Umuraperi Jay Polly yari azi neza ko azagwa muri Gereza.

Umuraperi wari ukunzwe cyane mu Rwanda Jay Polly akaba ari nawe wakwita umwami w’injyana ya Hip Hop mu rwa Gasabo, yapfuye amarabira ku itariki mbi cyane ku bakunzi be ari yo ya 2/09/ 2021. Inkuru yabanje gutangazwa n’ikinyamakuru igihe.com cyegereye cyane Leta yari iy’uko yaba hari ibintu yanywereye muri gereza bikamugwa nabi kugeza bimwishe,inkuru yaje kuba “impamo” ubwo urwego rwa Leta rushinzwe imfungwa n’abagororwa ‘RCS’ narwo rwunze mu nkuru y’igihe.com rukemeza ko JAY yaba yishwe n’amazi isukari na alukoro iyi ikoreshwa mu kogosha!

IBYO BISOBANURO BYASHIDIKANYIJWEHO

Umwe mu nshuti ze za bugufi w’umuhanzi wavuganye n’ikinyamakuru therwandan.com wagisabye ko izina rye ridatangaza ngo kubera impamvu z’umutekano we,yaba yaragize ati

“Ariko baba bumva ko abanyarwanda turi ibigoryi turi injiji zidatekereza? Wasobanura gute ukuntu ibyo binyobwa babinyoye ari 3, hakavamo umwe akaba ariwe bihitana? Niberure bavuge ko bamurangije bareke kubeshya. Asyi!”

Kalisa Claude, ni umufana ukomeye wa nyakwigendera nawe yagize ati 

“Ariko ibinyoma biragwira ngo Kabaka yishwe n’uruvangitirane rwa alcool n’isukari ? Hahahahh oya sinabyemera ababisha bamugiriye ishyamba none birangiye bamuhitanye biriya biboolo uwagiye Madrid ‘muri gereza’ wese ndibwira ko abizi ntibyica kabisa barabeshya. Sawa tuuu Imana niyo nkuru.”

Umuvandimwe we wavuganye na BBCNews yavuze ko Jay Polly yari mutaraga,ko bavuganye nta n’igicurane arwaye,kandi ko atiyumvisha ukuntu inkuru zibanza mu bitangazamakuru mbere y’uko umuryango we bwite umenyeshwa ubwo burwayi ndetse n’urupfu rwe.Bakubiswe n’inkuba.

Abo ku mbugankoranyambaga nka facebook nabo abenshi ni ababishidikanyaho,nk’umwe wagize ati “Usibye na alukolo bakoresha mu kogosha,na kole ubwayo abana bo ku muhanda barayinywa nthagire n’umwe yica nkanswe Jay Polly umusore w’imyaka 33 urya neza agakora na siporo!”

Undi nawe wo mu muryango we yagize ati “Niba koko bari bamaze kubona ko yanyoye biriya bintu byari bihagije ngo bamuha igikombe kimwe cy’amata aruke mbere yo kumuha indi miti. Iyo bamuha amata ntihari gupfa.”

URUPFU RWE RWIGEZE KUVUGWAHO N’UMWE MU BAHOZE ARI UMUPOLISI MUKURU IP JOHN B. SIMBABURANGA

Ku itariki ya 10 kamena 2021 amezi asaga 2 mbere y’uko Jay Polly apfa,kuri twiter uwo wahoze ari umupolisi ukomeye ariko waje guhunga u Rwanda, yifatiye ku gahanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda General Paul Kagame maze yemeza ko ari we ushaka kwica Jay Polly ndetse anemeza ko ari nawe wishe Kizito Mihigo undi muhanzi waguye muri Kasho ya Polisi bikavugwa ko yiyahuje amashuka agapfa,anongeraho ko yishe na Bahati Innocent undi muhanzi w’umusizi uherutse kuburirwa irengero mu Rwanda.

N’ubwo bwose abantu batandukanye bakomeje gushakisha icyaba kishe uyu muhanzi mu marabira,nta mpamvu ihurizwaho yari gutuma yicwa nk’uko bikekwa.Abanyarwanda benshi cyane cyane abari mu Rwanda bemeranya n’impamvu zatanzwe na Leta,dore ko Jay Polly ngo n’ubusanzwe yari asanzwe akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge.

JAY POLLY NGO YABA YARI AZI NEZA KO AZASUBIZWA MURI GEREZA KANDI KO AZAGWAYO

ku ifoto ni tariki 25 Mata 2021, yari ari kumwe n’abantu bandi 11 bivugwa ko bafatiwe hamwe barenze ku mabwiriza ya covid-19.

Amakuru dukesha ikinyamakuru therwandan.com avuga ko ubwo uyu muhanzi yari afunze mu 2018 azira amakimbirane bivugwa ko yari yagiranye n’uwari umugore we, Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yakoresheje indirimbo ze mu buryo buzwi nka ‘caller tune’ nta masezerano bafitanye.

Ubwo yafungurwaga muri Mutarama 2019, ngo yaba yaragiye kubaza MTN icyatumye ikoresha ibihangano bye itamusabye uburenganzira, yifashishije Itegeko no 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ubuyobozi bw’Iki kigo buramusiragiza karahava.

Uwahaye amakuru the rwandan.com yavuze ko “Yabishyuzaga miliyoni zigera muri 200, baramusuzugura bamubwira ko nta na miliyoni imwe bazamuha ngo niba ababaye azajye kubarega. Jay yarakomeje arabatitiriza kugeza ubwo ababwiye ko azajya kubarega nabo batangira kumutera ubwoba bamubwira ko babishatse bamusubiza Mageragere kandi ko nasubirayo atazavayo. Ibi niwe ubwe wabinyibwiriye si inkuru mbarirano.”

Yakomeje avuga ko igihe cyageze atangira guterwa ubwoba n’abapolisi bakomeye. Ati “Bitangira yari aziko byoroshye, ariko igihe cyarageze ahagamarwa n’umuyobozi mukuru wa polisi, aramubwira ngo ntazumve yongeye kujya guteza umutekano mucye muri MTN, Jay amubwira ko atigeze ajya guteza umutekano mucye ahubwo yagiye kwishyuza. Undi aramubwira ngo nasubirayo bazabonana. Icyakurikiyeho rero nuko yapangiwe iriya dosiye y’ibiyobyabwenge no kwica amabwiriza yo kwirinda covid-19.”

Ibyo ari byo byose,abaganga ntibaratangaza ibisubizo by’ibizamini bakorera umurambo (autopsie) ngo byemeze cyangwa bihakane izo nkuru zose hakubiyemo n’inkuru yatangajwe na Leta ihagarariwe na RCS.Ni ah’abasomyi kwisesengurira!

Incuti,abafana n’umuryango wa Jay Polly,bakomeze kwihangana muri ibi bihe bitoroshye. Uko amakuru azagenda amenyekana,ikinyamakuru cyanyu afriquela1ère.com kizagenda kiyabagezaho

35 thoughts on “Umuraperi Jay Polly yari azi neza ko azagwa muri Gereza.

  1. 491749 288143I basically could not go away your internet site prior to suggesting that I really enjoyed the regular information an individual supply to your visitors? Is gonna be once more continuously so that you can have a look at new posts 829224

  2. 369708 924322An fascinating discussion is worth comment. I believe that you ought to write much more on this topic, it may not be a taboo topic but usually folks are not enough to speak on such topics. To the next. Cheers 5890

  3. I’ve been looking for photos and articles on this topic over the past few days due to a school assignment, bitcoincasino and I’m really happy to find a post with the material I was looking for! I bookmark and will come often! Thanks 😀

  4. 803886 243827Id ought to speak to you here. Which is not some thing Which i do! I like reading an write-up that can make folks believe. Also, thank you for permitting me to comment! 878452

  5. 19743 457644This design is spectacular! You naturally know how to maintain a reader amused. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own weblog (well, almostHaHa!) Amazing job. I genuinely enjoyed what you had to say, and more than that, how you presented it. Too cool! 288833

  6. 260501 263443My California Weight Loss diet invariably is an cost effective and versatile staying on your diet tv show made for men and women who uncover themselves preparing to drop extra pounds and furthermore ultimately keep a significantly healthier habits. la weight loss 842241

  7. 777556 366557Outstanding weblog here! In addition your site rather a great deal up fast! What host are you the usage of? Can I get your affiliate link to your host? I wish my site loaded up as rapidly as yours lol 866379

  8. Thanks for sharing this informative information with us. If you don’t know what are Twitch Bits? If not, then read carefully. Twitch Bits are a virtual천안출장샵 currency, Every bits of currency you obtain is worth one, and only you need to convert twitch bits to dollars. For complete info about these twitch bits, I would suggest you can read one blog about Bits on Twitch.

  9. 997713 656830Hello. fantastic job. I did not expect this. This is a impressive story. Thanks! You created certain fine points there. I did a search on the subject matter and identified the majority of folks will have the same opinion with your blog. 554807

  10. 247064 268989I like the valuable info you offer in your articles. Ill bookmark your weblog and check once more here regularly. Im quite certain Ill learn a lot of new stuff proper here! Very good luck for the next! 49957

  11. Pingback: naza24
  12. Pingback: พอด

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *