IWACU MU CYARO: UBUNNYANO,NYABWERERA

Inkuru ya Jean Claude NKUBITO

Reka twongere twiganirire, twiyibutse ibyahise ariko bitibagiranye. Nitunabishaka ibyiza muri byo tuzabigarure ! Bitwaye iki se wa mugani w’ab’ubu ?

Ubushize duherukana tuvuga uko umuryango witeguraga umwana, tuvuga uko umwana yakirwaga mu muryango we ndetse n’abaturanyi (kanda hano usome iwacu mu cyaro y’ubushize) Uyu munsi turakomeza, turavuga Ubunnyano ari bwo mu Kinyaga bita nyabwerera.

Ndongera ngume iwacu i Nyakibingo ku Mugera wa Gafunzo ya kera aho mvuka nakuriye. Kuko ari ho nzi neza, ningera ku byo namenye ahandi nkuze, mu Bugoyi, mu Bumbogo i Masoro, i Kabgayi n’i Kigali Kapitali na byo nzabibabwira uko nabibonye.

Nongere nibutse usoma ibi ko ari ibyo nabonye, uwabonye ibirenzeho ntazivutse kunyunganira.

Umwana yavutse rero, nyina bamucaniye imyase ngo yote, bamwokereza inyamunyo,...ako kari akaririmbo baririmbiraga umukobwa washyingiwe bashimira nyina wamubyaye! Bakitaga Ngelina Ngelina, ayi Ngelina we.. . (Angeline).

Tuzakagarukaho umwana akuze. Ubu turacyavuga ko ari mu cyumweru cya mbere avutse, nyina ari ku kiriri. Ikiriri cy’umubyeyi rero mu Rwanda rw’iwacu ku Mugera kikaba ubusanzwe kimara icyumweru. Ariko gihagarikwa n’uko urureri rw’umwana ruvuyeho iwacu tukabyita gukunguura / gukuunguura/. Kugira ngo ruveho na byo ba babyaza ba gihanga (cyangwa wa mubyaza iyo yabaga ari umwe) bazinduka buri munsi baza kureba umubyeyi. Bamara kunywa itabi, ntibarinywera iruhande rw’umwana, bagacira uducandwe ku rureri. Urureri rukagenda rurekura buhoro buhoro, umukondo twe twita umucondo ugasigara wafumye, ubusanzwe ntibirenga iminsi itandatu. Ikiriri gitindwa na muramukazi w’umubyeyi cyangwa murumuna we ariko nyirabukwe, kera bakibaho, akaba hafi aho. Akajya aza gukanda umubyeyi, akamukandisha amazi n’imiti y’imivugutano, ibi narabyumvise sinabihagazeho murabyumva namwe sinahingutse aho buhagira banakanda umubyeyi! Iyo rero umwana yakunguraga basibaga umunsi umwe bakamusohora, byaba amahire agakungura ku wa kane bakazamusohora ku wa gatandatu. Uwo munsi wabaga ari umunsi w’ibirori kuko ni bwo umubyeyi yajyaga hanze ku mugaragaro bwa mbere.

Babaga bafite urwagwa, iwacu ntihaba ibigage. Bagateka ibishyimbo byeze vuba bitari ibigugu, bakabigerekaho igitoki cy’ikakama iwacu bacyitaga igitoki cya mazizi. Bakabicanira kugeza ubwo igitoki gihindutse umutuku, ariko ntibashyiragamo umunyu. Nyiri urugo, umugabo wabyaye akajya gutumira abana n’ababyeyi bose bo ku musozi, nta rugo yasimbukaga, haba kwa mwarimu, haba kwa Responsable wa cellule, haba ku mukuru w’inama, icyo gihe abapentekosti bari bataraza ku musozi, na byo nzabigarukaho igihe nikigera.

Buri mwana wese yabaga agomba kuhaba, yewe n’ubwo umubyeyi ataboneka, ariko abana bakahaboneka bose. Bakaza kwakira mugenzi wabo. Nongere mbigarukeho, yaba uwambaye igipira cya nyina, yaba uwambaye inkweto (ibirato), yaba umusirimu yaba umukene, ubwoko bwo nta n’ubwatekerezwaga rwose, bose yewe n’umushyitsi babaga batumiwe. Kutahaboneka, gukumira umwana wawe ntaze byari gufatwaga nk’icyaha gishobora guteranya imiryango n’abaturanyi. Mu gihe nakuzemo nta wasibaga, kandi navuye iwacu ku musozi ku buryo buhoraho muri 1984 mfite imyaka 14. Abana babicazaga ku birago hanze. Abagabo bakicara ku ntebe, abagore ku birago.

Igihe cyagera umubyeyi akaza gusohoka, yambaye neza, bamutwaje uruhinja, akicara ku kirago iruhande rw’abamubyaje na nyirabukwe n’abandi bagenzi be bo ku musozi. Nta mukobwa w’inkumi wabaga yicaye aho babaga bahugiye mu mirimo hirya iyo. Hari abasore batarashaka bahageraga ariko si benshi. Habaga hari abasaza n’abagabo bafite ingo bose uko bakabaye batuye ku musozi. Bose bamaze kwicara, abakuru bakabaha inzoga mu ducuma bakica inyota. Abana ku birago bakoze uruziga, babahaga amazi bagakaraba, bakabatereka inkooko ( intaara) hagati iriho bya bishyimbo na bya bitoki bitagira umunyu. Ibyo kandi ni ryo funguro ryatangwaga mu ngo zose hatitawe ku butunzi buhari. Habaga rero ababyeyi batera abana akanyabugabo ngo babirye babimare, maze babimaraho bakavuga ngo TURAGAYE. Bakabongera. Mu by’ukuri ibyo bishyimbo n’ibitoki byaryoshywaga no gusangirwa gusa naho ubundi nta cyanga byabaga bifite bitarimo akunyu! Ariko ni ho abana bose babaga bahuriye, bakina,… gusangira ubwabyo bikabaryohera ntibite ku cyanga cy’iryo funguro. Kandi bose babaga bahari nta kwirata ngo mwe iwanyu muteka neza, iryo funguro nta waryinempfaguzaga!

Iyo abana barangizaga ibyo babongeye, batondaga umurongo imbere y’umugabo wabyaye wabaga yicaye iruhande rw’umugore we. Yabaga afite igicuma cy’inzoga, ba bana umwe umwe agasoma umusa, w’urwagwa, habaga ubwo umusomya amubwiye ati ongera abona yakuruye gake ( abana bo mu Kinyaga barutangiraga kare), ubundi akavuga izina yise umwana.

Hakaboneka umuntu uyafata mu mutwe, muri za 1978 ho hari hari n’abazi kwandika bakayandika. Abana barangiza kwita amazina, ba babyeyi bakazana urugori rukosheje mu gikenyeri, bakarutegesha wa mubyeyi. Ibyo iyo byarangiraga, ba babyeyi bamubyaje na nyirabukwe bajyaga gusasura, bagatindura cya kiriri, cyabaga kigizwe n’isaso y’ibirere by’ amashara (amajangara mu Kinyaga) akaba amakoma yumye. Yabaga arambitse ku myase iri ku musego no ku mpande, harengejeho imisambi n’ibirago. Iyo myase abo babyeyi bamubyaje na nyirabukwe barayigabanaga. Bakanabongereraho n’indi nk’ibiri ku za nkwi bashirije umubyeyi zanitse ingerekerane mu rugo. Na zo kandi bakazisambura zikabikwa mu nzu zikava hanze. Bagashaka umusore w’ingaramakirambi aho bakamukorera ya myase bageneye umubyaza. Akayijyana mu rugo rw’uwo mubyaza wa mubyeyi akaguma aho mu mihango yabaga igikomeza.

Umugabo nyiri urugo yarahagurukaga. Akereka ba babyeyi aho bari bushyire ya saso y’amashara ivuye ku kiriri. Yabahitiragamo insina ebyiri cyangwa eshatu zera ibitoki by’inzoga, zikitwa izabo. Bagashyiraho ya saso. Iyo izo ntsina zanaga zikera igitoki, inzoga ya mbere yenzwe irimo bya bitoki bakuragaho igicuma bakagiha wa mubyaza.

Ubwo rero batoranyaga umwana ufite ababyeyi bombi bakamuhekesha rwa ruhinja. Umukobwa agaheka umukobwa umuhungu agaheka umuhungu. Ba babyeyi bose bakajya inyuma y’umwana uhetse undi, bakagenda bakagera ku irembo bakagaruka, ubwo umwana akaba arakiriwe, yeretswe iwabo aho ari ho, ko nazajya agenda azajya agaruka aho, ko ari mu bandi bazamuheka bakamusimbiza agakurira mu bandi, ndetse n’umubyeyi akaba yakongera akajya ku irembo, akaba yasubira mu mirimo ye isanzwe abashije kubona akabaraga.

Izina ry’umwana ryararaga ritamenyekanye. Bashoboraga kurikura mu yo abana batanze, cyangwa se bakamwita irindi. Nyuma y’iminsi ibiri ryabaga rizwi, ryaba rigoranye kurivuga bakazajya bamwita irihimbano rikazamukuza, iryo yiswe rigahera mu ndangamuntu no ku ifishi y’ishuri.

Sinshidikanya ko hari byinshi nibagiwe, abo tuva hamwe bazagende banyongerera, ubutaha tuzarebera hamwe inzoga zo guhemba. Nibinashoboka turebe uko umwana yakuriraga muri urwo rusobe rw’abantu atazi uwo bafitanye isano n’uwo batayifitanye. Kuko bose bitwaga ababyeyi be yabishaka atabishaka. Nako ibyo kutabishaka ntibyabagaho kuko warakosaga uwo muhuye akuruta akaguhana wanagera iwanyu ukabaganyira bakongeraho izindi !

Kera habayeho….

Jean Claude NKUBITO 29 Ugushyingo 2021

source: https://www.facebook.com/plugins/post.php?href=https%3A%2F%2Fwww.facebook.com%2Fnkubitojc%2Fposts%2F10158981418572182&show_text=true&width=500

75 thoughts on “IWACU MU CYARO: UBUNNYANO,NYABWERERA

  1. 916439 672176Oh my goodness! an outstanding post dude. Thank you Nonetheless Im experiencing issue with ur rss . Do not know why Cannot register for it. Could there be any person obtaining identical rss difficulty? Anybody who knows kindly respond. Thnkx 100679

  2. 823700 882600Excellent website you got here! Please keep updating, I will def read far more. Itll be in my bookmarks so much better update! 361550

  3. 838079 886870Echt tolle Seite. Rubbish bin eigentlich nur per Zufall hier gelandet, aber ich bin jetzt schon complete von der tremendous Seite beeindruckt. Gratuliere dazu!! Viel Erfolg noch durch der sehr guten Home-page mein Freund. 203203

  4. 458693 39634Hey there guys, newbie here. Ive lurked about here for a bit even though and thought Id take part in! Looks like youve got quite a great location here 786140

  5. 472982 430938Thank you for your wonderful post! It has long been extremely useful. I hope that you will proceed sharing your wisdom with us. 420525

  6. 823363 867914Beneficial information and superb design you got here! I want to thank you for sharing your suggestions and putting the time into the stuff you publish! Fantastic function! 238369

  7. 180145 105623Awesome material you fellas got these. I truly like the theme for the site along with how you organized a person who. Its a marvelous job For certain i will come back and look at you out sometime. 748241

  8. 959340 447270Water-resistant our wales in advance of when numerous planking. The particular wales surely are a selection of heavy duty snowboards that this height ones would be exactly the same in principle as a new shell planking having said that with a lot far more height to help you thrust outward in the evening planking. planking 151105

  9. I am extremely impressed with your writing skills as well
    as with the layout on your weblog. Is this a paid theme or did you customize it yourself?
    Anyway keep up the nice quality writing, it’s rare to
    see a great blog like this one these days.

  10. 652916 740794The Twitter application page will open. This is great if youve got some thousand followers, but as you get more and far more the usefulness of this tool is downgraded. 205427

  11. When I initially commented I appear to have clicked the -Notify me when new comments are added- checkbox and now each time a comment is
    added I receive four emails with the exact same comment.

    Is there an easy method you are able to remove me from
    that service? Thanks a lot!

  12. Hmm it seems like your website ate my first comment (it
    was super long) so I guess I’ll just sum it up what I
    wrote and say, I’m thoroughly enjoying your blog. I as well am an aspiring
    blog blogger but I’m still new to the whole thing.
    Do you have any suggestions for newbie blog writers?
    I’d really appreciate it.

  13. Great things you’ve always shared with us. Just keep writing this kind of posts.The time which was wasted in traveling for tuition now it can be used for studies.Thanks

  14. My partner and I stumbled over here by a different web page and
    thought I might as well check things out. I like what I see so now i am following you.
    Look forward to looking over your web page for a second time.

  15. Right here is the perfect webpage for anyone who would like to understand this topic.
    You realize so much its almost hard to argue
    with you (not that I actually would want to…HaHa).
    You definitely put a fresh spin on a subject which
    has been discussed for decades. Excellent stuff, just wonderful!

  16. Undeniably believe that which you said. Your favorite justification seemed to be on the
    net the simplest thing to be aware of. I say to you, I certainly
    get irked while people think about worries that they plainly do not know about.
    You managed to hit the nail upon the top as well as defined out the whole thing without having side-effects , people can take a signal.

    Will likely be back to get more. Thanks

  17. Howdy! This is kind of off topic but I need some guidance from an established blog.
    Is it tough to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out
    pretty quick. I’m thinking about setting up my own but I’m not sure where to begin. Do you
    have any ideas or suggestions? Thanks

  18. I have read several just right stuff here. Definitely price bookmarking for revisiting.
    I surprise how so much effort you put to create one of these magnificent informative
    web site.

  19. Aw, this was a very nice post. In thought I wish to put in writing like this moreover ? taking time and actual effort to make an excellent article? but what can I say? I procrastinate alot and not at all seem to get one thing done.

  20. Hello would you mind letting me know which hosting company you’re utilizing? I’ve loaded your blog in 3 different browsers and I must say this blog loads a lot quicker then most. Can you recommend a good internet hosting provider at a reasonable price? Thank you, I appreciate it!

  21. certainly like your website but you have to check the spelling on quite a few of your posts. Many of them are rife with spelling problems and I find it very troublesome to tell the truth nevertheless I will certainly come back again.

  22. Thanks for helping me to get new tips about pc’s. I also contain the belief that certain of the best ways to help keep your mobile computer in excellent condition is to use a hard plastic-type case, as well as shell, that fits over the top of one’s computer. These kinds of protective gear usually are model distinct since they are made to fit perfectly across the natural outer shell. You can buy them directly from owner, or through third party places if they are readily available for your laptop, however only a few laptop may have a covering on the market. Once more, thanks for your tips.

  23. Hi! I just wanted to ask if you ever have any issues with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing a few months of hard work due to no back up. Do you have any methods to prevent hackers?

  24. Please let me know if you’re looking for a article writer for your weblog. You have some really great articles and I think I would be a good asset. If you ever want to take some of the load off, I’d absolutely love to write some material for your blog in exchange for a link back to mine. Please send me an e-mail if interested. Regards!

  25. I’ve learned new things through your blog post. Also a thing to I have noticed is that typically, FSBO sellers will probably reject an individual. Remember, they might prefer never to use your expert services. But if anyone maintain a gentle, professional romance, offering aid and being in contact for four to five weeks, you will usually have the ability to win interviews. From there, a house listing follows. Thank you

  26. This is undoubtedly one of the finest articles I’ve read on this topic! The author’s thorough knowledge and enthusiasm for the subject are apparent in every paragraph. I’m so appreciative for coming across this piece as it has enriched my knowledge and sparked my curiosity even further. Thank you, author, for investing the time to produce such a outstanding article!

  27. I do love the way you have presented this issue and it does present us a lot of fodder for consideration. Nonetheless, because of what I have seen, I just trust as the remarks stack on that men and women keep on issue and in no way start on a soap box regarding the news du jour. All the same, thank you for this outstanding piece and whilst I do not agree with the idea in totality, I respect the standpoint.

  28. Thanks for your tips. One thing I have noticed is always that banks and financial institutions know the spending habits of consumers as well as understand that most of the people max out there their cards around the holidays. They smartly take advantage of this particular fact and begin flooding your current inbox as well as snail-mail box with hundreds of no-interest APR credit cards offers immediately after the holiday season ends. Knowing that when you are like 98 in the American open public, you’ll leap at the one opportunity to consolidate credit card debt and move balances for 0 apr interest rates credit cards.

  29. This is very interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your rss feed and look forward to seeking more of your fantastic post. Also, I have shared your website in my social networks!

  30. This is the precise blog for anybody who needs to find out about this topic. You understand a lot its virtually hard to argue with you (not that I actually would want?HaHa). You undoubtedly put a brand new spin on a subject thats been written about for years. Great stuff, simply great!

Leave a Reply to i pericoli dell'incontro su siti sessuali per gay Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *