U Rwanda rwafatiwe mu cyuho,none rwasezerere muri Shampiyona Nyafurika kubera gukinisha Abanya-Brésil yabise abanya-Rwanda.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB) ryasabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil rwihishwa.

U Rwanda rwari rwaramaze kubona itike ya ½ nyuma yo gutsinda Maroc na Nigeria, ni kimwe mu bihugu icyenda byari muri Shampiyona Nyafurika y’Abagore iri kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 10 Nzeri, aho iri rushanwa ryari gusozwa ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021.

Ubwo rwari rugiye gukina umukino usoza iyo mu Itsinda A na Sénégal ku wa Kane, Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Waithaka Kioni, yavuze ko usubitswe ngo “kubera impamvu tekinike”. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminota 30 yari irenze ku isaha (saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba) umukino wari gutangiriraho.

Gusa, mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, hari ibiganiro byabereye ahasanzwe hicara abakomiseri b’umukino, mu bari babirimo harimo Visi Perezida wa Kabiri (ushinzwe amarushanwa ) w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’.

Mu kibuga, amakipe yari yamaze kwishyushya, abakinnyi bategereje ko ibyaganirwaga birangira. Gusa, ku ruhande rw’u Rwanda, byasaga n’aho hari ikibazo.

Amakuru yahise amenyekana ako kanya ni uko hari igihugu (icyo gihe havugwaga Maroc cyangwa Kenya) cyasabye ko harebwa ibyangombwa by’abakinnyi bane b’Abanyarwanda bakomoka muri Brésil.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa.

Umukino warasubitswe, nyuma y’amasaha make hasohoka ibaruwa yanditswe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ivuga ko aba bakinnyi uko ari bane batujuje ibyangombwa bibemerera gukinira u Rwanda, bityo rwaterwa mpaga ku mukino wahuje ibihugu byombi nubwo rwari rwatsinze amaseti 3-0.

Kuri uwo mugoroba wo ku wa Kane, hahise haba inama yarangiye saa Munani n’igice z’ijoro ndetse amakuru avuga ko yemerejwemo ko u Rwanda nta kibazo rufite ku bakinnyi kuko nta kindi gihugu bigeze bakinira.

Ibaruwa ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye, yanditswe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil, ivuga ko aba bakinnyi bane batigeze bakinira icyo gihugu bityo bashobora kwandikishwa na FRVB nk’aho ari ho bakomoka.

Gusa, ku wa Gatanu mu gitondo, amakipe, abakinnyi n’abandi bose bari mu irushanwa, babwiwe ko baguma kuri hoteli, imyitozo n’imikino byose bibujijwe kugeza igihe hatangiwe irindi tangazo. Icyo gihe, hari amakuru yavugaga ko hari izindi mpapuro zagaragajwe zigaragaza ko habayemo amakosa mu buryo abakinnyi b’Abanya-Brésil bandikishijwe n’u Rwanda.

Habaye indi nama bivugwa ko yitabiriwe na Hajij Bouchra uyobora CAVB, wari wagiye mu Burundi, ariko akaba yarahise agaruka i Kigali igitaraganya.

Ahagana saa Saba n’igice, CAVB yavuze ko Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zijya gukina ndetse n’abasifuzi baba bageze muri Kigali Arena saa Munani zuzuye, umukino wa mbere wari kuri gahunda y’uwo munsi ugatangira.

Iri tangazo ryahise rinyomozwa n’irya FRVB rivuga ko abantu bakomeza kuguma kuri hoteli ndetse hari amakuru ko ibibuga bya Kigali Arena na Petit Stade Amahoro byari bifunze.

Ahagana saa Mbili z’ijoro, hari amakuru IGIHE yamenye ko umupira washyizwe mu kibuga cy’u Rwanda ku buryo ari rwo rwemeza niba irushanwa rikomeza cyangwa rigasubikwa burundu.

Uretse ibyari byabyutse byandikwa ko u Rwanda rwasezerewe ndetse n’ibyavugwaga ko rwasabye CAVB gusaba imbazi kuba umukino warahagaritswe kandi nta kibazo abakinnyi barwo bafite, hari amakuru yavugaga ko hari amakosa yagaragajwe, yabayeho mu kwandikisha aba bakinnyi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko inama yabaye kugeza saa Sita z’ijoro ryakeye ari yo yagaragarijwemo ko Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryakoze amakosa mu kwandikisha abakinnyi bityo Ikipe y’Igihugu yasezererwa ndetse na ryo rishobora guhagarikwa imyaka itatu.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB) ryagaragaje ko Minisiteri ya Siporo yasabye ko guhagarikwa kw’abakinnyi b’u Rwanda byakurwaho ubundi bagakomeza gukina.

CAVB yo yasabaga kuba abakinnyi bafite ikibazo batakwemererwa gukina, ariko u Rwanda rukemererwa gukomeza irushanwa.

Ku ruhande rwa FIVB, yo yavuze ko abakinnyi bahagarikwa n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwakinnye yose hashingiwe ku mategeko yayo.

Yasabye CAVB na Minisiteri ya Siporo ko bakomeza irushanwa, ariko u Rwanda rugasezererwa kugira ngo irushanwa rirangire dore ko rizatanga amakipe abiri azakina Igikombe cy’Isi mu 2022.

Yagize iti “FIVB irashimangira ko itafata icyemezo kivuguruza amabwiriza yayo.”

Ingingo ya 2.4.1 y’amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira. Nguko uko u Rwanda rwafatiwe mu cyuho!

Ku rutonde rwemewe rw’abakinnyi bose bagize irushanwa, nta kipe banditsweho nk’uko bimeze ku bandi bose b’u Rwanda nubwo n’andi makipe atigeze agaragaza aho abakinnyi bayo bakina.

Ku wa Gatanu hari hateganyijwe imikino isoza iy’amatsinda, aho Maroc yari kwisobanura na Nigeria bishakamo ikipe izazamukana n’u Rwanda guhera saa Kumi. Uyu mukino wari kuba wabanjirijwe n’uwo mu itsinda B wari guhuza Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa Munani naho Tunisia igakina n’u Burundi guhera saa Kumi n’ebyiri.

Imikino ya ½ n’iyo guhatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore yari kuba kuri uyu wa Gatandatu mu gihe iri rushanwa ryari gusozwa ku Cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2021.

Mariana Da Silva ni umwe mu bakinnyi bane bakomoka muri Brésil bari gukinira Ikipe y’Igihugu y’AbagoreAline Siqueira ukina asatiraAline Siqueira (1) na Bianca Moreira Gomes ku mukino wa mbere mu mwambaro w’u Rwanda ubwo rwatsindaga MarocApolinario Caroline Taiana akora serivisiBianca Moreira Gomes ni we wari Visi Kapiteni w’u Rwanda muri iri rushanwaU Rwanda rwari rwamaze kugera muri ½ nyuma yo gutsinda Maroc na Nigeria mu mikino ibiri ibanza


36 thoughts on “U Rwanda rwafatiwe mu cyuho,none rwasezerere muri Shampiyona Nyafurika kubera gukinisha Abanya-Brésil yabise abanya-Rwanda.

  1. 801010 757706Im often to blogging and i in actual fact respect your content material. The piece has really peaks my interest. Im going to bookmark your content material and preserve checking for brand new info. 47818

  2. 735088 503878Do you mind if I quote a couple of your posts as long as I supply credit and sources back to your web site? My blog is within the exact exact same region of interest as yours and my visitors would truly benefit from some with the information you give here. Please let me know if this ok with you. Thanks! 592163

  3. Hi, I do believe your blog might be having web browser
    compatibility problems. Whenever I take a look at your web
    site in Safari, it looks fine however when opening in Internet Explorer, it’s
    got some overlapping issues. I just wanted to provide you with a
    quick heads up! Apart from that, excellent website!

  4. Excellent web site you’ve got here.. It’s difficult to find
    quality writing like yours these days. I seriously appreciate individuals
    like you! Take care!!

  5. Hello there, I discovered your blog by way of Google at the same time as
    searching for a related subject, your web site came up, it looks good.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.

    Hi there, just changed into aware of your blog via Google, and
    found that it is really informative. I am gonna be careful for brussels.
    I’ll be grateful if you happen to continue this in future.
    Many other people will probably be benefited from your writing.

    Cheers!

  6. Today, while I was at work, my sister stole my iPad and tested to see if it can survive a twenty five foot drop, just so she can be a youtube sensation. My iPad
    is now destroyed and she has 83 views. I know this is completely off topic but I had to share it with someone!

  7. 101338 479615I was curious if you ever thought of changing the page layout of your site? Its very well written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better. Youve got an awful lot of text for only having 1 or two images. Maybe you could space it out better? 446177

  8. 367451 213723Considerably, the story is in reality the greatest on this noteworthy subject. I agree with your conclusions and will eagerly watch forward to your next updates. Saying nice 1 will not just be sufficient, for the wonderful clarity inside your writing. I will immediately grab your rss feed to stay privy of any updates! 254972

  9. 772381 692912Pretty part of content. I just stumbled upon your weblog and in accession capital to assert that I get really loved account your weblog posts. Any way Ill be subscribing on your feeds or even I success you access constantly quick. 838809

  10. 857301 459945An intriguing discussion will probably be worth comment. I believe that you just write a lot far more about this topic, it may possibly become a taboo topic but generally consumers are inadequate to communicate in on such topics. To another. Cheers 743086

  11. Hello there, I discovered your blog by way of Google at the same time as
    searching for a related subject, your web site came up, it looks good.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.인제출장샵

    Hi there, just changed into aware of your blog via Google, and
    found that it is really informative. I am gonna be careful for brussels.
    I’ll be grateful if you happen to continue this in future.
    Many other people will probably be benefited from your writing.

  12. Hello there I am so delighted I found your weblog, I really found you
    by mistake, while I was looking on Google for something else, Regardless I am here now and would just like to say kudos for a tremendous post and a
    all round entertaining blog (I also love the theme/design), I don’t have time to read it
    all at the moment but I have bookmarked it and also added in your
    RSS feeds, so when I have time I will be back to read a lot more, Please do keep
    up the awesome job.

  13. Pingback: ks lumina
  14. Hi there, You’ve done an excellent job. I will definitely digg
    it and personally recommend to my friends. I’m sure they
    will be benefited from this site.

  15. Thank you for the good writeup. It in fact was a amusement account it.
    Look advanced to more added agreeable from you! By the way, how
    can we communicate?

  16. Pingback: pglike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *