Dore iyo bamwe bumvise ngo umuntu aba i Burayi no muri Amerika!! Ngibi ibihita biza mu mitwe yabo!!

Profeseri Hakizimana Maurice

Kera baratubeshyaga ngo i Bwotamasimbi habayo ibiti byera amafaranga(nako amadolari/amayero)!

Uvugana n’umuntu mumaze imyaka nka 5,10,20 mutabonana,wenda muhuriye ku mbuga nkoranyambaga agatangira ati:

¶Bite se? Uba he se? Ntiduherukanye!

¶Mba muri Kanada/Ubufaransa/Amerika….

¶Yooo,mbega! Mwarakize pe!

¶Nawe uti “ngo?”

¶Mwarakize:nyoherereza kuri ayo madolari/mayero nanjye ndyeho!

¶Urakomeje se? Nta no kumbaza amakuru y’iyi myaka yose? Niba mfite amagara mazima? Uko abana bamerewe? Niba ababyeyi bakiriho?Amakuru yo ku ishuri/ku kazi?….

¶Ati “mpa kuri ayo madolari di” ubwo uri iyo byose ni sawa sawa!!! Mwe byarakemutse!!

Niko se,ibi biganiro byatuma ejo mwongera ra?

Hari abavuga ngo iyo tugeze mu mahanga turirata,ntitwongere kuvugisha abantu,ngo tuzamura ibiciro! [Ndavugira abandi 🤣jye ntibikambeho🤣,ndacyari wa wundi wo mu myaka 5,10,20 ishize]!

Mumbwire namwe!! 🎤🎤🎤

Umuntu ukubonamo amadolari gusa gusa mwamarana kangahe?

Reka bwo rero ugize utya umuhayeho wa mugani utudolari 20,50, cyangwa 100.Kaba kabaye!! Arahatwika hagakongoka ati:

¶Mwene [runaka] yarakize byararangiye! Yanyoherereje ku madolari! Ni ugukanga buto gusa,…yabaye umuzungu!

¶Mufate watsapp ye mwese mumusabe!

¶Kakaba karabaye! Warakara gato bati “ntimureba,yageze iyo ajya arirata sha”!!

¶Ko yahaye ntuza jye akaba anyimye?

N’ubwo ejo hashize nabwiraga abadiyasipora (“urusyo”) ngo bagabanye imitwiko,ariko uyu munsi nkomye n’ “ingasire”(bene wacu/incuti zacu zo ha mbere)!

II Indi nkuru bisa:Abanyafurika muba i Bwotamasimbi, mureke gushitura bene wanyu mwasize mu rugo! Amerika n’Uburayi si muri paradizo!

Ntabwo umuntu uba mu mahanga wese ari “umuzungu”, “uwagafashe”, “umuherwe” kimwe nk’uko uwasigaye iwacu wese atari “umukene”, cyangwa “umutindi wo kubabarirwa”!

Abakire n’abakene baba hose n’ubwo ibihugu bitameze kimwe!!

Ese ubundi ni ikinyabupfura ki kureba umuntu ukamubonamo icyuma bakandaho amafaranga akisuka?(ATM)?

Ubwo murambwira namwe niba nkabije!!

Mujye mwoherereza bene wanyu baba I Bwotamasimbi intoryi,indagara z’indundi, ifu y’ubugari bwiza,ibikwembe,ifu y’amamera bashigishe umusururu, ibisheke,akabanga, makayabo,n’izindi mpano nziza muzibonera ukuntu “gutanga bihesha ibyishimo/umugisha kurusha guhabwa”!

Simbameneye ibanga se! Muzanshimire hanyuma!!

Allez, icyumweru cyiza

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *