Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25.Amahanga yabyamaganiye kure.

Ububiligi,Leta zunze ubumwe za Amerika,Umuryango w’Ibihugu by’uBurayi,Amnesty International ndetse n’abantu bamwe na bamwe ku giti cyabo bamaganiye kure uru rubanza bise ko rutakurikije amategeko kandi ko rwahonyanze uburenganzira bw’uregwa.U Rwanda rurabihakana. Soma icyegeranyo kirambuye.

Rusesabagina ntabwo yaje mu rukiko n'uyu munsi. Imbere ibumoso hari Callisxte Nsabimana 'Sankara' na Herman Nsengimana bombi babaye abavugizi ba FLN
Rusesabagina ntabwo yaje mu rukiko n’uyu munsi. Imbere ibumoso hari Callisxte Nsabimana ‘Sankara’ na Herman Nsengimana wamusimbuye ku mwanya w’umuvugizi wa FLN

Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, naho Callixte Nsabimana alias Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN agafungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije Rusesabagina na Sankara bimwe mu byaha baregwa by’iterabwoba, rubagira abere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Urukiko rwavuze ko bombi bagiye bemera bimwe mu byaha baregwa bakanabisabira imbabazi, nk’impamvu nyoroshyacyaha.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina – wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi – ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ni bo bafatwa nk'ab'ingenzi muri uru rubanza
Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ni bo bafatwa nk’ab’ingenzi muri uru rubanza

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ‘Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.

Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu.

Muri uru rubanza, uretse babiri mu baregwa, abandi bose bategetswe kuzariha indishyire zose hamwe zirenga miliyoni 400 y’u Rwanda, mu bantu barenga 30 na kompanyi ebyiri baregeye indishyi.

Rusesabagina – n’uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko ‘nta butabera yiteze muri uru rukiko’.

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko uzakomeza kumurwanaho

line

Isesengura ry’abakurikiranye iyi dosiye ku kuntu uru rubanza rwagenze

Imyaka 25 y’igifungo kuri Paul Rusesabagina yabaye nko gutungurana kuri uru rubanza rw’iterabwoba rukomeye kurusha izindi mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside.

Ubushinjacyaha hamwe n’imiryango y’abishwe bari basabiye Rusesabagina gufungwa burundu bavuga ko ari we wari inyuma y’ibitero bya FLN byiciwemo abantu bose hamwe icyenda.

Benshi bari biteze igihano kiruta ibindi kuri uyu mugabo wivanye mu rubanza rugitangira.

U Rwanda, igihugu gifite bamwe mu bantu bakomeye cyangwa bahoze bakomeye ubu bahunze kandi banenga Perezida Paul Kagame, nta na rimwe mbere ubutegetsi bwabashije kugira uwo muri bo rugeza mu Rwanda akaburanishwa ku byaha nk’ibi by’iterabwoba.

Rusesabagina, inzobere mu by’amahoteli yakoresheje izina yakuye muri filimi ‘Hotel Rwanda’ yigaragaza nk’umuntu ushobora kuba mukeba wa Paul Kagame muri politiki, ariko uruhare rwe mu gufasha FLN rwatumye akurikiranwa na leta ya Kigali kugeza imufashe

Urubanza rwa Rusesabagina: Umwe mu baregera indishyi yashimye uko rwaciwe

line

‘Imyaka 25 ingana na burundu’ – Anaise Kanimba yabyamaganiye kure

Anaise Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yatangarije itangazamakuru ko imyaka 25 kuri se w’imyaka 67 “ingana no gufungwa burundu kuri gereza tuzi zo mu Rwanda”.

Ati: “Twari tubyiteze, ntabwo bidutunguye kuko rwari urubanza rw’ikinamico. Ndababaye cyane kandi ndasaba n’umuryango mpuzamahanga kubona ko data adahawe ubutabera.”

Nsengiyumva Vincent uri mu baregeye indishyi yavuze ko hari ibyashimishije abaregeye indishyi ariko ko “benshi muri bo bazajurira” kubera ibitabashimishije.

Nsengiyumva ati: “Muri rusange icyadushimije ni uko bategetswe kwishyura indishyi, ariko abaregera indishyi abenshi bazajurira kuko urukiko ntacyo rwabageneye, rwirengangije ibimenyetso batanze.”

Rusesabagina ni muntu ki ?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro
  • Yabaye umukuru wungirije w’ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN
  • Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe batandatu
  • Ibyaha aregwa bishingiye ku bitero by’izi nyeshyamba

Mu kwezi kwa kane 2005, Rusesabagina yari mu bantu bitezwe kuri stade Amahoro ubwo rubanda yari igiye kwerekwa bwa mbere film ‘Hotel Rwanda’. Ntiyahageze.

UBubiligi bwamaganiye kure urwo rubanza,buvuga ko butazabyemera

Madamu Sophie Wilmès, minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi mu izina rya Leta y’Ububiligi yavuze ko batemera rwose uko urubanza rwagenze n’uko rwaciwe,ku buryo yeruye ko Paul Rusesabagina yaciriwe urubanza rubi kandi rubogamye.

Yavuze ko bidatinze azahura na mugenzi we w’u Rwanda byihutirwa bitarenze iki cyumweru.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina © Belga

Paul Rusesabagina ntiyahawe ubutabera na buke, byashimangiwe kuri uyu wa mbere na madamu Sophie Wilmès minisitiri w’ububanyi n’amahanga nyuma yo kumva uko urubanza rwakaswe. Tubibutse ko bwana Rusesabagina ari umubiligi, akaba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rukuru rw’i Kigali rwamuhamije icyaha karundura cyiswe Iterabwoba.

Gufatwa nk’umwere igihe cyose utarahamwa n’icyaha ntibyubahirijwe

“Kuva uru rubanza rugitagira,nta ko tutagize nka Leta y’Ububiligi ngo tubyibutse abategetsi kenshi gashoboka ariko ntibyubahirijwe,kuko Bwana Rusesabagina ntiyahawe ubutabera cyane cyane ko banze ko yunganirwa uko bikwiriye. Ikindi gufatwa nk’umwere igihe cyose utarahamwa n’icyaha ntibyubahirijwe. Izo ngingo zonyine zirahagije kugira ngo dushidikanye ku byavuye mu ri ubu bucamanza” iryo ni itangazo ry’ukuriye ububanyi n’amahanga mu Bubiligi.

Vincent Biruta yahamagajwe guhura na Madame Wilmès kuri iki gihano cyakatiwe Rusesabagina

Uwo mu ministre yarahiye ko agomba guhura bubi na bwiza na bwana Vincent Biruta, bitarenze iki cyumweru,aho bazahurira mu nama y’Umuryango w’Abibumbye i New York. 

Madame Wilmès yongeyeho ati “Hagati aho ariko,Belgique tuzakomeza kuvugana no gucungira hafi bwana Rusesabagina”.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi byabyamaganye rugikubita

Amerika yanahaye umudari w’umudendezo utangwa na perezida muri 2005, n’Inteko ishinga amategeko y’u Burayi byamaganye ishimutwa ndetse n’urubanza mbere hose. Paul Kagame yagiye abazwa kenshi iby’iyi dosiye agasubiza ko rwose Rusesabagina azacirwa urubanza rwiza rwujuje ubuziranenge.

Amnesty International yabyamaganiye kure

Amnesty International kuri uyu wa mbere yagaragaje ko habayeho “kwica nkana” uburenganzira bwa Rusesabagina, hakubiyemo ko n’ifatwa rye “ryari ryuzuyemo ibinyoma byinshi”, “uko yafashwe akisanga mu Rwanda”,hamwe n’ ” uko yashimuswe ku ngufu akabanza akanafungwa mu ibanga “. Umuryango Fondation Clooney wavuze ko ” hashingiwe ku myaka ye y’ubukure hamwe n’uburwayi yisanganiwe, iki gihano yakatiwe gikabije kandi gihwanye no gukatirwa urwo gupfa”.

Paul Rusesabagina amaze imyaka isaga 20 ari we muntu ugaragara uhanganye bidasubirwaho na Paul Kagame, ahora shinja kuba umunyagitugu w’umuhezanguni kandi ucengeza amatwara mu baturage yo kwangisha ubwoko bw’abaHutu. Kuva muri 1996 yabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Belgique, mbere yo gufatwa akisanga i Kigali mu mwaka ushize wa 2020 mu buryo budasobanutse, kuko we yamanutse mundege azi ko ageze i Burundi.

Igitangaje ni uko Leta y’u Rwanda yaje kwemera ko ariyo ” yohereje indege yo kumuzana ” i Kigali, ariko igahakana ko ifatwa rye ritubahirije amategeko kandi ko uburenganzira bwe butigeze buhonyorwa.

Iyi nkuru mwayikusanyirijwe n’ikinyamakuru cyanyu Afriquela1ère.com ivanywe mu binyamakuru mpuzamahanga binyuranye nka Paris Match,France24,BBC,VOA na RFI.

39 thoughts on “Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25.Amahanga yabyamaganiye kure.

  1. 838691 580404Id want to verify with you here. Which is not one thing I generally do! I take pleasure in reading a submit that will make individuals feel. In addition, thanks for permitting me to remark! 194217

  2. 126320 128293Oh my goodness! an remarkable write-up dude. Several thanks Even so My business is experiencing trouble with ur rss . Do not know why Struggle to sign up to it. Can there be everyone getting identical rss dilemma? Anyone who knows kindly respond. Thnkx 274704

  3. 186106 547412Hello there! Do you know if they make any plugins to protect against hackers? Im kinda paranoid about losing everything Ive worked hard on. Any suggestions? 432436

  4. 380054 526979Aw, this was a really good post. In concept I wish to put in writing like this additionally ?taking time and actual effort to make an excellent article?nonetheless what can I say?I procrastinate alot and by no indicates seem to get something done. 696249

  5. 43928 318027Do you mind if I quote a couple of your posts as long as I supply credit and sources back to your site? My weblog is within the exact identical region of interest as yours and my visitors would truly benefit from some with the data you give here. Please let me know if this ok with you. Thanks! 489157

  6. 496961 691777Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So good to locate somebody by original thoughts on this subject. realy thanks for beginning this up. this fabulous internet site is 1 thing that is required on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet! 544285

  7. 842414 479585Whoah this weblog is magnificent i truly like reading your articles. Maintain up the excellent paintings! You realize, a great deal of persons are looking round for this details, you could aid them greatly. 730539

  8. My developer is trying to persuade me to move to .net from PHP.

    I have always disliked the idea because of the costs.

    But he’s tryiong none the less. I’ve been using WordPress on various websites for about a year and am anxious about switching to another platform.

    I have heard very good things about blogengine.net. Is there a way I can import all my wordpress
    content into it? Any help would be really appreciated!

  9. Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So good to locate somebody by original thoughts on this subject. realy thanks for beginning this up. this 고성출장샵fabulous internet site is 1 thing that is required on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet!

  10. Unquestionably consider that which you stated.
    Your favorite justification seemed to be on the web the simplest thing to
    be aware of. I say to you, I definitely get irked while other people consider issues that they just do not understand about.
    You managed to hit the nail upon the highest and defined out the whole thing without having side-effects ,
    folks can take a signal. Will likely be again to get more.
    Thanks

  11. I was suggested this blog by my cousin. I’m not sure whether
    this post is written by him as nobody else know such detailed about my trouble.
    You’re amazing! Thanks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *