Abanyafurika muba i Bwotamasimbi, mureke gushitura bene wanyu mwasize mu rugo! Amerika n’Uburayi si muri paradizo!

Profeseri Hakizimana Maurice

Inkuru z’abagore bata abagabo babo n’abana babo ngo biboneye “abagabo b’aba diyasipora” babajyana i Burayi/Amerika zimaze kuba nyinshi kandi zitera agahinda kenshi!Inkuru z’abagabo bata ingo zabo(abagore n’abana) bakagerageza kujya i Burayi bikarangira bagezeyo,batagezeyo se, bahagamye ahantu hagati,?baguye nzira?, bafunzwe cyangwa basubijwe inyuma, nazo zimaze kuba nyinshi!

Intandaro ya byose ni ubukene buba mu bihugu byacu, intambara, umutekano muke, ubutegetsi bukandamiza abaturage(hamwe na hamwe),gutakaza imitungo yabo,….

Hari abandi bajya i Bwotamasimbi ku zindi mpamvu : kwiga,akazi, gushakisha “aho bweze”,cyangwa bashizemo umuryango n’abaho!

Kujya aho ubuzima bworoshye kurushaho nta kibazo na mba,ndetse birakwiriye.Ikibazo kiri mu bibwira ko mu mahanga ari muri paradizo ku isi!

SI MURI PARADIZO

Icyo nifuje kubagezaho,ni impungenge nyinshi ziri kwiyongera aho abadiyasipora batwika, bakereka abo basize ko aho bagiye ari muri “PARADIZO”! Rwose barababeshya! Hano tuba si muri Paradizo.Naho ni ku isi ndetse cyane.

Yego hari ibyiza ayo mahanga arusha bimwe mu bihugu by’iwacu nko kuba:

✓Nta nzara ihaba

✓Bivuza neza

✓Biga neza

✓Akazi kose bakora,umushahara uba uri hejuru ukoze ivunjisha mu y’iwacu….

Ariko ko rwose badiyasipora,mugabanye imitwiko,kuko ngo iyo mwaje mu rugo,mufite utudolari/utuyero mwazigamye,muba mutwika, mukazenguruka igihugu hose mugura, musengera, mwerekana ko mwagafashe ariko ntimubwize ukuri kose abavandimwe banyu uko ibintu byifashe!

✓Avoka imwe tuyigura 3€ (3.000 frw)

✓Umugati umwe gusa(baguette) ni 1.5€ (1500frw)

✓Ubukode(inzu yoroheje) hagati ya 500-800€ (ibihumbi 800Frw)!

✓N’izindi fagitire zitoroshye (amazi,umuriro,televiziyo,internet,telefoni, gutega..).

✓Inzoga nizo zihendutse,kandi ibyo bituma bamwe basara neza neza!

Uwakwereka imibereho ya buri umwe wese watungurwa: turakora cyane kugira ngo tubone utuyero/utudolari!Hari benshi bakora imirimo iwacu bita ko isuzuguritse,nko gukubura mu mihanda,kuyora imyanda,gutunda za pubele, kurara izamu, ubuyaya(aide au domicile), isuku mu masoko,ku bibuga by’indege,muri za gare, muri za bisi, na za metro, kwita ku bageze mu za bukuru batakibasha kwitamika,kwijyana mu kazu ka Surwumwe,kwikarabya,….

Wari uzi ko hari n’abazunguzayi ino?? Ibintu abenshi tutari kuba dukorera iwacu!!! Bamwe ntibagira ibyangombwa byo kuhaba,bityo ntuzigera ubabona batashye/batembera kure kuko nta pasiporo bagira.Hari bake cyane(n’ubwo jye nta bo nzi) batagira aho baba,bazwi ku tuzina SDF(sans domicile fixe) cyangwa “sans abris”!

✓Ikirere cyaho cyo ntawagisobanura…

✓Simvuze irungu….

Simvuze ko hatari abakora imirimo iwacu yitwa ko yiyubashye nka bake b’

✓Abakozi ba Leta

✓Abarimu

✓Abaganga

✓Abanyamategeko

✓Abaforomo,Abafasha b’abaforomo,

✓Abakora mu biro

✓Abakora mu ma Hotels/Airports

✓Abakora muri za magasins zikomeye…

Ariko rwose ubuzima ntaho butagoye ku isi n’ubwo butameze kimwe!! Umerewe neza iwabo,iwe, ajye anyurwa rwose.

NB: Iyi nama ntireba impunzi zihunga intambara,abatotezwa na Leta zo mu bihugu byabo,abakiza amagara yabo n’abaza gushaka ubuvuzi ngo amagara atabacika!!

Hari icyo nibagiwe? Nimumbaze ndabasubiza uko nshoboye mwese!!????

Mugire week end nziza dore yaje!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

34 thoughts on “Abanyafurika muba i Bwotamasimbi, mureke gushitura bene wanyu mwasize mu rugo! Amerika n’Uburayi si muri paradizo!

  1. When some one searches for his vital thing, so he/she needs to
    be available that in detail, thus that thing is maintained over
    here.

  2. Wow, wonderful blog layout! How long have you been blogging for?
    you made blogging look easy. The overall look of
    your site is great, let alone the content!

  3. We are a group of volunteers and starting a brand new
    scheme in our community. Your website provided us with valuable
    information to work on. You’ve performed a formidable activity
    and our whole community will probably be thankful
    to you.

  4. I needed to thank you for this good read!! I absolutely loved every little bit of it. I have got you bookmarked to check out new things you post…

  5. Lego has become a huge part of my adulthood. It’s fascinating how it can be both nostalgic and innovative at the same time.
    hogwarts crests Legos Lego can make an ordinary day extraordinary.
    It’s hard to compare the sense of satisfaction and joy it gives.
    Lego daily has become a ritual for me. It’s a great feeling to get lost
    in the world and see my creations come alive.

  6. The attention to detail in each Lego set is truly remarkable, from
    the texture of dungeon walls to the precision in recreating iconic landmarks.
    honest lego project The Lego Creator sets are versatile and
    offer multiple building options, ensuring hours of fun for
    all ages. My friend bought me a flower LEGO kit, but she mistook it as architectural inspiration. Brick bouquet anyone?

  7. Pingback: wpc wall panel
  8.   Deal yourself in for some poker action. With over 171 rooms including exquisite suites with a view of the valley, your next night with us will be one to remember. Thank you for your interest. To those of you looking for a good time in Idaho and who are keen on identifying numerous opportunities to play casino games as soon as they turn 18, Coeur d’Alene Casino is the right venue for you. Players will have a blast picking from the numerous gaming options, including but not limited to: Entertainment & Sportsbook Tournaments are available every day (private tournament available upon request) Have you seen our new television commercial? Click here to watch it now! Our luxurious poker room features a variety of games and stake levels. With daily High Hand Promotions, we welcome novices, seasoned pros, and everyone in-between.
    http://post-wiki.win/index.php?title=Best_slots_to_play_at_borgata
    New Free Spins No Deposit has joined forces with Dove Slots Casino, and to welcome all our followers, this casino gives new players a generous welcome bonus with free spins on a popular game. Players who are looking for a rewarding experience with NetEnt games will find that leading casinos present amazing bonus offers. Many are free spin deals where you can start playing the popular titles like Starburst or Gonzo’s Quest. You will often find NetEnt sites offering a welcome bonus, promo codes that includes match offers as well as free spins. Players who are looking for a rewarding experience with NetEnt games will find that leading casinos present amazing bonus offers. Many are free spin deals where you can start playing the popular titles like Starburst or Gonzo’s Quest. You will often find NetEnt sites offering a welcome bonus, promo codes that includes match offers as well as free spins.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *