FPR N’ABAFANA BAYO MU MUKINO W’UMWANA WIYENZA HANYUMA WE BAMUKORAHO INDURU AKAYIHA UMUNWA ATI BARANKUBISE

Me Valentin Akayezu

FPR kimwe n’intore zayo ziyifana mu byiza no mu bibi, bameze nk’umwana wiyenza iyo akina n’abandi,yarangiza hagira umukoraho induru akayiha umunwa ngo “barankubise”! (Akigira umwere,warenganye,wenderejwe,wahohotewe,mbese umumarayika wera ukwiriye guhora ahozwa agatunga agatoki abandi bana ko ari bo babi).Imyitwarire iranga uyu mwana, ababana n’abana umunsi ku wundi bakunze kuyibona.

Iyo ukurikiye uburyo FPR ikora politiki mu Rwanda, uhita ubona neza ko ari bwo buryo igihugu kiyoborewemo.

Hamaze iminsi hagaragazwa uburyo dipolomasi ya FPR ishingiye ku kwiyenza mu baturanyi ariko akaba ariyo ibarusha gusakuza cyane ko bayibangamiye. Iyo migirire ntigaragarira muri dipolomasi gusa, ahubwo iboneka no mu bundi buryo bwose igihugu kiyoborewemo.

Iyo urebye ukuntu abategetsi ba guverinoma ya FPR n’abambari babo bakunze kwibasira abandi banyarwanda batabona ibintu kimwe nayo, aho usanga ibarega ibyaha bya jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri n’ibindi, nyamara wareba umurego wayo mu guhembera ayo macakubiri, mu kurengera no gukorana n’abakekwaho jenoside, wibaza ubwoko bw’iyo myumvire bikakuyobera kuko ibyo Leta ya FPR n’abanywanyi bayo barega abandi, nibyo ikora izuba riva!!

Abanyarwanda batandukanye bakunze kwerekana ibikorwa by’ubwicanyi FPR n’ingabo zayo RPA bakekwaho, bakanabishyira ku rwego rwa jenoside dore ko hari n’ama raporo mpuzamahanga yagiye agaragaza uruhare rutaziguye mu bwicanyi ndengakamere izahoze ari ingabo za RPA zakoreye abanyarwanda b’Abahutu ku buryo umunsi inkiko zashoboye kuburanisha, ibyo byaha bishobora kuzemezwa ko ari jenoside.

Umuntu ashubije amaso inyuma yagaragaza ingero z’ibikorwa by’amaraso RPA ikekwaho mu ngero zihari mu byemezo byagiye bifatwa n’inkiko cyangwa ama raporo mpuzamahanga, hatiriwe rwose hashakishwa ibintu bishingiye ku marangamutima cyangwa impuha:

1)Iraswa ry’Indege y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakwigendera Juvenal Habyarimana

Iryo raswa ry’indege ya perezida yanaguyemo mugenzi we w’u Burundi Nyakubahwa Ntaryamira Cyprien hamwe n’abari babaherekeje.

Mu gihe Leta ya FPR ivuga ko ishishikajwe n’ubumwe w’abanyarwanda, biratangaje kuba kugeza uyu munsi, icyo kibazo kitaragezwa imbere y’inzego zihagarariye Abanyarwanda ngo kiganirweho mu rwego rw’umuryango nyarwanda, dore ko iryo raswa n’iyicwa ry’umukuru w’Igihugu ryakurikiwe n’ubwicanyi mu by’ukuri umuntu atabona uko yita bwahitanye Abatutsi n’Abahutu bamwe na bamwe, hanyuma bukaza gukomereza muri Kongo bugahitana ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abahutu hiyongereyeho miliyoni z’Abanyekongo.

Leta yumva neza inshingano zayo, ubundi icyo n’ikibazo yagombye kwicarira ikagisuzumira hamwe n’abenegihugu hagamijwe gusana, kuzahura no kugarura ituze n’ubusabane mu muryango Nyarwanda.

Nibutse ko FPR ikekwaho ko ariyo yahanuye iyo ndege, ndetse igihe kimwe ubwo Perezida Kagame yabazwaga ibyerekeye iryo raswa, akaba mu nteruro ngufi, yarashubije ati harya “muri iyo ndenge harimo iki?”!!

Biratangaje ku mukuru w’Igihugu utiyumvisha ko muri iyo ndege hatikiriyemo ubuzima bw’abantu ndetse iyicwa ryabo rwose rikaba ryaratije umurindi intagondwa zabonye aho zihera zibasira Abatutsi.

Mu nyandiko zitandukanye z’abahanga zagiye zivuga kuri iki kibazo, havugwa ko, FPR ifatanije n’ubutasi bwayo bw’abanyamahanga bayihaga inkunga, hakozwe isesengura rigaragaza ko igikorwa cyo guhanura indege y’umukuru w’Igihugu cyari cyatekerejweho ndetse hanarebwa ingaruka zacyo, ariho inyandiko zimwe z’abashakashatsi zigaragaza ko hagaragajwe ko indege iramutse irashwe, hashobora kwicwa Abatutsi bagera ku bihumbi 50, maze FPR hamwe n’abaterankunga bayo mu butasi, bahitamo guhumiriza, umugambi w’ihanurwa ry’Indege ya Perezida Habyarimana barawukomeza.

Kuri ibi hiyongeraho Raporo ya Juge Burugeri w’umufaransa nayo yagaragaza uruhare rwa FPR mu iraswa ry’iyo ndenge, ariko mu kuburizamo iyo raporo hagakoreshwa dipolomasi ikakaye binyuze mu kugereka jenoside ku mugongo w’Ubufaransa ndetse no kwifashisha umuryango w’ubumwe bw’Africa, cyane cyane mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye Sham El Sheick mu Misiri hamwe n’umwanzuro w’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka “African Union”(ibi nabisobanuye mu nyandiko yavugaga ibyaranze dipolomasi y’U Rwanda mu mwaka wa 2021).

Nibutse ko uretse kuba Leta ya FPR itarashatse kugaragaza gushyira umucyo muri icyo kibazo, hakwibutswa ko Ikigo cyari cyarafashwemo ubwishingizi bw’iyo ndege, cyishyuye amafaranga y’impozamarira ku bayiguyemo, ariko kuko indege yari iya Leta y’u Rwanda, ayo mafaranga yashyizwe kuri compte za FPR, kugeza ubu imiryango y’abaguye muri iyo ndege, baba Abanyarwanda n’Abarundi, bakaba batarigeze bashyikirizwa izo mpozamarira, nk’uko bisanzwe, FPR amafaranga ikaba yarayanyujije ku ruhande.

Ikindi ni uko, kugirango FPR ibashe guhangana n’ikibazo cy’uruhare rwayo muri iyo ndege, yifashishije ibintu bitatu:

Raporo Mutsinzi: iyi Komisiyo yitiriwe Juji Mutsinzi, mu by’ukuri yari inagizwe gusa n’abayoboke b’akadasohoka ba FPR, yatangaje ko yakoze iperereza maze ngo igasanga indege ya Perezida Habyarimana yararashwe b’abahezanguni b’Abahutu batifuzaga gusangira ubutegetsi n’Abatutsi kandi ngo bakaba bari babangamiwe n’uko Perezida Habyarimana yari yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Iyo umuntu atekereje kuri iyi “conclusion” ya Raporo Mutsinzi ahita abona kwivuguruza gukomeye mu byo FPR ikora.

Ubutegetsi bwa Kagame ntibusiba kuvuga ko Habyarimana n’icyo bise akazu ke aribo bateguye jenoside.

Nonese niba FPR imurega gutegura jenoside, yahindukira ate akabangamira abahenzanguni bamuhitanye?

Ibi ubwabyo, bigaragaza gusa ko nta buhanga raporo Mutsinzi yakoranywe, ahubwo yakoreshejwe nk’igikoresho cyo gukora propaganda yo kuranganza Abanyarwanda ngo badakeka ko FPR ariyo yarashe iriya ndege.

Kugoreka amateka, jenoside ikitirirwa ko ari umugambi wateguwe kuva kera, noneho iraswa ry’Indege ntiryitirirwe ko ari yo “mbarutso ya jenosode” (“element déclencheur”)!!

Muri disikuru politike ya FPR, jenoside yateguwe kuva muri 1959 noneho karundura iba 1994.

Havugwa byinshi cyane. Ariko reka nibande kubya vuba byanagaragaye mu nkiko.

FPR ikunze kuvuga kubo yita Abacurabwenge ba jenoside.

Ingero zitangwa ni eshatu:

1.Kabuga Felisiyani(umutera,kunga wa Jenoside/financier du génocide),

2.Bagosora(Uwavuze umugambi w’imperuka y’abatutsi/ Maître de l’Apocalypse), na

3.Leon Mugesera (uwigishije urwango mu mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya/discours de Kabaya: aho ngo yavugiye ati “Abatutsi bavuye muri Etiyopiya,bagomba gusubizwayo banyuze iya Nyabarongo”/ “Les Tutsis sont venus d’Ethiopie, ils doivent y retourner via Nyabarongo”).

Izo ngero uko ari eshatu, mu nkiko n’amaperereza akomeye cyane y’ubushinjacyaha byagaragaye ukundi!!

Colonnel Theoneste Bagosora

1.Bagosora, Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamuhamije gusa icyaha cyo kudatabara abari mu kaga. Nta cyaha cyo gucura jenoside kigeze kimuhama;

Docteur Léon Mugesera

2.Leon Mugesera, Inkiko z’u Rwanda zamuhamije icyaha cyo gushishikariza abandi gukora jenoside (incitation), icyaha cyo gucura umugambi wa jenoside bakimukuyeho;

Umunyemali Felicien Kabuga

3.Kabuga Felisiyani, yarezwe ko ariwe financier (umuterankunga) no gucura umugambi wa jenoside, nyamara Urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) yasimbuye TPIR rwamukuriyeho gukurikiranwa ku kirego cyo kuba “umuterankunga wa jenoside”/financier” (FPR yari yarakwirakwije ko ari we waguze imipanga yo kuzakora jenoside),ubu bari gushakishiriza mu byo kuyikwirakwiza(distribution).

Izi ngero uko ari eshatu FPR ihoza mu kanwa (narrative yayo) ikaba ari nazo ishingiraho,zavugurujwe n’uko ubucamanza bwabibonye harimo n’ubwa FPR ubwayo.

Ikindi ni uko mu manza zose zabaye Arusha, mu itsinda ry’abari abaminisitiri, TPIR ntaho yigeze igaragaza gucura umugambi wa jenoside, nk’igikorwa cya leta(gouvernement), ari nayo mpamvu benshi mu bari bagize gouvernement y’Abatabazi (mu bari barafashwe) bagizwe abere.

Ibi rero bikaba bica cyane intege, disikuru ya FPR igerageza kugaragaza ko intandaro ya jenoside ntaho ihuriye n’iraswa ry’Indege ya Habyarimana.

Kugeza ubu abashakashatsi bagaragaza ko intandaro yabaye iraswa ry’Indege ya Habyarimana, n’ubwo ntawahakana ko hari ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwabaye, ingero akaba ari ubwicanyi bwa Bugesera no mu Bigogwe.

Nyamara, iyo iriya ndege itaraswa, byarashobokaga ko abishora mu bwicanyi bw’abatutsi bafatwa, urugero akaba ari igitutu cyashyizwe kuri Leon Mugesera amaze kuvuga ijambo rya Kabaya bigatuma anahunga.

Abemeza ko iraswa ry’indege ryatumye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bufata indi ntera, ntibibeshya.

Umushinjacyaha w’urukiko rwa TPIR Madame Carla Del Ponte ati “Uwahanuye indege ya Habyarimana ni we wateye Jenoside,namenyekana amateka y’u Rwanda tuvuga ubu azandikwa bundi bushya”

Carla Del Ponte wahoze ari umushinjacyaha Mukuru wa TPIR, yavuze ko niharamuka hamenyekanye uwarashe indege, amateka y’u Rwanda azaba asubiwemo (azandikwa bundi bushya). FPR ikomeje gukora ibishoboka byose ngo uwahanuye indege atamenyekana biciye mu mucyo.

Kugoreka ukuri biciye mu mibanire ishingiye kurengera inyungu z’Ubufaransa

FPR yagiye ikora ibishoboka byose ngo yerekane ko Igihugu cy’Ubufaransa aricyo cyashyigikiye, kikanatera inkunga Leta zateguye jenoside “yakorewe Abatutsi”. Ibyo bikaba binari muri wa mugambi wo gushaka kubika amateka, ngo icyabaye intandaro ya jenoside, aricyo raswa ry’indege ya Habyarimana kidakomeza kugarukwaho, ahubwo jenoside ishakirwe izindi mpamvu zatumye ishobora kubaho.

Nyamara bigaragara ko FPR yaje kubona ko gukomeza kwegeka byose ku Bufaransa ntacyo bitanga cyane cyane ko nta kintu na gito byigeze bihungabanyaho icyo gihugu cy’igihangage.

FPR yatekereje ku bundi buryo yabikoramo.

Mu Bufaransa hakomeje kuvugwa ikibazo cy’iburanisha ry’iraswa ryiriya ndege, ibyari bibangamiye cyane FPR.

Hatekerejwe politike y’ububanyi n’amahanga ya “mpa nguhe/unguka nunguke”(“diplomatie ya donnant donnant”).

U Rwanda rwatanze gucunga umutekano w’inyungu z’Ubufaransa aho zizabangamirwa muri Afurika, Ubufaransa butanga guhagarika ikurikirana ry’imanza ry’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Aha rero nk’uko bigaragara, umuntu akaba yakwibaza niba, Leta ya FPR izigera na rimwe yemerera Abanyarwanda ko bashaka ukuri mu gihe cyose ibonwa ko ariyo nyir’uguhanura indege ya Perezida Habyarimana.

Perezida Jenerali Habyarimana yishwe arashwe mu gitero cy’iraswa ry’indege,ushinjwa gutanga itegeko ryo kuyirasa ni Perezida w’ubu w’u Rwanda Jenerali Kagame

2) FPR ikomeje kwiyegereza abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ntitinya no kubashyira mu myanya ikomeye y’Ubuyobozi!!

Mukezamfura Alfred wagizwe perezida w’inteko ishinga amategeko mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi,washinjwe n’inkiko Gacaca icyaha cyo kugira uruhare mu kwica abatutsi,akaba aba mu buhungiro yaba yaroherejwemo na FPR Inkotanyi

1. Mukezamfura Alfred, yabaye perezida w’Inteko ishinga amategeko amajwi menshi akomeza kumuvuga, kugera ubwo FPR ifata icyemezo cyo kumuhungisha ubwo Gacaca ya Mburabuturo(Kigali) yamuhamagazaga. Mukantaganzwa Domitile ubwe, wari uyoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Icyo gihe akaba yari na Komiseri muri FPR, yabajijwe impamvu Mukezamfura yahabwa urwandiko rw’inzira ngo asohoke kandi yarahamagajwe na Gacaca, Mukantaganzwa avuga ko nk’umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka. Kuva Mukezamfura Alfredi yasohoka, ntiyongeye kugaruka mu gihugu.

Bwana Bonniface Rucagu,akekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi ariko FPR Inkotanyi ivugwaho kumukingira ikibaba

2.Boniface Rucagu: ntawe utabona ko FPR yahagaze kuri uyu mugabo kandi dosiye ye ya jenoside iryamye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, idahabwa itariki yo kuburanishwa.

Jenerali Majoro Gatsinzi Marcel wahoze ayoboye igisirikare cyatsinzwe akaza gusanga Inkotanyi akekwaho uruhare mu kwica Aloysie Gicanda kandi Gacaca yamukoreye dosiye ariko bivugwa ko yakingiwe ikibaba na FPR Inkotanyi kugeza uyu munsi

3. Jenerali Marcel Gatsinzi: Ntawe utazi uburyo Jenerali Gatsinzi yashyizwe mu majwi i Butare cyane cyane mu rupfu rw’umugabekazi Aloysie Gicanda, nyamara ubwo Gacaca ya Huye yamuhamagazaga, yagiye aherekejwe n’ibihangange by’Abajenerali birimo Kabarebe na Kayonga,ku buryo abacamanza ba Gacaca batari kubona aho banyura icyo gitutu ngo bagire ibyo bamubaza.

4. Mbarushimana Emmanuel, wari visi Perezida w’interahamwe ku rwego rw’Igihugu, avugwa mu bucuruzi afatanijemo na FPR mu Bubiligi.

Murahoneza Lewis bita Kigurube yari interahamwe muri ’94 ubu ni intore ya FPR Inkotanyi ikomeye cyane
Kigurube ni intore incuti ya ba jenerali mu Nkotanyi

5. Kigurube,uvugwa mu bwicanyi mu mujyi wa Kigali, yagiye agaragara mu mafoto y’Urugwiro arikumwe na ba Jenerali Ibingira, Kabarebe ndetse n’intore nkuru zikorera FPR ku mugabane w’Iburayi.

Hari n’izindi ngero nyinshi! (…..)

Nibutse ko ejo bundi Dr Bizimana yavuze ko uwitwa Muhire Louis, ufite se wahamijwe jenoside yatashye bakanamuha akazi keza.

Niba bimeze bityo se, kuki abandi bana n’abanyarwanda bakomeza kureberwa mu maso y’Ababyeyi babo, gusa kuko batemera uko FPR iyoboye!!!

FPR, SIGAHO GUSHOTORANA NURANGIZE UTAKE KO ARI WOWE WABABAYE CYANE KURENZA UWO USHOTORA.

5 thoughts on “FPR N’ABAFANA BAYO MU MUKINO W’UMWANA WIYENZA HANYUMA WE BAMUKORAHO INDURU AKAYIHA UMUNWA ATI BARANKUBISE

  1. You’re a very beneficial internet site; couldn’t make it without ya! [url=https://partners.cuchenmall.co.kr/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=42043]commander contracne 20 mg en ligne Belgique[/url]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *