“Igiciro ntarengwa ku bitoro by’Uburusiya kizashegesha Putin ako kanya” – Leta zunzeubumwe za Amerika.

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Amerika yavuze ko igiciro ntarengwa gishya ku bitoro by’Uburusiya kizagabanya amafaranga y’inyungu bukoresha ku “ntambara inyuranyije n’amategeko muri Ukraine”.

Minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko icyo giciro ntarengwa – cyemejwe ku mugaragaro ku wa gatanu n’ibihugu by’inshuti zayo zo mu burengerazuba – kigezweho nyuma y’amezi yari ashize y’akazi gakomeye.

Iki giciro ntarengwa kibuza ibihugu kuriha amadolari y’Amerika arenze 60 (63,000Frw) ku ngunguru imwe y’ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya byoherezwa mu mahanga binyujjwe mu nyanja.

Iyi ngamba – yitezwe gutangira gukurikizwa ku wa mbere – yongereye igututu cy’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) ku Burusiya kubera igitero cyabwo kuri Ukraine.

Ukraine yavuze ko igiciro cyashyizweho n’uburengerazuba gikwiye kubanywamo kabiri. Uburusiya bwavuze ko butazohereza ibitoro mu bihugu bizagishyira mu bikorwa.

Icyo giciro cyatanzweho igitekerezo mu kwezi kwa cyenda n’ibihugu byo mu itsinda ry’ibihugu bikize rya G7, ari byo Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), mu rwego rwo gushegesha ubushobozi bw’Uburusiya bwo kubona amafaranga bukoresha mu ntambara muri Ukraine.

Itangazo rihuriweho n’ibihugu bya G7, EU na Australia, ryavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu “kubuza Uburusiya kungukira mu ntambara yabwo y’ubushotoranyi kuri Ukraine”.

Minisitiri Yellen yavuze ko ibihugu bifite ubukungu buri ku kigero cyo hasi n’uburi ku kigero cyo hagati na hagati byagizweho ingaruka zikomeye n’ibiciro biri hejuru by’ingufu z’amashanyarazi n’ibiciro biri hejuru by’ibiribwa, bizungukira by’umwihariko muri iki giciro ntarengwa cy’ibitoro.

Yavuze ko kizanarushaho kuba imbogamizi ku mari ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin no “kugabanya inyungu arimo gukoresha mu gutera inkunga igitero cye cy’ubugome”.

Yanavuze ko ari na ko icyo giciro kizarinda ko habaho ihungabana ku bitoro bikoreshwa ku isi, ryatuma ibiciro bya lisansi (essence) bitumbagira ku isi.

Mu itangazo yasohoye, yagize ati:

“Mu gihe ubukungu bw’Uburusiya busanzwe burimo kugabanuka ndetse ingengo y’imari yabwo [y’Uburusiya] ikaba irushaho kugabanuka, igiciro ntarengwa kizagabanya ako kanya isoko y’ingenzi cyane izanira Putin inyungu”.

Aya masezerano ku giciro ntarengwa agezweho habura iminsi ngo hatangire gushyirwa mu bikorwa ikindi cyemezo cyo ku rwego rwa EU kibuza gutumiza ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya binyuze mu nzira y’inyanja, na cyo kizatangira gukurikizwa ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Iki giciro ntarengwa – cyitezweho kugira ingaruka ku bitoro byoherezwa mu mahanga ku rwego rw’isi – cyitezweho kunganira icyo cyemezo cyo ku rwego rwa EU.

Ibihugu bikurikiza iyo ngamba ya G7 bizemererwa gusa kugura ibitoro na lisansi bitwawe binyujijwe mu nyanja bigurishwa ku giciro kingana cyangwa kiri munsi y’icyo giciro ntarengwa.

Umunyapolitiki wo mu Burusiya Leonid Slutsky yabwiye ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya ko mu gushyiraho icyo giciro ntarengwa, EU irimo kubangamira kwihaza ku ngufu kwayo bwite.

Nubwo izi ngamba bizakora ku Burusiya, ingaruka zazo zizoroshywa ku ruhande rumwe na gahunda yabwo yo kugurisha ibitoro byabwo mu yandi masoko nko mu Buhinde no mu Bushinwa – ibi bihugu kugeza ubu bikaba ari byo, ubaze igihugu kimwe kimwe ukwacyo, bigura ibitoro byinshi bidatunganyije by’Uburusiya.

Mbere y’intambara, mu mwaka wa 2021, ikigero kirenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibitoro Uburusiya bwohereza mu mahanga byajyaga i Burayi, nkuko bitangazwa n’ikigo mpuzamahanga cy’ingufu, ‘International Energy Agency’.

Ubudage ni bwo bwatumizaga ibitoro byinshi mu Burusiya, bugakurikirwa n’Ubuholandi na Pologne (Poland).

Ariko kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ibihugu byo muri EU bimaze igihe bigerageza kugabanya gucungira ku bitoro by’Uburusiya.

Amerika isanzwe yaramaze kureka gukoresha ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya, mu gihe Ubwongereza buteganya kuba bwamaze kureka kubikoresha bitarenze mu mpera y’uyu mwaka.

Inkuru dukesha bbc gahuza

40 thoughts on ““Igiciro ntarengwa ku bitoro by’Uburusiya kizashegesha Putin ako kanya” – Leta zunzeubumwe za Amerika.

  1. I’d have to examine with you here. Which is not one thing I usually do! I take pleasure in reading a post that may make folks think. Additionally, thanks for permitting me to comment!

  2. I would like to thnkx for the efforts you’ve put in writing this website. I am hoping the same high-grade website post from you in the upcoming also. In fact your creative writing abilities has encouraged me to get my own site now. Really the blogging is spreading its wings quickly. Your write up is a good example of it.

  3. Great ?V I should definitely pronounce, impressed with your site. I had no trouble navigating through all the tabs and related information ended up being truly simple to do to access. I recently found what I hoped for before you know it in the least. Reasonably unusual. Is likely to appreciate it for those who add forums or anything, website theme . a tones way for your client to communicate. Nice task..

  4. Can I just say what a relief to search out someone who actually knows what theyre talking about on the internet. You definitely know methods to deliver a problem to light and make it important. Extra folks need to read this and perceive this facet of the story. I cant consider youre not more standard since you definitely have the gift.

  5. That is very fascinating, You’re an overly professional blogger. I’ve joined your feed and stay up for seeking extra of your excellent post. Also, I have shared your website in my social networks!

  6. Greetings from Carolina! I’m bored to tears at work so I decided to check out your blog on my iphone during lunch break. I enjoy the info you provide here and can’t wait to take a look when I get home. I’m amazed at how fast your blog loaded on my phone .. I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyhow, amazing site!

  7. Hi my family member! I want to say that this article is awesome, nice written and include almost all vital infos. I would like to look more posts like this .

  8. Hello, Neat post. There is an issue with your web site in web
    explorer, could check this? IE nonetheless is the marketplace leader and a big component to people will pass over your excellent writing because of
    this problem.

  9. Hi are using WordPress for your blog platform? I’m new to the blog world but I’m trying to get started and create my own. Do you require any coding knowledge to make your own blog? Any help would be really appreciated!

  10. It’s the best time to make some plans for the future and it is time to be happy. I’ve read this post and if I could I want to suggest you some interesting things or tips. Perhaps you could write next articles referring to this article. I desire to read even more things about it!

Leave a Reply to How to Write a Business Plan for a Cream From Fresh Pasteurized Liquid Milk Business Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *