Umwuzukuruza wa Mbonyumutwa,madamu Maryse Mbonyumutwa arasobanura impamvu yagiye gushora imali ye mu Rwanda n’uko abavandimwe be batabyumva kimwe na we

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

I. Ingingo z’ingenzi:

  • Ni umwanzuro nifatiye ntawe ngishije inama
  • Ni igihugu cyanjye nshaa kuzaraga abana banjye
  • Nifuzaga gukorera mu Rwanda,guha abantu akazi no kubaka igihugu cyanjye
  • Demukarasi se ni iki? Ni amahitamo si urwiganwa
  • Nabihishe abavandimwe banjye kuko nzi neza ko bari kubimbuza bakanca intege
  • Nabibwiye Data arabishima kandi aranshyigikira,undi ni mubyara wanjye wabaga i Kigali
  • Ndishimye kandi ndanyuzwe
  • Ubucuruzi n’uruganda byanjye bitera imbere cyane kandi ngiye no kubyambutsa Tanzaniya n’ahandi

II. Ibyo iki kiganiro cyahishuye

Iki kiganiro cya Maryse Mbonyumutwa na Sanny Ntayombya mu kiganiro cyitwa Long Form cyahishuye ko Maryse Mbonyumutwa (wavutse muri 1974) yongeye gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda muri 2010. Iri zina rirazwi mu Mateka y’u Rwanda kuko sekuru Sushefu Dominique Mbonyumutwa azwi cyane mu Mateka y’uru Rwanda. Yabaye sushefu ku ngoma ya cyami na gikolonize, anaba Perezida w’Inzibacyuho w’u Rwanda ariko rutaraba Repubulika neza, kuko rwari rutarabona ubwigenge mu 1961.

Se umubyara, ni Shingiro Mbonyumutwa nawe uzwi mu Mateka kuko yari umwe mu bategetsi ba Leta y’Abatabazi 1994 (yari umuyobozi w’ibiro (directeur de cabinet) wa Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean) kandi yashyizwe mu majwi kenshi ko yaba yarakoze jenoside yakorewe abatutsi (yakunze kwitwa Interahamwe kabombo) ibintu byamaganiwe kure n’abamuzi neza kandi inkiko zikabiburira ibimenyetso.

Maryse Mbonyumutwa yakuriye mu muryango ukize kandi uzwi, akurira mu mugi wa Kigali n’uwa Gisenyi kugeza afite imyaka 10 ubwo yajyaga gukomereza kwiga amashuri abanza ayisumbuye na Kaminuza mu Bubiligi, yayarangiza akagaruka mu Rwanda aho yakoze mu butegetsi bwa Leta hagati ya 1993 na 1994 maze Leta yatsindwa agahunga asubira mu Bubiligi nk’impunzi kugeza muri 2010 ubwo yiyemezaga guhindura uko afata u Rwanda n’abategetsi bwarwo.

SOMA NANONE: Umusaza Mbonyumutwa Shingiro mwene Dominiko Mbonyumutwa perezida wa mbere w’u Rwanda yashaje,azashyingurwa tariki 04 Werurwe 2022.Yari muntu ki?

Basaza be ntibabyumva kimwe

Maryse Mbonyumutwa avuga ko atabyumva kimwe na bamwe mu bagize umuryango we. Atabavuze mu mazina, avuga ko yabahishe ko agiye kujya gushora imali ye mu Rwanda no gukorera yo. Bamwe muri basaza be bibumbiye mu ishyirahamwe Jambo asbl ntibahisha ko batavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ku bintu byinshi batangaza harimo gufunga urubuga rwa demukarasi mu Rwanda,kwica abatavuga rumwe na Leta mu gihugu imbere n’abayihungiye mu mahanga,gushimuta ababona ukundi imitegekere y’igihugu,gutoteza no gufunga abanyamakuru n’abanyambuga za youtube, gukumira uburenganzi bwo kuvuga icyo umuntu atekereza,guhindura itegeko nshinga,kubuza abashaka kwiyamamaza no guhatana mu matora nyamatora na perezida Paul Kagame, no kubaka igihugu kitagendera ku mategeko habe na demukarasi tutavuze uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

SOMA NANONE:U Rwanda rutinya “Jambo Asbl”kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugeza ubu. Ubwoba ni bwose i Kigali kubera ko urubyiruko rw’abanyarwanda bajijutse baba hanze bari kugenda bishyira hamwe.

Maryse Mbonyumutwa avuga ko abo mu muryango w e(atabavuze amazina) bagerageje kumubuza gushora imali ye mu Rwanda aho babimenyeye.Ikinyamakuru rutwitsi cyitwa My250Tv kigeze kwandika inkuru ivuga ngo Maryse Mbonyumutwa yitandukanyije na bene se bo muri “Jambo ASBL”.Muri iyo nkuru yo kuwa  15-06-2021 yasinywe n’uwitwa Ellen Kampire,umuryango wose waribasiwe ariko madamu Maryse Mbonyumutwa agirwa umwere wera de.

SOMA NANONE: SENATERI EVODE UWIZEYIMANA YIBASIYE ABUZUKURU BA MBONYUMUTWA.ESE ABONA ARUSHA MADAMU MARYSE MBONYUMUTWA GUKUNDA IGIHUGU? (VIDEWO)

SOMA NANONE: KUKI ABAHEZANGUNI B’IMPANDE ZOMBI BARWANYA ISHYIRAHAMWE JAMBO ASBL?

Impamvu yahisemo ubudasa (ikinyuranyo)

Maryse Mbonyumutwa yavuze ko mu buzima bwe yakuze yumva agomba kugira uruhare mu guhitamo ejo hazaza he, ari na cyo cyatumye adaha umwanya amajwi menshi ya bene wabo yamucaga intege.Mu magambo ye bwite agira ati: “Kugaruka mu Rwanda mu 2010 byari amahitamo yanjye. Natangiye nkora ubucuruzi ariko nyuma mfata umwanzuro wo gukora ikintu kinini kirenze gucuruza, nkagira uruhare mu kubaka u Rwanda.” Agira ati “Muri Gashyantare 2010, naje mu Rwanda mpamara iminsi itatu. Naje nta muntu n’umwe mbwiye (uretse mubyara we wabaga i Kigali ari na we wahoraga amushishikarizaga kuzasura u Rwanda hamwe na se Muzehe Shingiro Mbonyumutwa). Nari nzi ko ningira undi mbibwira hari abari kunca intege. Narishimye cyane kubera ko abantu naganiriye na bo ubwo nari mpageze, ni bo bamfashije kugira icyerekezo cy’ibyo ndimo ubu.”

Kimwe mu byatumye ahitamo ubudasa,ni icyitwa mu gifaransa “Crise d’identité”. Agira ati: “Nari mfite pasiporo yo mu Bubiligi, umugabo wanjye ni uwo muri Ecosse, twabaga mu Budage, nkakorera mu Bwongereza. Nkeka ko hari hariho ikibazo cyo kumenya uwo ndi we. Ni ikintu abantu bose bigeze kuba impunzi bakunze guhura na cyo. Ni bwo bwa mbere nari ngize ikibazo nk’icyo mu buryo bukomeyeIyo ufite umwana utangira kwibaza ngo ‘ese uyu mwana nzamuraga iki? Mbere na mbere nagombaga kubanza kumenya uwo ndi we […] Nkibaza nti ‘Ese umwana wanjye nzamwigisha uruhe rurimi? Ibyo ni byo byazamuye ibindi bibazo byose. Ni bwo u Rwanda rwatangiye kunzamo cyane.”

Maryse Mbonyumutwa avuga ko imyaka yari amaze mu mahanga, yumvaga hari icyo abura, cyane cyane kugira aho akomoka yita iwabo.

Uko se Shingiro Mbonyumutwa yabyakiriye

Agira ati: “Ubusanzwe Papa watekereza ko ari we wakabaye yarambujije kuza, yarambwiye ati ‘Niba koko ufite umushinga waha akazi abantu benshi si amahirwe kuri wowe gusa, ni amahirwe no ku gihugu. Ntabwo amateka yawe ugomba kuyashingiraho ngo uyarutishe igihugu’. Kuri njye ibyo byari bihagije, ikindi cyari kuba cyose ni akazi kacyo.”

Ni umunyenganda,umunyamideli n’umunyemali

Maryse Mbonyumutwa akigera mu Bubiligi, yakoze mu nganda zikora imodoka ndetse aza no kubikomereza mu Bwongereza. Avuga ko byari akazi keza kandi kari kamutunze, ariko ko buri gihe yumvaga agomba kwikorera, by’umwihariko akagira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.Yaje gusezera akazi ko gukorera abandi, atangira ubucuruzi mu Bushinwa ari na bwo yaje kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora imyenda muri Afurika. Mu magambo ye bwite agira ati “Nahoze numva hari icyo nakorera muri Afurika. Icyo gihe u Rwanda ntabwo rwazaga imbere kubera urwibutso nari ndufiteho, u Rwanda rwaje kuza nyuma.”

Maryse Mbonyumutwa afite inzu y’imideli Asantii ( prêt-à-porter  z’abagore n’abakobwa) ndetse n’uruganda rukora imyenda Pink Mango C&D Rwanda yashinze muri 2019 abifashijwemo na Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rwamubereye ubuki

Akomeza agira ati: “Hari abandi bavugaga bati nujya mu Rwanda uzicwa. Kubera izina ryawe, nta buryo wazagaruka uri muzima.” Bwa mbere mu 2010, Maryse yamaze mu Rwanda iminsi itatu. Uko yakiriwe n’uko yahabonye, byatumye mu Ukuboza uwo mwaka agarukana n’umuryango we ahamara igihe kinini.Kuva ubwo u Rwanda rwatangiye kuba mu mishinga ye, bigeze mu 2012 ahatangiza ubucuruzi mu buryo buhoraho.

Muri uwo mwaka, ikigo cya Maryse Mbonyumutwa cyatsindiye isoko ryo gushyira ibikoresho muri hoteli Park Inn by Radisson Blue, bimuha icyizere gikomeye cy’uko ubucuruzi mu Rwanda bushoboka.

Mu 2019 uruganda C&D Pink Mango rwatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe na Leta. Ni uruganda rukora imyenda icururizwa mu gihugu n’iyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 85% aho rufite abakiliya benshi kandi banini.

Avuga ko u Rwanda rwamuryoheye kandi ko rwamushyigikiye cyane. Mbonyumutwa Maryse arateganya no kwagurira ibikorwa bye muri Tanzaniya ndetse agatangiza inganda zizamufasha kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo mu Majyepfo.

SOMA NANONE: Ese kutavuga rumwe n’ubutegetsi byakubuza gukunda abanyarwanda bari mu gihugu imbere no kubafasha mu iterambere? Ese byaba ari ugufasha ubutegetsi bw’igitugu? Gukunda igihugu no kurwanya igitugu byakorwa gute?

Uko abona abanenga Leta ya’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi

Maryse Mbonyumutwa yavuze ko abanenga u Rwanda cyane cyane politiki yarwo, bakwiriye kubanza kumva ko buri gihugu gitandukanye n’ikindi haba mu mico n’ibyo gishaka kugeraho.Mu magambo ye bwite aragira ati:

“Kuri njye demokarasi ni uburenganzira bwo gutora ariko abantu bakumva ko amahitamo y’abantu runaka atagomba byanze bikunze kumera nk’ibyo abandi batekereza bakurikije aho baherereye. Aho uherereye byanze bikunze hatandukanye n’aho abari gutora baherereye.”

Soma nanone: Ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa umwuzukuru wa perezida wa mbere w’u Rwanda Dominique Mbonyumutwa washoye Imali mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi,ikibazo kiri he?

III. Ibyo iki kiganiro kitavuze

Iki kiganiro ariko nticyavuze izina rya mubyara we w’i Kigali wahoraga amushishikariza kuza gusura u Rwanda muri ya gahunda ya COME AND SEE & GO AND TELL (NGWINO URORE UBUNDI USUBIREYO UBABWIRE) gahunda politike y’ishyaka rya FPR Inkotanyi yo kureshya abahoze muri Leta za mbere ya jenoside bafite amafaranga cyangwa bashaka kwitandukanya n’ababyeyi babo bo mu bwoko bubi, cyangwa bonse amashereka mabi tubivuze mu mvugo y’i Kigali.

Iki kiganiro kandi nticyahishuye niba ari FPR Inkotanyi yamuterese binyuze muri uwo mubyara we, cyangwa niba mubyara we ari we wafashe iya mbere mu kumugeza mu Rwanda akamuhuza na FPR Inkotanyi. Iki kiganiro ntikinavuga uko yaje kubonana na perezida Paul Kagame na Madamu we Janet Kagame (ku ifoto), n’uko bamuhaye uruhushya rwo gukorera mu Rwanda se aregwamo jenoside (arengana); cyangwa icyo yemeranyije na Paul Kagame na FPR Inkotanyi kugira ngo ahirwe mu gihugu abandi benshi bananiriwemo.

Nanone iki kiganiro cyanze kuvuga ko Maryse Mbonyumutwa ari we wambika Polisi y’igihugu,akambika RIB, akambika urwego rw’amagereza (abacungagereza) akanambika imfungwa n’abagororwa bose mu gihugu hose, akagira amasoko yo kwambika abakozi ba za Hotel, gukora imitako amarido n’ibindi byose muri za Hotels zose zikomeye mu gihugu, kugera no muri perezidansi nk’uko isoko yacu ibitubwira.

Nanone iki kiganiro nticyavuze niba muri iki gihe Maryse Mbonyumutwa yarinjiye Umuryango wa FPR Inkotanyi kuko mu bihe byashije yavugaga ko ari “apolitique” bivuga ko ntaho yahuriraga na politike ko we ari muri business gusa. Ntitwanamenye niba amafaranga yose akoresha nta migabane ya FPR Inkotanyi cyangwa ya Paul Kagame n’umuryango we bwite irimo,cyangwa niba ataragizwe “umushumba” (w’umutungo) mu bandi, n’ibindi n’ibindi.

Nanone kandi iki kiganiro nticyakomoje ku nkuru y’uruganda rw’imyenda rundi ruherutse gushya rugakongoka, bamwe bakekaga ko ari urwa Maryse Mbonyumutwa ariko isoko yacu ikatubwira ko ahubwo ari urwa ba mukeba be b’abashinwa bahoze bakorana bakaza gutandukana nawe bakikorera ibyabo bahiuganwa nawe. Ese gushya kwarwo hari isano bifitanye n’ugutera imbere kw’inganda ze n’ubucuruzoi bwe buri gutera imbere byihuse cyane?

Birumvikana ko uwamubajije atari kubasha gusubiza ibi bibazo byose,ariko uwabishobora yadufasha kubimugezaho ubutaha akazabisubiza byose kimwe kimwe.

36 thoughts on “Umwuzukuruza wa Mbonyumutwa,madamu Maryse Mbonyumutwa arasobanura impamvu yagiye gushora imali ye mu Rwanda n’uko abavandimwe be batabyumva kimwe na we

  1. What a great story! I’m so glad you shared it. The data you supplied was both practical and simple to grasp. Your ability to simplify otherwise difficult ideas is much appreciated. Anyone interested in learning more about this subject would benefit greatly from reading this.

  2. Much obliged for the enlightening piece. Your presentation style really facilitated comprehension and practical application of the material. I value the time and energy you invested in gathering information and composing this. To anyone interested in this topic, it is an excellent resource.

  3. Great article! Your insights are very valuable, and the way you presented the information made it easy to understand. I appreciate the time and effort you put into researching and writing this. It’s a great resource for anyone interested in this topic.

  4. For en flott historie! Jeg er så glad for at du delte den. Dataene du ga var både praktiske og enkle å forstå. Din evne til å forenkle ellers vanskelige ideer er sterkt verdsatt. Enhver som er interessert i å lære mer om dette emnet vil dra stor nytte av å lese dette.

  5. Utmerket stykke! Din grundige oppsummering er sterkt verdsatt. Jeg ser nå saken fra en annen vinkel takket være dine innsiktsfulle kommentarer. Du gjorde dine poeng veldig tydelige med eksemplene du inkluderte. Jeg er takknemlig for at du skrev dette.

  6. Great article! Your insights are very valuable, and the way you presented the information made it easy to understand. I appreciate the time and effort you put into researching and writing this. It’s a great resource for anyone interested in this topic.

  7. Simply wish to say your article is as amazing The clearness in your post is just nice and i could assume youre an expert on this subject Well with your permission let me to grab your feed to keep updated with forthcoming post Thanks a million and please carry on the gratifying work

  8. you are truly a just right webmaster The site loading speed is incredible It kind of feels that youre doing any distinctive trick In addition The contents are masterwork you have done a great activity in this matter

  9. قنوات الكابلات الكهربائية (المعدنية) يفخر مصنع إيليت بايب في العراق بتقديم قنوات الكابلات الكهربائية (المعدنية) ذات الجودة العالية، المصممة لتوفير قوة وحماية فائقة لأنظمة الأسلاك الكهربائية. تم تصميم قنواتنا المعدنية لتحمل الظروف القاسية، مما يوفر حماية قوية ضد الصدمات الميكانيكية والتداخل الكهرومغناطيسي. مثالية للتطبيقات الشديدة، هذه القنوات ضرورية لضمان سلامة وموثوقية التركيبات الكهربائية. كأحد الأسماء الرائدة في الصناعة، يتميز مصنع إيليت بايب بجودة عالية وموثوقية في إنتاج القنوات المعدنية التي تلبي أقسى المعايير. اكتشف المزيد على موقعنا: elitepipeiraq.com.

  10. Keep up the fantastic work! Kalorifer Sobası odun, kömür, pelet gibi yakıtlarla çalışan ve ısıtma işlevi gören bir soba türüdür. Kalorifer Sobası içindeki yakıtın yanmasıyla oluşan ısıyı doğrudan çevresine yayar ve aynı zamanda suyun ısınmasını sağlar.

  11. ✔️꽁타✔️꽁머니,토토꽁머니,꽁포,꽁머니이벤트✔️구글검색 꽁타✔️ 꽁머니토토 My brother suggested I might like this blog He was totally right This post actually made my day You can not imagine simply how much time I had spent for this info Thanks

  12. Hi i think that i saw you visited my web site thus i came to Return the favore Im attempting to find things to enhance my siteI suppose its ok to use a few of your ideas

  13. Its like you read my mind You appear to know so much about this like you wrote the book in it or something I think that you can do with a few pics to drive the message home a little bit but other than that this is fantastic blog A great read Ill certainly be back

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *