Covid19,ubwoko bushya B.1.1.529 bwiswe”Botswana” buhangayikishije Afurika ndetse n’isi yose

Isi ishobora kuba igiye gusubira muri Za Guma mu rugo, inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo “bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu”, kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw’umubiri butabukoraho.

Ubwongereza uyu munsi burahagarika ingendo ziva mu bihugu bimwe byo mu majyepfo ya Afurika kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Botswana.

Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Sajid Javid yavuze ko guhera saa sita zo kuwa gatanu ibyo bihugu byongerwa ku rutonde rutukura n’indege zivayo zigahagarikwa.

Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo “bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu”, kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw’umubiri butabukoraho.

Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Afurika y’Epfo, Hong Kong na Botswana.

Indege zose zivuye muri Afurika y’epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ziraba zibujijwe kuva saa sita z’amanywa.

Javid avuga ko abahanga muri science “batewe impungenge nyinshi” n’ubu bwoko bwa coronavirus, ariko hari byinshi bitaramenyekana kuri bwo.

Yavuze ko ubu bwoko bufite ubushobozi bunini bwo kwihinduranya, “nk’inshuro ebyiri umubare wo kwihinduranya twabonye ku bwoko bwa Delta”.

Yongeraho ati: “Ibyo bivuze ko ishobora kuba ikwirakwira vuba kurushaho kandi inkingo dufite ubu zikaba zishobora kuba zitayikoraho.”

Uyu mutegetsi avuga ko ingamba zo guhagarika ingendo ziva muri ibyo bihugu zigamije “kwirinda uko bashoboye”.

Guhera saa sita z’amanywa abaturage batari Abongereza bageze muri biriya bihugu bitandatu mu minsi 10 ishize nabo ntibemererwa kwinjira mu Bwongereza.

Abahageze bavuye muri ibyo bihugu mu minsi 10 ishize nabo bari gusabwa gupimwa Covid bushya.

Isesengura rya James Gallagher Umunyamakuru wa siyansi n’ubuzima

Umwe mu bahanga muri siyansi yambwiye ko ubu ari bwo bwoko bubi cyane babonye kugeza ubu – uburebeye ku rupapuro ntibigoye kubona impamvu.

Nibwo bwihinduranya cyane kurusha ubundi kugeza ubu kandi butandukanye cyane n’ubwoko bwabonetse bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa.

Ibyo bivuze ko inkingo, zakozwe hashingiwe ku bwoko bwa mbere, zishobora kudakora kuri ubu.

Kandi virus z’ubu bwoko zihinduranyije zizwiho kongerera coronavirus ubushobozi bwo kwandura vuba vuba.

Gusa mbere hari ubundi bwoko ku rupapuro bwabonekaga ko ari bubi cyane, ariko ntibwigeze bufata intera.

Ubu hari ibimenyetso by’ibanze ko ubu bwoko buri gukwirakwira muri Africa y’Epfo ndetse bwaba bumaze kugera muri buri ntara y’iki gihugu.

Ariko ibibazo bikomeye – ibasha kunanira inkingo bingana bite, yaba irembya abantu cyane, yaba yandura vuba kurusha Delta – ntabwo birasubizwa kugeza ubu.

line

Andrew Harding, umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko abahanga muri science bari kugerageza kumenya ukwihinduranya kose kw’ubu bwoko bushya ariko ikintu kimwe bamaze kumenya ni uko bwandura vuba.

Avuga ko abantu barakajwe n’uko ibi bihugu byashyizwe mu kato, mu gihe abahanga muri science bavuga iki gihugu cyari gikeneye gufashwa no gushimirwa gutahura ubu bwoko bushya.

Inzobere za OMS/WHO kuri uyu wa gatanu zirakora inama n’abategetsi ba Africa y’Epfo kugira ngo bige uko ibintu byifashe muri iki gihugu.

Abahanga bavuze ko iyi virus imaze kwihinduranya inshuro 50 n’inshuro 30 ku gice cyayo bita ‘spike protein’ ari nacyo inkingo zibasira kuko ari cyo virus ikoresha mu gufungura imiryango yayo ijya mu turemangingo tw’umubiri wacu.

Prof Ravu Gupta wo muri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko ubu bwoko bushya bwa Botswana bushobora gucika ubwirinzi bw’umubiri kandi bufite ubushobozi bwo kwandura vuba.

Prof Neil Ferguson wa Imperial College London avuga ko biteye inkeke ko ubu bwoko bushya biboneka ko “bushobora kongera cyane imibare y’abanduye muri Africa y’Epfo”.

Gusa avuga ko bitarasobanuka neza niba ubu bwoko inkingo zitabukoraho, bityo hakiri hare kwemeza neza akaga buteje.

Kugeza ubu, abantu hagati ya 500 na 700 bajya mu Bwongereza bavuye muri Africa y’Epfo buri munsi, ariko iyi mibare ishobora kuba yariyongereye mu gihe ibihe by’iminsi mikuru biri kwegereza.

Ibihugu byose byari ku rutonde rutukura rwo kujya mu Bwongereza rwabikuweho mu Ukwakira (ukwa 10).

Ubu, abantu bajya mu Bwongereza barakingiwe byuzuye ntabwo bakenera kwipimisha Covid mbere yo guhaguruka, ariko bagomba gupimwa nyuma y’iminsi ibiri bahageze kandi bakuzuza inyandiko igaragaza aho baherereye.

Abatarakingiwe byuzuye kandi barengeje imyaka 18 bagomba kwishyira mu kato mu rugo iminsi 10 kandi bagapimwa Covid mbere yo guhaguruka no ku munsi wa kabiri n’uwa munani bahageze.

43 thoughts on “Covid19,ubwoko bushya B.1.1.529 bwiswe”Botswana” buhangayikishije Afurika ndetse n’isi yose

  1. 42427 347453Hello there! I could have sworn Ive been to this blog before but right after reading through some with the post I realized its new to me. Anyhow, Im certainly happy I found it and Ill be book-marking and checking back often! 99954

  2. 130851 436156An interesting discussion is worth comment. I think which you ought to write much more on this topic, it may not be a taboo subject but typically folks are not enough to speak on such topics. Towards the next. Cheers 892459

  3. 848506 554311Nice read, I just passed this onto a colleague who was doing just a little research on that. And he just bought me lunch since I discovered it for him smile So let me rephrase that: Thank you for lunch! 378870

  4. 514838 423875Im not confident why but this weblog is loading incredibly slow for me. Is anyone else having this issue or is it a problem on my end? Ill check back later and see if the issue nonetheless exists. 34697

  5. 835729 865458The book is fantastic, but this review is not exactly spot-on. Being a Superhero is far more about selecting foods that heal your body, not just eating meat/dairy-free. Processed foods like those mentioned in this review arent what Alicia is trying to promote. If you arent open to sea vegetables (and yes, Im talking sea weed), just stop at vegan. 172929

  6. 985810 715369In the event you happen to excited about eco items, sometimes be tough shock to anyone them recognise that to assist make distinctive baskets just for this quite liquids carry basic steps liters associated ceiling fan oil producing. dc free of charge mommy blog giveaways family trip home gardening house power wash baby laundry detergent 861839

  7. 885211 121293You produced some decent points there. I looked on-line for any problem and identified most individuals will go in conjunction with along with your web site. 948029

  8. 957949 775849Over and over again I like to take into consideration this troubles. As a matter of fact it wasnt even a month ago that I thought about this really thing. To be honest, what is the answer though? 121783

  9. the event you happen to excited about eco items, sometimes be tough shock to anyone them recognise that to assist make distinctive baskets just for this quite liquids carry basic steps 사천출장샵liters associated ceiling fan oil producing. dc free of charge mommy blog giveaways family trip home gardening house power wash baby laundry detergent

  10. I have been looking for articles on these topics for a long time. baccarat online I don’t know how grateful you are for post세종출장샵ing on this topic. Thank you for the numerous articles on this site, I will subscribe to those links in my bookmarks and visit them often. Have a nice day

  11. 612254 208469Generally I do not read post on blogs, even so I would like to say that this write-up very forced me to check out and do so! Your writing taste has been surprised me. Thank you, quite wonderful post. 558417

  12. 8881 966184Nice post. I be taught 1 thing a lot more challenging on entirely different blogs everyday. It will all the time be stimulating to learn content from other writers and apply slightly one thing from their store. Id desire to use some with the content on my weblog whether you dont mind. Natually Ill give you a hyperlink on your net weblog. Thanks for sharing. 352401

  13. 993778 583328Quite excellent written post. It will probably be useful to anybody who usess it, including myself. Keep up the very good function – canr wait to read much more posts. 57669

  14. 160492 193192Likely to commence a business venture about the refers to disclosing your products and so programs not just to individuals near you, remember, though , to several potential prospects far more by way of the www often. earn funds 284511

  15. Pingback: ai ดูดวง
  16. Pingback: pilsakmens

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *