. Urukiko ntirurafata umwanzuro kuri iyo ngingo.Gusa aho imitungo ye itarafatirwa hose, ubu ntawemerewe kuyifatira.

Kabuga ari kwivuza neza kubera ko “afite intege nkeya cyane” kandi amagara ye akaba yarabaye mabi cyane kuva aho afatiwe akajyanwa muri gereza ya La Haye. Ariko Me Altit n’umuryango wa Kabuga ngo bishimira ko arimo kwitabwaho uko bikwiye.

Inzobere zabwiye urukiko ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo. Muri raporo yazo yuzuye zavuze ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”, ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“dementia”).

Ku itariki ya 6 Kamena (6) ni bwo urugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Abamurega barabijuririye ari muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire na rwo rwashimangiye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kandi ko arekurwa.Umuryango wa Kabuga Félicien n’abamwunganira ndetse n’abanyarwanda benshi bakurikiranye uru rubanza bashima ubushishozi bw’uru rukiko rwanzuye kurekura umusaza Kabuga Félicien. Mu Rwanda ho ntibabyishimiye na gato.

Mu nkuru yacu y’ubushize: Félicien Kabuga: Abashinjacyaha bavuga ko ari Muzehe Kabuga Felisiyani wateraga inkunga abanyamakuru ba RTLM

11 thoughts on “Félicien Kabuga ntiyigeze aburana,ntiyigeze yisobanura kandi agiye kurekurwa

  1. Definitely consider that which you stated. Your favourite justification seemed to be on the web the simplest factor to bear in mind of.

    I say to you, I definitely get irked at the same time as people consider issues
    that they just do not recognise about. You controlled to
    hit the nail upon the highest as neatly as outlined out the whole thing with no
    need side effect , people can take a signal. Will likely be back to get
    more. Thank you

    Visit my website … eharmony special coupon code 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *