Burundi: Evariste Ndayishimiye Iburayi, ‘Intambwe ya nyuma yo gufungura’

Uruzinduko rwa perezida w’Uburundi Iburayi nyuma y’imyaka ya politiki yihariye ni intambwe ya nyuma yo gufungura u Burundi, nk’uko umwalimu wa politiki abivuga.

Nyuma y’izindi ngendo n’inama nyafurika aheruka kwitabira, ubu Ndayishimiye yagiye Iburayi mu nama y’iminsi ibiri ihuza Ubumwe bwa Africa n’Ubumwe bw’Uburayi izabera i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuwa kane.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2020 Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje umuhate mu guhindura ububanyi n’amahanga bwasaga n’ubwafungiranye nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye mu 2015.

Umuhate wa Ndayishimiye watanze umusaruro kuko mu cyumweru gishize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakuyeho inzitizi ku bukungu wari warafatiye Uburundi kuva mu 2016. Amerika nayo yahise ishimangira icyemezo nk’icyo yari yafashe mu mwaka ushize.

Kuva mu 2015 ku butegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza, kenshi mu Burundi humvikanaga imvugo z’abategetsi zinenga ibikorwa by’amahanga ku Burundi, abo bitaga kenshi ‘abakoroni’.

Timothy J. Oloo, umwalimu wa siyansi politiki muri kaminuza muri Kenya na Tanzania avuga ko hagati ya 2015 na 2020 u Burundi “bwari bwariheje mu ruhando rw’ibihugu”.

Yabwiye BBC ati: “…kandi ni politiki mbi cyane ku gihugu gikennye kandi kidafite umutungo kamere uhagije watuma cyibeshaho ubwacyo.

Ubumwe bw’Uburayi bwari bwarahagaritse miliyoni €432 (arenga miliyoni $514) ku Burundi kandi igice kinini cy’ingengo y’imari yabwo yaravaga ku nkunga y’amahanga.

Banki nyarufika itsura amajyambere (BAD/AfDB) mu 2021 yatangaje ko umusaruro mbumbe w’umurundi ku mwaka wagabanutseho 16% mu myaka itanu yari ishize ukagera kuri $270 mu 2020, kandi ko abaturage barenga 70% batunzwe no munsi ya $1.9 ku munsi.

Ubukene, ubucuruzi bujegajega, ubushomeri mu rubyiruko kuri 65% (BAD), ubukene bw’amadovize – kubera ikinyuranyo kinini hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo – ni bimwe mu bibazo byugarije u Burundi n’abategetsi babwo.

Prezida Evariste Ndayishimiye arasezera ku bagize reta ye ku kibuga c'indege ca Bujumbura, ku wa 15/02/2022
Prezida Evariste Ndayishimiye arimo asezera ku bagize reta ye ku kibuga c’indege ca Bujumbura agiye i Bruxelles

Timothy Ojoo ati: “Ni ikosa rikomeye gukora politiki yo kwishyira mu kato kandi uri igihugu gifite ibibazo by’ubukene bukabije mu baturage kandi abenshi ari urubyiruko.

Buri wese yakomeje kubona ko Perezida Ndayishimiye ashaka gukosora iryo kosa ry’uwo yari asimbuye wabikoze kubera impamvu ze.

Uru rugendo rwe Iburayi ni ikimenyetso cya nyuma cyo gufungura igihugu.”

Ubukene n’uburenganzira bwa muntu

Ibihugu bikize byafatiye ibihano u Burundi bishingiye ku bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, nko kwica, gufunga nta manza cyangwa kunyuruzwa bivuga ko byakorewe abaturage n’abatavugarumwe n’ubutegetsi kuva mu 2015.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega banenze ko ibyo bihano byavanyweho kandi bimwe muri ibyo bikorwa bigikomeje mu Burundi.

Timothy Ojoo avuga ko ibihugu birimo ubukene bukabije kenshi n’ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu bitahabura.

Ati: “Nubwo ntari mu Burundi, sinavuga ko ibyo bikorwa ntabihari ariko sinibaza ko niba binahari uko byari bimeze mu 2016 ariko ubu mu 2022 bikimeze.

“Icya mbere mbona gikomeye ni ubukene, kuko aho buri ibibi byose birashoboka. Niba Perezida uriho ari guca inzira zose ngo arwanye ubukene mbibona nk’ikintu cyiza mu bundi buryo kigana ku kubahiriza n’ubwo burenganzira bwa muntu.”

Yongeraho ati: “Uko byagenda kose igihugu nk’u Burundi kiracyakeneye inkunga y’ibihugu bikize ngo kive mu bukene.”

BBC

21 thoughts on “Burundi: Evariste Ndayishimiye Iburayi, ‘Intambwe ya nyuma yo gufungura’

  1. I believe this is among the most vital info for me. And i’m happy reading your article. However wanna remark on few basic issues, The website taste is ideal, the articles is really nice : D. Just right task, cheers

  2. What’s Going down i am new to this, I stumbled upon this I have discovered It positively useful and it
    has aided me out loads. I am hoping to contribute
    & aid different customers like its aided me. Great job.

  3. Hi there great website! Does running a blog similar to this require a
    large amount of work? I have virtually no understanding of programming but I was hoping to start my own blog in the near future.

    Anyhow, should you have any ideas or tips for new blog owners please share.
    I understand this is off topic but I simply wanted to ask.
    Thanks!

  4. I absolutely love your blog and find most of your post’s
    to be just what I’m looking for. Does one offer guest writers to write content available for you?
    I wouldn’t mind composing a post or elaborating on a few of the subjects you
    write regarding here. Again, awesome website!

  5. Hi there! I could have sworn I’ve been to this web site
    before but after looking at some of the posts I realized it’s new
    to me. Anyways, I’m certainly happy I found it
    and I’ll be bookmarking it and checking back regularly!

  6. Hi, i think that i saw you visited my site thus i got here to return the choose?.I’m trying to
    find things to improve my website!I suppose its good enough to make use of some of your ideas!!

  7. Fantastic beat ! I wish to apprentice even as you amend your web site, how can i subscribe
    for a blog web site? The account helped me a appropriate deal.
    I had been a little bit acquainted of this your broadcast offered vivid clear
    concept

  8. Hey there! This is kind of off topic but I need some advice from an established blog.
    Is it very hard to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty quick.
    I’m thinking about creating my own but I’m not sure where to start.
    Do you have any points or suggestions? With thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *